ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Abantu bo mu bihugu birindwi bagombaga kurimburwa (1-6)

      • Impamvu Imana yatoranyije Abisirayeli (7-11)

      • Kumvira bihesha imigisha (12-26)

Gutegeka kwa Kabiri 7:1

Impuzamirongo

  • +Gut 31:3
  • +Kuva 33:2; Yos 3:10
  • +Int 15:16
  • +Int 10:15-17
  • +Gut 20:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Igihugu cyiza, p. 10-11

Gutegeka kwa Kabiri 7:2

Impuzamirongo

  • +Kub 33:52
  • +Lew 27:29; Yos 6:17; 10:28
  • +Kuva 23:32; 34:15; Gut 20:16, 17

Gutegeka kwa Kabiri 7:3

Impuzamirongo

  • +Yos 23:12, 13; 1Bm 11:1, 2; Ezr 9:2

Gutegeka kwa Kabiri 7:4

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:16; 1Bm 11:4
  • +Gut 6:14, 15

Gutegeka kwa Kabiri 7:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:24; 34:13
  • +Gut 16:21, 22
  • +Gut 7:25; 12:2, 3

Gutegeka kwa Kabiri 7:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umutungo w’agaciro kenshi.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:5, 6; Gut 14:2; Amo 3:2

Gutegeka kwa Kabiri 7:7

Impuzamirongo

  • +Gut 10:15
  • +Gut 10:22

Gutegeka kwa Kabiri 7:8

Impuzamirongo

  • +Int 22:16, 17
  • +Kuva 6:6; 13:3, 14

Gutegeka kwa Kabiri 7:9

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:6, 7

Gutegeka kwa Kabiri 7:10

Impuzamirongo

  • +Img 2:22; 2Pt 3:7

Gutegeka kwa Kabiri 7:13

Impuzamirongo

  • +Int 13:14, 15
  • +Lew 26:9
  • +Lew 26:4

Gutegeka kwa Kabiri 7:14

Impuzamirongo

  • +Gut 33:29; Zb 147:20
  • +Kuva 23:26; Gut 28:11; Zb 127:3

Gutegeka kwa Kabiri 7:15

Impuzamirongo

  • +Gut 28:15, 27

Gutegeka kwa Kabiri 7:16

Impuzamirongo

  • +Gut 7:1, 2; 20:16; Yos 10:28
  • +Int 15:16; Lew 18:25; Gut 9:5
  • +Kuva 20:3
  • +Kuva 23:33; Gut 12:30; Abc 2:2, 3; Zb 106:36

Gutegeka kwa Kabiri 7:17

Impuzamirongo

  • +Kub 13:31

Gutegeka kwa Kabiri 7:18

Impuzamirongo

  • +Gut 1:29; 31:6; Zb 27:1; Yes 41:10
  • +Kuva 14:13

Gutegeka kwa Kabiri 7:19

Impuzamirongo

  • +Neh 9:10, 11; Yer 32:20
  • +Gut 4:34
  • +Kuva 23:28; Yos 3:10

Gutegeka kwa Kabiri 7:20

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:29; Gut 2:25; Yos 2:9; 24:12

Gutegeka kwa Kabiri 7:21

Impuzamirongo

  • +Kub 14:9
  • +Gut 10:17; 1Sm 4:7, 8

Gutegeka kwa Kabiri 7:22

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:30

Gutegeka kwa Kabiri 7:23

Impuzamirongo

  • +Gut 9:3

Gutegeka kwa Kabiri 7:24

Impuzamirongo

  • +Yos 10:24; 12:1
  • +Kuva 17:14; Zb 9:5
  • +Gut 11:25; Yos 1:5; Rom 8:31
  • +Yos 11:14

Gutegeka kwa Kabiri 7:25

Impuzamirongo

  • +Gut 12:3; 1Ng 14:12
  • +Yes 30:22
  • +Gut 27:15

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Guteg. 7:1Gut 31:3
Guteg. 7:1Kuva 33:2; Yos 3:10
Guteg. 7:1Int 15:16
Guteg. 7:1Int 10:15-17
Guteg. 7:1Gut 20:1
Guteg. 7:2Kub 33:52
Guteg. 7:2Lew 27:29; Yos 6:17; 10:28
Guteg. 7:2Kuva 23:32; 34:15; Gut 20:16, 17
Guteg. 7:3Yos 23:12, 13; 1Bm 11:1, 2; Ezr 9:2
Guteg. 7:4Kuva 34:16; 1Bm 11:4
Guteg. 7:4Gut 6:14, 15
Guteg. 7:5Kuva 23:24; 34:13
Guteg. 7:5Gut 16:21, 22
Guteg. 7:5Gut 7:25; 12:2, 3
Guteg. 7:6Kuva 19:5, 6; Gut 14:2; Amo 3:2
Guteg. 7:7Gut 10:15
Guteg. 7:7Gut 10:22
Guteg. 7:8Int 22:16, 17
Guteg. 7:8Kuva 6:6; 13:3, 14
Guteg. 7:9Kuva 34:6, 7
Guteg. 7:10Img 2:22; 2Pt 3:7
Guteg. 7:13Int 13:14, 15
Guteg. 7:13Lew 26:9
Guteg. 7:13Lew 26:4
Guteg. 7:14Gut 33:29; Zb 147:20
Guteg. 7:14Kuva 23:26; Gut 28:11; Zb 127:3
Guteg. 7:15Gut 28:15, 27
Guteg. 7:16Gut 7:1, 2; 20:16; Yos 10:28
Guteg. 7:16Int 15:16; Lew 18:25; Gut 9:5
Guteg. 7:16Kuva 20:3
Guteg. 7:16Kuva 23:33; Gut 12:30; Abc 2:2, 3; Zb 106:36
Guteg. 7:17Kub 13:31
Guteg. 7:18Gut 1:29; 31:6; Zb 27:1; Yes 41:10
Guteg. 7:18Kuva 14:13
Guteg. 7:19Neh 9:10, 11; Yer 32:20
Guteg. 7:19Gut 4:34
Guteg. 7:19Kuva 23:28; Yos 3:10
Guteg. 7:20Kuva 23:29; Gut 2:25; Yos 2:9; 24:12
Guteg. 7:21Kub 14:9
Guteg. 7:21Gut 10:17; 1Sm 4:7, 8
Guteg. 7:22Kuva 23:30
Guteg. 7:23Gut 9:3
Guteg. 7:24Yos 10:24; 12:1
Guteg. 7:24Kuva 17:14; Zb 9:5
Guteg. 7:24Gut 11:25; Yos 1:5; Rom 8:31
Guteg. 7:24Yos 11:14
Guteg. 7:25Gut 12:3; 1Ng 14:12
Guteg. 7:25Yes 30:22
Guteg. 7:25Gut 27:15
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 7:1-26

Gutegeka kwa Kabiri

7 “Amaherezo Yehova Imana yanyu nabageza mu gihugu mugiye kujyamo kugira ngo mucyigarurire,+ azirukana abantu bo mu bihugu bituwe n’abantu benshi,+ ni ukuvuga Abaheti, Abagirugashi, Abamori,+ Abanyakanani, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+ Ni abantu bo mu bihugu birindwi babaruta ubwinshi kandi babarusha imbaraga.+ 2 Yehova Imana yanyu azababagabiza kandi muzabatsinda.+ Muzabarimbure rwose.+ Ntimuzagirane na bo isezerano, kandi ntimuzabagirire impuhwe.+ 3 Ntimuzashyingirane na bo. Abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi abahungu banyu ntimuzabasabire abakobwa babo.+ 4 Kuko bazayobya abana banyu bakareka kunkurikira, bagakorera izindi mana,+ bigatuma Yehova abarakarira cyane, agahita abarimbura.+

5 “Dore ahubwo ibyo muzabakorera: Ibicaniro byabo muzabisenye, inkingi z’amabuye basenga+ muzazimenagure, inkingi z’ibiti basenga*+ muzaziteme, ibishushanyo byabo bibajwe mubitwike.+ 6 Muri abantu bera ba Yehova Imana yanyu. Ni mwe Yehova Imana yanyu yatoranyije mu bandi bantu bose bari ku isi, kugira ngo mube abantu be, ni ukuvuga umutungo we wihariye.*+

7 “Icyatumye Yehova abatoranya si uko mwari benshi kurusha abandi.+ Rwose mwari bake cyane kurusha abandi bose.+ 8 Ahubwo byatewe n’uko Yehova yabakunze, akubahiriza ibyo yarahiriye ba sogokuruza banyu.+ Ni cyo cyatumye Yehova abakura muri Egiputa akoresheje imbaraga ze nyinshi, kugira ngo abacungure+ abakure kwa Farawo umwami wa Egiputa, aho mwakoraga imirimo ivunanye cyane. 9 Kandi muzi neza ko Yehova Imana yanyu ari Imana y’ukuri, Imana yizerwa, yubahiriza isezerano kandi abayikunda bakubarihiza amategeko yayo ikomeza kubagaragariza urukundo rudahemuka bo n’ababakomokaho kugeza mu myaka itabarika.+ 10 Ariko uyanga ihita ibimuhanira ikamurimbura.+ Ntizatinda, izahita ihana umuntu wese uyanga. 11 Ubwo rero uzubahirize amabwiriza n’amategeko ngutegetse uyu munsi, uyakurikize.

12 “Nimukomeza kumvira amategeko yanjye mukayitondera kandi mukayakurikiza, Yehova Imana yanyu azubahiriza isezerano yagiranye namwe, kandi akomeze kubakunda nk’uko yabirahiye ba sogokuruza banyu. 13 Nimugera mu gihugu Imana yanyu yarahiye ba sogokuruza banyu ko izabaha,+ izabakunda ibahe umugisha, itume muba benshi. Izabaha umugisha mugire abana benshi.+ Izatuma ubutaka bwanyu bwera cyane, ibinyampeke byanyu bibe byinshi, divayi yanyu nshya yiyongere, amavuta yanyu abe menshi,+ inyana zanyu ziba nyinshi, abana b’intama zanyu n’ab’ihene zanyu na bo babe benshi. 14 Muzaba abantu bahawe umugisha kuruta abandi bose.+ Nta mugabo cyangwa umugore wo muri mwe uzabura urubyaro, kandi amatungo yanyu yose azajya abyara.+ 15 Yehova azabarinda indwara z’ubwoko bwose. Indwara mbi zose muzi zo muri Egiputa ntazazibateza,+ ahubwo azaziteza ababanga bose. 16 Muzarimbure abantu bo mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azabaha ngo mubarimbure,+ ntimuzabagirire impuhwe.+ Ntimuzasenge imana zabo,+ kuko byazababera umutego.+

17 “Wenda mushobora kwibwira mu mutima wanyu muti: ‘ko aba bantu ari benshi kuturusha, tuzashobora dute kubirukana?’+ 18 Ariko ntimuzabatinye,+ ahubwo muzibuke ibyo Yehova Imana yanyu yakoreye Farawo na Egiputa yose,+ 19 mwibuke ibihano bikomeye yabahanishije, ibimenyetso n’ibitangaza+ mwabonye n’ukuntu Yehova Imana yanyu yabakuyeyo akoresheje imbaraga nyinshi.+ Ibyo ni byo Yehova azakorera abo bantu bose mutinya.+ 20 Yehova Imana yanyu azatuma bagira ubwoba bwinshi, kugeza igihe n’abari babihishe bagasigara,+ bazarimbukira. 21 Ntibazabatere ubwoba, kuko Yehova Imana yanyu ari kumwe namwe.+ Ni Imana ikomeye kandi iteye ubwoba.+

22 “Yehova Imana yanyu azirukana abantu bo muri ibyo bihugu buhoro buhoro.+ Ntazabemerera guhita mubarimbura, kugira ngo inyamaswa zitazaba nyinshi zikabatera. 23 Yehova Imana yanyu azababagabiza, mubatsinde bidasubirwaho, kugeza igihe barimbukiye burundu.+ 24 Azabaha abami babo mubarimbure,+ kandi muzatume amazina yabo yibagirana munsi y’ijuru.+ Nta muntu uzabasha guhagarara imbere yanyu+ kugeza aho muzaba mumariye kubica bose.+ 25 Ibishushanyo bibajwe by’ibigirwamana byabo muzabitwike.+ Ntimuzifuze ifeza na zahabu zibiriho cyangwa ngo muzijyanire,+ kuko zazababera umutego. Ni ikintu Yehova Imana yanyu yanga cyane.+ 26 Ntimuzazane mu nzu yanyu ikintu Imana yanyu yanga cyane, kuko byatuma namwe muba abo kurimburwa nka cyo. Muzabone ko ari ikintu kibi cyane kandi muzacyange rwose, kuko ari icyo kurimburwa.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze