ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Buri wese azabazwa ibyaha bye (1-32)

        • Ubugingo bukora icyaha buzapfa (4)

        • Umwana ntazahanirwa icyaha cya papa we (19, 20)

        • Ntiyishimira ko umuntu mubi apfa (23)

        • Kureka gukora ibyaha bituma umuntu abaho (27, 28)

Ezekiyeli 18:2

Impuzamirongo

  • +Yer 31:29, 30

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 11

Ezekiyeli 18:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubuzima.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.

  • *

    Cyangwa “umuntu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1997, p. 26

    1/12/1988, p. 11

Ezekiyeli 18:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ntahumanya.”

Impuzamirongo

  • +Gut 12:2; Yer 3:6
  • +Lew 20:10
  • +Lew 18:19; 20:18

Ezekiyeli 18:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.

Impuzamirongo

  • +Img 14:21
  • +Gut 24:12, 13
  • +Lew 6:2, 4
  • +Gut 15:11
  • +Yes 58:6, 7; Yak 2:15, 16

Ezekiyeli 18:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:25; Zb 15:5; Luka 6:34, 35
  • +Lew 19:35
  • +Lew 19:15; 25:14; Gut 1:16

Ezekiyeli 18:9

Impuzamirongo

  • +Lew 18:5

Ezekiyeli 18:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umena amaraso.”

Impuzamirongo

  • +Lew 19:13
  • +Int 9:6; Kuva 21:12

Ezekiyeli 18:12

Impuzamirongo

  • +Gut 15:7, 8
  • +Lew 26:30
  • +2Bm 21:11

Ezekiyeli 18:13

Impuzamirongo

  • +Ezk 22:12

Ezekiyeli 18:19

Impuzamirongo

  • +Gut 16:20; Rom 10:5

Ezekiyeli 18:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umuntu.”

Impuzamirongo

  • +Gut 24:16; Yer 31:30; Ezk 18:4
  • +Yes 3:10, 11; Gal 6:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2010, p. 28-29

    1/10/1997, p. 26

    1/1/1987, p. 16

Ezekiyeli 18:21

Impuzamirongo

  • +Yes 55:7; Ezk 3:21; 33:12, 19; Ibk 3:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2012, p. 18

Ezekiyeli 18:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kizibukwa.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 33:12, 13; Zb 25:7; Yes 43:25
  • +Ezk 33:16

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2012, p. 18

Ezekiyeli 18:23

Impuzamirongo

  • +Amg 3:33; Ezk 33:11; 1Tm 2:3, 4; 2Pt 3:9
  • +Mika 7:18

Ezekiyeli 18:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “agakora ibyo gukiranirwa.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 33:12, 18; Heb 10:38; 2Yh 8
  • +Img 21:16; Ezk 3:20

Ezekiyeli 18:25

Impuzamirongo

  • +Yobu 35:2; Img 19:3; Ezk 33:17, 20
  • +Gut 32:4
  • +Yes 55:9; Yer 2:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/2010, p. 3-4

Ezekiyeli 18:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Yes 55:7; 1Tm 4:16

Ezekiyeli 18:29

Impuzamirongo

  • +Int 18:25; Zb 145:17; Yes 40:14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2013, p. 11-12

Ezekiyeli 18:30

Impuzamirongo

  • +Yobu 34:11; Rom 2:6

Ezekiyeli 18:31

Impuzamirongo

  • +Zb 34:14; Yes 1:16
  • +Zb 51:10; Yer 32:39; Ezk 11:19; Efe 4:23, 24
  • +Gut 30:15; Img 8:36; Ibk 13:46

Ezekiyeli 18:32

Impuzamirongo

  • +Yer 29:11; Amg 3:33; Ezk 33:11; Luka 15:10; 2Pt 3:9
  • +Gut 30:16

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 18:2Yer 31:29, 30
Ezek. 18:6Gut 12:2; Yer 3:6
Ezek. 18:6Lew 20:10
Ezek. 18:6Lew 18:19; 20:18
Ezek. 18:7Img 14:21
Ezek. 18:7Gut 24:12, 13
Ezek. 18:7Lew 6:2, 4
Ezek. 18:7Gut 15:11
Ezek. 18:7Yes 58:6, 7; Yak 2:15, 16
Ezek. 18:8Kuva 22:25; Zb 15:5; Luka 6:34, 35
Ezek. 18:8Lew 19:35
Ezek. 18:8Lew 19:15; 25:14; Gut 1:16
Ezek. 18:9Lew 18:5
Ezek. 18:10Lew 19:13
Ezek. 18:10Int 9:6; Kuva 21:12
Ezek. 18:12Gut 15:7, 8
Ezek. 18:12Lew 26:30
Ezek. 18:122Bm 21:11
Ezek. 18:13Ezk 22:12
Ezek. 18:19Gut 16:20; Rom 10:5
Ezek. 18:20Gut 24:16; Yer 31:30; Ezk 18:4
Ezek. 18:20Yes 3:10, 11; Gal 6:7
Ezek. 18:21Yes 55:7; Ezk 3:21; 33:12, 19; Ibk 3:19
Ezek. 18:222Ng 33:12, 13; Zb 25:7; Yes 43:25
Ezek. 18:22Ezk 33:16
Ezek. 18:23Amg 3:33; Ezk 33:11; 1Tm 2:3, 4; 2Pt 3:9
Ezek. 18:23Mika 7:18
Ezek. 18:24Ezk 33:12, 18; Heb 10:38; 2Yh 8
Ezek. 18:24Img 21:16; Ezk 3:20
Ezek. 18:25Yobu 35:2; Img 19:3; Ezk 33:17, 20
Ezek. 18:25Gut 32:4
Ezek. 18:25Yes 55:9; Yer 2:17
Ezek. 18:27Yes 55:7; 1Tm 4:16
Ezek. 18:29Int 18:25; Zb 145:17; Yes 40:14
Ezek. 18:30Yobu 34:11; Rom 2:6
Ezek. 18:31Zb 34:14; Yes 1:16
Ezek. 18:31Zb 51:10; Yer 32:39; Ezk 11:19; Efe 4:23, 24
Ezek. 18:31Gut 30:15; Img 8:36; Ibk 13:46
Ezek. 18:32Yer 29:11; Amg 3:33; Ezk 33:11; Luka 15:10; 2Pt 3:9
Ezek. 18:32Gut 30:16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 18:1-32

Ezekiyeli

18 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Umugani musubiramo muri Isirayeli muvuga muti: ‘abagabo bariye imizabibu itarera, ariko abana ni bo barwaye amenyo.’ Usobanura iki?+

3 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko mutazongera gusubiramo ayo magambo muri Isirayeli. 4 Dore ubugingo* bwose ni ubwanjye. Ubugingo bw’umwana ni ubwanjye n’ubugingo bwa papa we ni ubwanjye. Ubugingo* bukora icyaha ni bwo buzapfa.

5 “‘Reka tuvuge ko umuntu ari umukiranutsi, akaba akora ibintu bihuje n’ubutabera kandi byiza. 6 Ntarya ibitambo byatambiwe ibigirwamana ku misozi,+ ntasenga ibigirwamana biteye iseseme* by’abo mu muryango wa Isirayeli, ntasambana* n’umugore wa mugenzi we,+ cyangwa ngo aryamane n’umugore uri mu mihango.+ 7 Nta muntu agirira nabi,+ ahubwo asubiza ingwate* umubereyemo umwenda.+ Nta muntu n’umwe yambura,+ ahubwo agaburira umuntu ushonje+ kandi akambika umuntu wambaye ubusa.+ 8 Ntiyaka inyungu abo yagurije,+ ahubwo yirinda kugira uwo arenganya.+ Afasha umuntu kwiyunga na mugenzi we, nta we arenganyije.+ 9 Akomeza gukurikiza amategeko n’amabwiriza yanjye kugira ngo akomeze kuba uwizerwa. Uwo muntu arakiranuka kandi rwose azakomeza kubaho,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.

10 “‘Ariko reka tuvuge ko abyaye umwana akaba umujura+ cyangwa umwicanyi,*+ cyangwa agakora kimwe muri ibyo bintu, 11 (nubwo papa we nta kintu na kimwe yigeze akora muri ibyo bintu), arya ibyatambiwe ibigirwamana ku misozi, agasambana n’umugore wa mugenzi we, 12 akagirira nabi ubabaye n’umukene,+ agatwara ibintu by’abandi, ntasubize ingwate, agasenga ibigirwamana biteye iseseme,+ agakora ibikorwa bibi cyane+ 13 kandi akaka inyungu abo yagurije.+ Uwo mwana ntazakomeza kubaho. Kubera ibyo bintu bibi cyane yakoze, agomba kwicwa byanze bikunze. Ni we uzaba yizize.

14 “‘Ariko noneho reka tuvuge ko umugabo afite umwana maze uwo mwana akabona ibyaha byose papa we yakoze, ariko nubwo yabibonye, we ntakore ibintu nk’ibyo. 15 Ntarya ibyatambiwe ibigirwamana ku misozi, ntasenga ibigirwamana biteye iseseme byo mu muryango wa Isirayeli, ntasambana n’umugore wa mugenzi we, 16 nta muntu agirira nabi, ntagumana ingwate y’umubereyemo umwenda, nta muntu n’umwe yambura, ahubwo agaburira umuntu ushonje kandi akambika umuntu wambaye ubusa. 17 Yirinda kugirira nabi umukene, ntiyaka inyungu abo yagurije, akurikiza amabwiriza n’amategeko yanjye. Uwo muntu ntazapfa azize icyaha cya papa we. Azakomeza kubaho rwose. 18 Ariko kubera ko papa we yakoze ibikorwa by’ubutekamutwe, akambura umuvandimwe we ibintu bye kandi agakorera ibikorwa bibi mu bwoko bwe, azapfa azize icyaha cye.

19 “‘Ariko muzavuga muti: “kuki umwana atahanirwa icyaha cya papa we?” Niba uwo mwana yarakoze ibihuje n’ubutabera no gukiranuka, akubahiriza amategeko yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azakomeza kubaho.+ 20 Ubugingo* bukora icyaha ni bwo buzapfa.+ Umwana ntazahanirwa icyaha cya papa we n’umubyeyi ntazahanirwa icyaha cy’umwana we. Gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we n’ububi bw’umuntu mubi azabuhanirwa.+

21 “‘Umuntu mubi nareka ibyaha bye byose kandi agakurikiza amategeko yanjye, agakora ibihuje n’ubutabera kandi bikiranuka, azakomeza kubaho rwose. Ntazapfa.+ 22 Nta cyaha na kimwe mu byo yakoze kizamubarwaho.*+ Azakomeza kubaho, kuko yakoze ibyo gukiranuka.’+

23 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘mbese nishimira ko umuntu mubi apfa?+ Ese icyo nishimira si uko yareka imyifatire ye mibi, agakomeza kubaho?’+

24 “‘Ariko se umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi,* agakora ibintu byose byangwa nk’iby’umuntu mubi, azakomeza kubaho? Nta kintu na kimwe mu bikorwa byo gukiranuka byose yakoze kizibukwa.+ Azapfa azize ubuhemu bwe n’ibyaha yakoze.+

25 “‘Ariko muzavuga muti: “Ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera.”+ Mwa Bisirayeli mwe nimwumve! Ese ni ibikorwa byanjye bidahuje n’ubutabera?+ Cyangwa ibyanyu ni byo bidahuje n’ubutabera?+

26 “‘Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe, agakora ibibi maze agapfa, azaba apfuye azize ibikorwa bye bibi.

27 “‘Umuntu mubi nareka ibibi agakora ibihuje n’ubutabera kandi bikiranuka, ubuzima* bwe buzakomeza kubaho.+ 28 Nabona ko yakoze ibyaha maze byose akabireka, azakomeza kubaho rwose. Ntazapfa.

29 “‘Ariko Abisirayeli bazavuga bati: “Ibikorwa bya Yehova ntibihuje n’ubutabera.” Mwa Bisirayeli mwe, ese ni ibikorwa byanjye bidahuje n’ubutabera+ cyangwa ibyanyu ni byo bidahuje n’ubutabera?’

30 “Mwa Bisirayeli mwe, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ni yo mpamvu nzacira urubanza buri wese muri mwe, nkurikije imyifatire ye.+ Nimuhindukire, nimuhindukire mureke ibyaha byanyu byose, kugira ngo bitababera ikintu gisitaza, bigatuma mukora icyaha. 31 Mwa Bisirayeli mwe, mute kure ibicumuro byanyu byose.+ Mugomba guhindura umutima wanyu n’uko mutekereza,+ kugira ngo mudapfa.’+

32 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:  ‘erega sinishimira ko hagira umuntu n’umwe upfa.+ Ubwo rero nimuhindure imyifatire yanyu maze mubeho.’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze