ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 21
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Isaka avuka (1-7)

      • Ishimayeli atoteza Isaka (8, 9)

      • Hagari na Ishimayeli birukanwa (10-21)

      • Aburahamu na Abimeleki bagirana isezerano (22-34)

Intangiriro 21:1

Impuzamirongo

  • +Int 18:10

Intangiriro 21:2

Impuzamirongo

  • +Heb 11:11
  • +Int 17:21; 18:10, 14; Rom 9:9

Intangiriro 21:3

Impuzamirongo

  • +Int 17:19; Yos 24:3; Rom 9:7

Intangiriro 21:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “asiramura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”

Impuzamirongo

  • +Int 17:12; Lew 12:3; Ibk 7:8

Intangiriro 21:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Azaseka.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 5 2017, p. 14-15

Intangiriro 21:9

Impuzamirongo

  • +Int 16:4, 15
  • +Int 15:13; Gal 4:22, 29

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2001, p. 26

Intangiriro 21:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.

Impuzamirongo

  • +Int 15:2, 4; Gal 4:30

Intangiriro 21:11

Impuzamirongo

  • +Int 17:18

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 5 2017, p. 15

Intangiriro 21:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “urubyaro ruzakwitirirwa.”

Impuzamirongo

  • +Int 17:19; Rom 9:7; Heb 11:18

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/4/2006, p. 6-7

Intangiriro 21:13

Impuzamirongo

  • +Gal 4:22
  • +Int 16:9, 10; 17:20; 25:12, 16

Intangiriro 21:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uruhago.”

Impuzamirongo

  • +Int 25:5, 6
  • +Int 22:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/1988, p. 16

Intangiriro 21:17

Impuzamirongo

  • +Int 16:11
  • +Int 16:7, 8

Intangiriro 21:18

Impuzamirongo

  • +1Ng 1:29-31

Intangiriro 21:20

Impuzamirongo

  • +Int 16:16

Intangiriro 21:21

Impuzamirongo

  • +Kub 10:12

Intangiriro 21:22

Impuzamirongo

  • +Int 20:17, 18; 26:26, 28

Intangiriro 21:23

Impuzamirongo

  • +Int 20:14, 15

Intangiriro 21:25

Impuzamirongo

  • +Int 26:15, 20

Intangiriro 21:31

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora kuba bisobanura “Iriba ry’Indahiro” cyangwa “Iriba ry’Intama Zirindwi.”

Impuzamirongo

  • +Int 26:32, 33

Intangiriro 21:32

Impuzamirongo

  • +Int 26:26, 28
  • +Int 10:13, 14; 26:1

Intangiriro 21:33

Impuzamirongo

  • +Int 12:8, 9; 26:25
  • +Zb 90:2; Yes 40:28; 1Tm 1:17

Intangiriro 21:34

Impuzamirongo

  • +Heb 11:8, 9

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 21:1Int 18:10
Intang. 21:2Heb 11:11
Intang. 21:2Int 17:21; 18:10, 14; Rom 9:9
Intang. 21:3Int 17:19; Yos 24:3; Rom 9:7
Intang. 21:4Int 17:12; Lew 12:3; Ibk 7:8
Intang. 21:9Int 16:4, 15
Intang. 21:9Int 15:13; Gal 4:22, 29
Intang. 21:10Int 15:2, 4; Gal 4:30
Intang. 21:11Int 17:18
Intang. 21:12Int 17:19; Rom 9:7; Heb 11:18
Intang. 21:13Gal 4:22
Intang. 21:13Int 16:9, 10; 17:20; 25:12, 16
Intang. 21:14Int 25:5, 6
Intang. 21:14Int 22:19
Intang. 21:17Int 16:11
Intang. 21:17Int 16:7, 8
Intang. 21:181Ng 1:29-31
Intang. 21:20Int 16:16
Intang. 21:21Kub 10:12
Intang. 21:22Int 20:17, 18; 26:26, 28
Intang. 21:23Int 20:14, 15
Intang. 21:25Int 26:15, 20
Intang. 21:31Int 26:32, 33
Intang. 21:32Int 26:26, 28
Intang. 21:32Int 10:13, 14; 26:1
Intang. 21:33Int 12:8, 9; 26:25
Intang. 21:33Zb 90:2; Yes 40:28; 1Tm 1:17
Intang. 21:34Heb 11:8, 9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 21:1-34

Intangiriro

21 Yehova yita kuri Sara nk’uko yari yarabivuze, maze Yehova amukorera ibyo yari yaramusezeranyije.+ 2 Igihe Imana yari yarasezeranyije Aburahamu kigeze, Sara aratwita,+ abyarana na Aburahamu wari ushaje umwana w’umuhungu.+ 3 Nuko uwo muhungu Sara yari yabyaye, Aburahamu amwita Isaka.+ 4 Aburahamu akeba* umuhungu we Isaka amaze iminsi umunani avutse, nk’uko Imana yari yarabimutegetse.+ 5 Aburahamu yari afite imyaka 100 igihe umuhungu we Isaka yavukaga. 6 Hanyuma Sara aravuga ati: “Imana impaye impamvu ituma nseka. Uzabyumva wese azafatanya nanjye guseka.”* 7 Yongeraho ati: “Ni nde washoboraga kubwira Aburahamu ati: ‘Sara azonsa abana?’ None dore tubyaranye umwana w’umuhungu kandi ashaje!”

8 Nuko uwo mwana arakura, igihe kigeze ava ku ibere. Ku munsi wo kumukura ku ibere, Aburahamu ategura ibirori bikomeye. 9 Ariko Sara akajya abona umuhungu Aburahamu yabyaranye na Hagari+ w’Umunyegiputakazi, atoteza Isaka.+ 10 Nuko abwira Aburahamu ati: “Irukana uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu we atazahabwa umurage* ari kumwe n’umuhungu wanjye Isaka!”+ 11 Ariko Aburahamu ababazwa cyane n’ibyo Sara yari avuze ku muhungu we Ishimayeli.+ 12 Hanyuma Imana ibwira Aburahamu iti: “Ntubabazwe n’ibyo Sara akubwira ku bihereranye n’uwo muhungu n’umuja wawe. Wemere ibyo akubwira, kuko abazakwitirirwa* bazakomoka kuri Isaka.+ 13 Naho umuhungu w’uwo muja,+ na we abazamukomokaho bazaba benshi kandi bagire imbaraga+ kuko ari umuhungu wawe.”

14 Aburahamu azinduka kare mu gitondo afata umugati n’agafuka k’uruhu* karimo amazi abiha Hagari, abimushyira ku rutugu amuha n’umwana, hanyuma aramusezerera.+ Nuko Hagari aragenda, azerera mu butayu bw’i Beri-sheba.+ 15 Amaherezo ya mazi yari afite arashira maze Hagari asunikira wa muhungu mu gihuru. 16 Hanyuma ajya kwicara wenyine hirya gato, kuko yibwiraga ati: “Sinshaka kureba uko umwana wanjye apfa.” Nuko yicara hasi amwitaruye, atangira kurira cyane.

17 Imana yumva uwo mwana+ na we arira maze umumarayika w’Imana ahamagara ari mu ijuru abwira Hagari+ ati: “Urarizwa n’iki Hagari we? Ntutinye kuko Imana yumvise ijwi ry’umwana wawe aho ari. 18 Haguruka ugende wegure umwana wawe umufate, kuko nzatuma abamukomokaho baba benshi kandi bakagira imbaraga.”+ 19 Hanyuma Imana imufungura amaso maze abona iriba ry’amazi. Aragenda avomera muri ka gafuka k’uruhu, aha umwana we amazi, aranywa. 20 Nuko Imana ikomeza kubana n’uwo muhungu,+ arakura maze atura mu butayu. Hanyuma yiga kurashisha umuheto. 21 Atura mu butayu bw’i Parani,+ mama we amushakira umugore wo mu gihugu cya Egiputa.

22 Icyo gihe Abimeleki, ari kumwe n’umukuru w’ingabo ze witwaga Fikoli, abwira Aburahamu ati: “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.+ 23 None ndahira imbere y’Imana ko utazampemukira njye n’abana banjye n’abazabakomokaho kandi ko urukundo rudahemuka nakugaragarije ari rwo nawe uzangaragariza, ukarugaragariza n’abantu bo muri iki gihugu utuyemo.”+ 24 Aburahamu aramusubiza ati: “Ndarahiye.”

25 Icyakora Aburahamu yabwiye Abimeleki ko hari iriba ry’amazi abagaragu ba Abimeleki batwaye ku ngufu.+ 26 Abimeleki aramusubiza ati: “Ibyo sinzi uwabikoze kandi nawe ntiwigeze ubimbwira. Ni ubwa mbere nabyumva.” 27 Nuko Aburahamu afata intama n’inka abiha Abimeleki maze bombi bagirana isezerano. 28 Igihe Aburahamu yafataga intama zirindwi z’ingore azikuye mu mukumbi akazishyira ukwazo, 29 Abimeleki yaramubajije ati: “Izo ntama zirindwi z’ingore ushyize ukwazo ni iz’iki?” 30 Aburahamu aramusubiza ati: “Ugomba kwemera izi ntama nguhaye kugira ngo zibe gihamya y’uko ari njye wacukuye iryo riba.” 31 Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Beri-sheba*+ kuko ari ho bombi barahiriye. 32 Nuko bagirana isezerano+ i Beri-sheba, hanyuma Abimeleki na Fikoli umukuru w’ingabo ze basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya.+ 33 Nyuma yaho atera igiti cy’umwesheri i Beri-sheba maze asingiza izina rya Yehova+ Imana ihoraho iteka ryose.+ 34 Aburahamu akomeza gutura mu gihugu cy’Abafilisitiya ahamara igihe kirekire.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze