ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ibyahishuwe 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe

      • Abahamya babiri (1-13)

        • Bamara iminsi 1.260 bahanura bambaye imyenda y’akababaro (3)

        • Bicwa, imirambo yabo ntishyingurwe (7-10)

        • Bongera kubaho nyuma y’iminsi itatu n’igice (11, 12)

      • Icyago cya kabiri kirangira, icyago cya gatatu kigakurikiraho (14)

      • Impanda ya karindwi (15-19)

        • Ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo (15)

        • Abantu barimbura isi na bo bazarimburwa (18)

Ibyahishuwe 11:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “urubingo.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 40:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 30

    Ibyahishuwe, p. 161-162

Ibyahishuwe 11:2

Impuzamirongo

  • +Ibh 13:5
  • +Ibh 21:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 30

    Ibyahishuwe, p. 162-163

Ibyahishuwe 11:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibigunira.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    12/2019, p. 3

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 30

    1/7/1994, p. 4-5

    1/7/1986, p. 6-7

    Ibyahishuwe, p. 163-164

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, p. 295-296

Ibyahishuwe 11:4

Impuzamirongo

  • +Zek 4:3, 11
  • +Zek 4:12; Mat 5:14
  • +Zek 4:14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 30

    Ibyahishuwe, p. 163-164

Ibyahishuwe 11:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 30

    1/6/1997, p. 9-10

    Ibyahishuwe, p. 164-166

Ibyahishuwe 11:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ijuru.”

Impuzamirongo

  • +Luka 4:25
  • +1Bm 17:1; Yak 5:17
  • +Kuva 7:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 30

    1/6/1997, p. 9-10

    Ibyahishuwe, p. 164-165, 166-167, 208

Ibyahishuwe 11:7

Impuzamirongo

  • +Ibh 12:17; 13:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    5/2020, p. 6

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    12/2019, p. 3

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 30

    1/7/1986, p. 6-7

    Ibyahishuwe, p. 167-168

Ibyahishuwe 11:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Igiti.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 167-168

Ibyahishuwe 11:9

Impuzamirongo

  • +Ibh 11:11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    12/2019, p. 3

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 30

    Ibyahishuwe, p. 167-168

Ibyahishuwe 11:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 30

    1/7/1986, p. 6-7

    Ibyahishuwe, p. 167-168

Ibyahishuwe 11:11

Impuzamirongo

  • +Ezk 37:5, 10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    12/2019, p. 3

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2014, p. 30

    Ibyahishuwe, p. 168-170

    Ababwiriza b’Ubwami, p. 77

Ibyahishuwe 11:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 168-170, 199

Ibyahishuwe 11:13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 170-171

Ibyahishuwe 11:14

Impuzamirongo

  • +Ibh 9:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 158, 171

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/1989, p. 6-7

Ibyahishuwe 11:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

  • *

    Cyangwa “Kristo w’Imana.”

  • *

    Aha berekeza kuri Yehova.

Impuzamirongo

  • +Ibh 8:6
  • +1Ng 29:11; Zb 22:28; Dan 4:17, 34; Ibh 12:10
  • +Zb 2:6; Dan 7:13, 14; Luka 1:32, 33; 22:28, 29; 2Pt 1:11
  • +Zb 145:13; Dan 2:44

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 158, 171-172, 176

    Yoboka Imana, p. 93-94

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/1989, p. 12

    1/1/1989, p. 6-7

Ibyahishuwe 11:16

Impuzamirongo

  • +Ibh 4:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 172-173

Ibyahishuwe 11:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Umugereka wa A5.

Impuzamirongo

  • +Ibh 1:4; 16:5
  • +Zb 99:1; Zek 14:9; Ibh 19:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 172-173, 176

    Umunara w’Umurinzi,

    1/1/1994, p. 15

Ibyahishuwe 11:18

Impuzamirongo

  • +Heb 11:6
  • +Amo 3:7; Heb 1:1; Yak 5:10
  • +Int 6:11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 141

    Izindi ngingo, ingingo 55

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/2015, p. 6-7

    1/9/2014, p. 3-4, 6

    1/5/2011, p. 8

    Ibyahishuwe, p. 173-176

    Ubumenyi, p. 105

    Kubaho iteka, p. 137

Ibyahishuwe 11:19

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:1, 6; Heb 8:1, 2; 9:11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 175-176

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ibyah. 11:1Ezk 40:3
Ibyah. 11:2Ibh 13:5
Ibyah. 11:2Ibh 21:2
Ibyah. 11:4Zek 4:3, 11
Ibyah. 11:4Zek 4:12; Mat 5:14
Ibyah. 11:4Zek 4:14
Ibyah. 11:6Luka 4:25
Ibyah. 11:61Bm 17:1; Yak 5:17
Ibyah. 11:6Kuva 7:19
Ibyah. 11:7Ibh 12:17; 13:7
Ibyah. 11:9Ibh 11:11
Ibyah. 11:11Ezk 37:5, 10
Ibyah. 11:14Ibh 9:12
Ibyah. 11:15Ibh 8:6
Ibyah. 11:151Ng 29:11; Zb 22:28; Dan 4:17, 34; Ibh 12:10
Ibyah. 11:15Zb 2:6; Dan 7:13, 14; Luka 1:32, 33; 22:28, 29; 2Pt 1:11
Ibyah. 11:15Zb 145:13; Dan 2:44
Ibyah. 11:16Ibh 4:10
Ibyah. 11:17Ibh 1:4; 16:5
Ibyah. 11:17Zb 99:1; Zek 14:9; Ibh 19:6
Ibyah. 11:18Heb 11:6
Ibyah. 11:18Amo 3:7; Heb 1:1; Yak 5:10
Ibyah. 11:18Int 6:11
Ibyah. 11:191Bm 8:1, 6; Heb 8:1, 2; 9:11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ibyahishuwe 11:1-19

Ibyahishuriwe Yohana

11 Nuko mpabwa inkoni yo gupimisha,*+ kandi numva ijwi rimbwira riti: “Haguruka upime ahera h’urusengero rw’Imana n’igicaniro kandi ubare abahasengera. 2 Ariko imbuga iri hanze y’ahera h’urusengero, uyireke rwose ntuyipime, kubera ko yahawe abanyamahanga, kandi bazamara amezi 42+ bakandamiza umujyi wera.+ 3 Nzatuma abahamya banjye babiri bamara iminsi 1.260 bahanura bambaye imyenda y’akababaro.”* 4 Abo bagereranywa n’ibiti bibiri by’imyelayo+ n’ibitereko bibiri by’amatara,+ kandi bahagaze imbere y’Umwami w’isi.+

5 Iyo hagize ushaka kubagirira nabi, umuriro uva mu kanwa kabo ugatwika abanzi babo. Umuntu wese uzashaka kubagirira nabi, ni uko azapfa. 6 Bafite ububasha bwo gutegeka ikirere,*+ kugira ngo imvura itagwa+ iminsi yose bazamara bahanura, kandi bafite ububasha bwo guhindura amazi amaraso+ no guteza isi ibyago by’ubwoko bwose, bakabikora inshuro zose bashaka.

7 Nibarangiza umurimo wabo wo guhanura, inyamaswa y’inkazi izava ikuzimu ibarwanye, ibatsinde maze ibice.+ 8 Imirambo yabo izaguma mu muhanda wo mu mujyi ukomeye. Mu buryo bw’ikigereranyo, uwo mujyi witwa Sodomu na Egiputa, ari na ho Umwami wabo yiciwe amanitswe ku giti.* 9 Abantu bo mu moko yose, imiryango yose, indimi zose n’ibihugu byose, bazamara iminsi itatu n’igice+ bitegereza imirambo yabo kandi ntibazemera ko ishyingurwa. 10 Abatuye ku isi bazishimira ko bapfuye maze banezerwe cyane kandi bahane impano, kubera ko abo bahanuzi babiri bababazaga abatuye ku isi.

11 Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubuzima uturuka ku Mana ubinjiramo,+ nuko barahaguruka barahagarara maze ababarebaga bose bagira ubwoba bwinshi. 12 Bumva ijwi riranguruye riturutse mu ijuru ribabwira riti: “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamuka mu bicu, bajya mu ijuru abanzi babo babareba. 13 Uwo mwanya haba umutingito ukomeye, maze kimwe cya cumi cy’umujyi kiragwa, kandi abantu 7.000 bicwa n’umutingito. Naho abasigaye bagira ubwoba bwinshi maze batangira gusingiza Imana yo mu ijuru.

14 Icyago cya kabiri+ kirarangiye. Dore icyago cya gatatu na cyo kigiye kuza bidatinze.

15 Nuko umumarayika wa karindwi avuza impanda.*+ Mu ijuru humvikana amajwi arangurura agira ati: “Ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu+ n’ubwa Kristo,*+ kandi azaba* umwami iteka ryose.”+

16 Ba bakuru 24+ bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami imbere y’Imana barapfukama bakoza imitwe hasi, basenga Imana 17 bavuga bati: “Turagushimira Yehova* Mana Ishoborabyose, wowe uriho+ kandi wahozeho, kuko wakoresheje ububasha bwawe bukomeye ugatangira gutegeka uri umwami.+ 18 Ariko amahanga yararakaye, maze nawe urarakara, hanyuma igihe cyagenwe kiragera cyo gucira urubanza abapfuye, n’icyo guhemba+ abagaragu bawe b’abahanuzi+ n’abera n’abatinya izina ryawe, baba aboroheje n’abakomeye, n’icyo kurimburiramo abarimbura isi.”+

19 Ahera h’urusengero rw’Imana ho mu ijuru harakinguka n’isanduku y’isezerano ryayo iboneka iri ahera h’urusengero+ rwayo. Nuko haza imirabyo, humvikana amajwi atandukanye, inkuba zirakubita, haba umutingito kandi hagwa urubura runini.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze