ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abatesalonike 1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya 1 Abatesalonike

      • Intashyo (1)

      • Pawulo ashimira kubera ukwizera kw’Abatesalonike (2-10)

1 Abatesalonike 1:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni na we witwa Silasi.

  • *

    Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”

Impuzamirongo

  • +Ibk 15:22; 1Pt 5:12
  • +Ibk 16:1, 2

1 Abatesalonike 1:2

Impuzamirongo

  • +2Ts 1:11, 12

1 Abatesalonike 1:3

Impuzamirongo

  • +1Pt 1:3, 4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2007, p. 6-7

    Umurimo w’Ubwami,

    2/2000, p. 4

1 Abatesalonike 1:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ishuri ry’Umurimo, p. 194

    Umunara w’Umurinzi,

    1/3/2000, p. 16-17

    Umurimo w’Ubwami,

    2/2000, p. 3-4

1 Abatesalonike 1:6

Impuzamirongo

  • +1Kor 11:1; Flp 3:17; 2Ts 3:9
  • +1Pt 2:21
  • +1Ts 2:14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umurimo w’Ubwami,

    2/2000, p. 3-4

1 Abatesalonike 1:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +2Ts 1:4

1 Abatesalonike 1:9

Impuzamirongo

  • +1Kor 10:14; 12:2; Gal 4:8; 1Yh 5:21

1 Abatesalonike 1:10

Impuzamirongo

  • +Ibk 1:10, 11; Tito 2:13
  • +1Ts 5:2; 2Pt 3:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2010, p. 13

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

1 Tes. 1:1Ibk 15:22; 1Pt 5:12
1 Tes. 1:1Ibk 16:1, 2
1 Tes. 1:22Ts 1:11, 12
1 Tes. 1:31Pt 1:3, 4
1 Tes. 1:61Kor 11:1; Flp 3:17; 2Ts 3:9
1 Tes. 1:61Pt 2:21
1 Tes. 1:61Ts 2:14
1 Tes. 1:82Ts 1:4
1 Tes. 1:91Kor 10:14; 12:2; Gal 4:8; 1Yh 5:21
1 Tes. 1:101Ts 5:2; 2Pt 3:12
1 Tes. 1:10Ibk 1:10, 11; Tito 2:13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Abatesalonike 1:1-10

Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abatesalonike

1 Njyewe Pawulo, hamwe na Silivani*+ na Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’i Tesalonike mwunze ubumwe n’Imana, ari yo Papa wo mu ijuru, hamwe n’Umwami Yesu Kristo.

Imana ikomeze kubagaragariza ineza yayo ihebuje,* kandi itume mugira amahoro.

2 Iyo tuvuga ibyanyu mu masengesho yacu,+ buri gihe dushimira Imana. 3 Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru, izi ko duhora twibuka umurimo urangwa no kwizera mukorana umwete, mubitewe n’urukundo no kwihangana kwanyu, muterwa n’uko mwiringira Umwami wacu Yesu Kristo.+ 4 Bavandimwe Imana ikunda, tuzi ko yabatoranyije, 5 kubera ko ubutumwa bwiza twababwirije butari amagambo gusa, ahubwo bwari bufite imbaraga ziturutse ku mwuka wera kandi bwemeza, maze butuma muhinduka. Nanone muzi uko twitwaraga muri mwe ku bw’inyungu zanyu. 6 Mwaratwiganye,+ mwigana n’Umwami,+ kubera ko mwemeye ubutumwa bwiza nubwo mwari mufite ibibazo byinshi.+ Ariko mwari mufite ibyishimo byinshi bituruka ku mwuka wera, 7 ku buryo mwabereye urugero rwiza abizera bose bo muri Makedoniya no muri Akaya.

8 Umurimo wo kubwiriza mwakoze, watumye ijambo rya Yehova* rikwira hose, haba muri Makedoniya no muri Akaya, kandi ukwizera kwanyu kwamamara hose,+ ku buryo tudakeneye kugira icyo tuvuga. 9 Abantu bo muri utwo duce bakomeje kuvuga ukuntu twageze iwanyu bwa mbere n’ukuntu mwemeye Imana mukareka ibigirwamana byanyu,+ kugira ngo mukorere Imana ihoraho kandi y’ukuri. 10 Nanone, mutegereje Umwana wayo uzaturuka mu ijuru,+ ari we Yesu Kristo wazutse, akaba azadukiza uburakari bw’Imana bwegereje.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze