ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 36
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Yehowahazi, umwami w’u Buyuda (1-3)

      • Yehoyakimu, umwami w’u Buyuda (4-8)

      • Yehoyakini, umwami w’u Buyuda (9, 10)

      • Sedekiya, umwami w’u Buyuda (11-14)

      • Irimbuka rya Yerusalemu (15-21)

      • Kuro atanga itegeko ryo kongera kubaka urusengero (22, 23)

2 Ibyo ku Ngoma 36:1

Impuzamirongo

  • +1Ng 3:15; Yer 22:11
  • +2Bm 23:30, 31

2 Ibyo ku Ngoma 36:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto 100.” Italanto imwe ingana n’ibiro 34,2. Reba Umugereka wa B14.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto imwe.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 18:14; 23:33

2 Ibyo ku Ngoma 36:4

Impuzamirongo

  • +2Bm 23:29; Yer 46:2
  • +2Bm 23:34; Yer 22:11, 12

2 Ibyo ku Ngoma 36:5

Impuzamirongo

  • +Yer 26:20, 21; 36:32
  • +2Bm 23:36, 37

2 Ibyo ku Ngoma 36:6

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:1; 25:1; Yer 25:1
  • +2Bm 24:16; Dan 1:1

2 Ibyo ku Ngoma 36:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Impuzamirongo

  • +Ezr 1:7; Yer 27:16; Dan 1:2; 5:2

2 Ibyo ku Ngoma 36:8

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:5, 6

2 Ibyo ku Ngoma 36:9

Impuzamirongo

  • +Yer 22:24; Mat 1:12
  • +2Bm 24:8, 9

2 Ibyo ku Ngoma 36:10

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:10; Yer 29:1, 2; Ezk 1:2
  • +2Bm 24:13; Yer 27:17, 18
  • +2Bm 24:17

2 Ibyo ku Ngoma 36:11

Impuzamirongo

  • +Yer 37:1
  • +2Bm 24:18-20; Yer 52:1-3

2 Ibyo ku Ngoma 36:12

Impuzamirongo

  • +Yer 21:1, 2; 34:2; 38:14, 24

2 Ibyo ku Ngoma 36:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akomeza gushinga ijosi.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:20; Ezk 17:12-15

2 Ibyo ku Ngoma 36:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bahumanya.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 16:11; Ezk 8:10, 11

2 Ibyo ku Ngoma 36:16

Impuzamirongo

  • +2Ng 30:1, 10
  • +Yer 5:12
  • +Yer 20:7
  • +Zb 74:1

2 Ibyo ku Ngoma 36:17

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:2
  • +Lew 26:31; Gut 28:25; Zb 79:2
  • +Ezk 9:7
  • +Amg 2:21
  • +Gut 28:49-51

2 Ibyo ku Ngoma 36:18

Impuzamirongo

  • +2Bm 20:16, 17; Yes 39:6; Yer 27:19-22; 52:17

2 Ibyo ku Ngoma 36:19

Impuzamirongo

  • +Zb 74:4-7
  • +Yer 52:14
  • +1Bm 9:7; 2Bm 25:9, 10; Zb 79:1

2 Ibyo ku Ngoma 36:20

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:21; Zb 137:1
  • +Yer 27:6, 7
  • +Ezr 1:1-3

2 Ibyo ku Ngoma 36:21

Impuzamirongo

  • +Yer 25:9
  • +Lew 26:34
  • +Yer 25:12; Zek 1:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2006, p. 32

2 Ibyo ku Ngoma 36:22

Impuzamirongo

  • +Yes 44:28; 45:1
  • +Yer 29:14; 32:42; 33:10, 11
  • +Ezr 1:1-4

2 Ibyo ku Ngoma 36:23

Impuzamirongo

  • +Dan 5:18
  • +Yes 44:28
  • +Ezr 7:12, 13

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 36:11Ng 3:15; Yer 22:11
2 Ngoma 36:12Bm 23:30, 31
2 Ngoma 36:32Bm 18:14; 23:33
2 Ngoma 36:42Bm 23:29; Yer 46:2
2 Ngoma 36:42Bm 23:34; Yer 22:11, 12
2 Ngoma 36:5Yer 26:20, 21; 36:32
2 Ngoma 36:52Bm 23:36, 37
2 Ngoma 36:62Bm 24:1; 25:1; Yer 25:1
2 Ngoma 36:62Bm 24:16; Dan 1:1
2 Ngoma 36:7Ezr 1:7; Yer 27:16; Dan 1:2; 5:2
2 Ngoma 36:82Bm 24:5, 6
2 Ngoma 36:9Yer 22:24; Mat 1:12
2 Ngoma 36:92Bm 24:8, 9
2 Ngoma 36:102Bm 24:10; Yer 29:1, 2; Ezk 1:2
2 Ngoma 36:102Bm 24:13; Yer 27:17, 18
2 Ngoma 36:102Bm 24:17
2 Ngoma 36:11Yer 37:1
2 Ngoma 36:112Bm 24:18-20; Yer 52:1-3
2 Ngoma 36:12Yer 21:1, 2; 34:2; 38:14, 24
2 Ngoma 36:132Bm 24:20; Ezk 17:12-15
2 Ngoma 36:142Bm 16:11; Ezk 8:10, 11
2 Ngoma 36:162Ng 30:1, 10
2 Ngoma 36:16Yer 5:12
2 Ngoma 36:16Yer 20:7
2 Ngoma 36:16Zb 74:1
2 Ngoma 36:172Bm 24:2
2 Ngoma 36:17Lew 26:31; Gut 28:25; Zb 79:2
2 Ngoma 36:17Ezk 9:7
2 Ngoma 36:17Amg 2:21
2 Ngoma 36:17Gut 28:49-51
2 Ngoma 36:182Bm 20:16, 17; Yes 39:6; Yer 27:19-22; 52:17
2 Ngoma 36:19Zb 74:4-7
2 Ngoma 36:19Yer 52:14
2 Ngoma 36:191Bm 9:7; 2Bm 25:9, 10; Zb 79:1
2 Ngoma 36:202Bm 25:21; Zb 137:1
2 Ngoma 36:20Yer 27:6, 7
2 Ngoma 36:20Ezr 1:1-3
2 Ngoma 36:21Yer 25:9
2 Ngoma 36:21Lew 26:34
2 Ngoma 36:21Yer 25:12; Zek 1:12
2 Ngoma 36:22Yes 44:28; 45:1
2 Ngoma 36:22Yer 29:14; 32:42; 33:10, 11
2 Ngoma 36:22Ezr 1:1-4
2 Ngoma 36:23Dan 5:18
2 Ngoma 36:23Yes 44:28
2 Ngoma 36:23Ezr 7:12, 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 36:1-23

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

36 Nyuma yaho abaturage bo muri icyo gihugu bafata umuhungu wa Yosiya witwaga Yehowahazi,+ bamugira umwami i Yerusalemu asimbura papa we.+ 2 Yehowahazi yabaye umwami afite imyaka 23, amara amezi atatu ategekera i Yerusalemu. 3 Ariko umwami wa Egiputa amukura ku butegetsi i Yerusalemu, nuko ategeka igihugu cy’u Buyuda gutanga amande ya toni 3 n’ibiro 420* by’ifeza n’ibiro 34* bya zahabu.+ 4 Nanone umwami wa Egiputa yashyizeho Eliyakimu umuvandimwe wa Yehowahazi aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu, ahindura izina rye amwita Yehoyakimu. Ariko Neko+ yafashe umuvandimwe we Yehowahazi amujyana muri Egiputa.+

5 Yehoyakimu+ yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu. Yakomeje gukora ibyo Yehova Imana ye yanga.+ 6 Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yaramuteye kugira ngo amuboheshe iminyururu ibiri y’umuringa amujyane i Babuloni.+ 7 Nanone Nebukadinezari yafashe bimwe mu bikoresho byo mu nzu ya Yehova abijyana i Babuloni, abishyira mu nzu* ye.+ 8 Andi mateka ya Yehoyakimu, ni ukuvuga ibintu bibi cyane yakoze n’ibindi bintu bibi byamuranze, byanditse mu Gitabo cy’Abami ba Isirayeli n’ab’u Buyuda. Nuko umuhungu we Yehoyakini aramusimbura aba ari we uba umwami.+

9 Yehoyakini+ yabaye umwami afite imyaka 18, amara amezi atatu n’iminsi 10 ategekera i Yerusalemu kandi yakomeje gukora ibyo Yehova yanga.+ 10 Nuko mu ntangiriro z’umwaka, Umwami Nebukadinezari yohereza abasirikare bafata Yehoyakini bamujyana i Babuloni+ hamwe n’ibikoresho by’agaciro byo mu nzu ya Yehova.+ Hanyuma ashyiraho Sedekiya, wavukanaga na papa wa Yehoyakini, aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu.+

11 Sedekiya+ yabaye umwami afite imyaka 21, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu.+ 12 Yakomeje gukora ibyo Yehova Imana ye yanga. Ntiyicishije bugufi imbere ya Yeremiya,+ umuhanuzi wavugaga abitegetswe na Yehova. 13 Yigometse no ku Mwami Nebukadinezari+ wari waramurahije mu izina ry’Imana, akomeza gusuzugura* kandi yanga kumva, yanga no gukorera Yehova Imana ya Isirayeli. 14 Abakuru b’abatambyi bose hamwe n’abaturage bahemukiye Imana cyane, bakora ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bindi bihugu, banduza* inzu ya Yehova+ yari yarejeje i Yerusalemu.

15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.

17 Nuko abateza umwami w’Abakaludaya+ yicisha inkota+ abasore bari bari mu rusengero rwabo,+ ntiyagirira impuhwe abasore n’inkumi, abakuze n’abashaje cyane.+ Imana yatumye bose abica.+ 18 Afata ibikoresho byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini n’ibito, ibintu by’agaciro byari mu nzu ya Yehova, ibyo mu nzu y’umwami no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.+ 19 Yatwitse inzu y’Imana y’ukuri,+ asenya urukuta rw’i Yerusalemu,+ atwika n’iminara yaho yose ikomeye kandi arimbura ibintu byose by’agaciro.+ 20 Abasigaye baticishijwe inkota yabajyanye ku ngufu i Babuloni,+ abagira abagaragu be n’ab’abahungu be,+ kugeza igihe ubwami bw’Abaperesi bwatangiriye gutegeka,+ 21 kugira ngo ibyo Yehova yavuze akoresheje umuhanuzi Yeremiya bibe.+ Ubutaka bwari gukomeza kubaho budahingwa, kugeza igihe bwari kuba burangirije kuruhuka amasabato yabwo.+ Igihe cyose bwamaze budahingwa bwaruhukaga isabato, kugira ngo bwuzuze imyaka 70.+

22 Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Kuro+ umwami w’u Buperesi, Yehova yatumye Umwami Kuro w’u Buperesi atanga itangazo mu bwami bw’Ubuperesi bwose, kugira ngo ibyo Yehova yavuze binyuze kuri Yeremiya+ bibe. Iryo tangazo yaranaryanditse;+ ryaravugaga ngo: 23 “Kuro umwami w’u Buperesi aravuze ati: ‘Yehova Imana yo mu ijuru yampaye ubwami bwose bwo mu isi+ kandi yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.+ Ese muri mwe hari abasenga iyo Mana? Yehova Imana yabo nabane na bo kandi bazamuke bajyeyo.’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze