Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cy’Umubwiriza UMUBWIRIZA IBIVUGWAMO 1 Byose ni ubusa (1-11) Isi ihoraho iteka ryose (4) Ibintu bihora bibaho mu buzima (5-7) Nta gishya kuri iyi si (9) Ubwenge bw’abantu bufite aho bugarukira (12-18) Kwiruka inyuma y’umuyaga (14) 2 Salomo agenzura ibyo yagezeho (1-11) Akamaro k’ubwenge bw’abantu (12-16) Imirimo iruhije idafite icyo imaze (17-23) Jya urya, unywe kandi wishimire umurimo ukora (24-26) 3 Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe (1-8) Ishimire ubuzima kuko ari impano y’Imana (9-15) Kubaho iteka ni icyifuzo kiba mu mutima w’umuntu (11) Imana icira abantu bose urubanza rutabera (16, 17) Abantu barapfa n’inyamaswa zigapfa (18-22) Byose bisubira mu mukungugu (20) 4 Gukandamizwa ni bibi kurusha urupfu (1-3) Kubona ibijyanye n’akazi mu buryo bukwiriye (4-6) Akamaro k’incuti (7-12) Abantu babiri baruta umwe (9) Ubuzima bw’umwami bushobora kumupfira ubusa (13-16) 5 Jya witwara neza mu gihe ugiye imbere y’Imana (1-7) Abakomeye bagenzura aboroheje (8, 9) Ubutunzi ni ubusa (10-20) Abakunda amafaranga ntibajya bayahaga (10) Umuntu ukorera abandi asinzira neza (12) 6 Umuntu ashobora kugira ibintu byinshi ariko ntabyishimire (1-6) Ishimire ibyo ufite ubu (7-12) 7 Kuvugwa neza n’ibijyanye n’umunsi wo gupfa (1-4) Gucyahwa n’umunyabwenge (5-7) Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo (8-10) Akamaro k’ubwenge (11, 12) Iminsi myiza n’iminsi mibi (13-15) Jya wirinda gukabya (16-22) Icyo umubwiriza yagezeho amaze gusuzuma ibintu bitandukanye (23-29) 8 Ubutegetsi bw’abantu badatunganye (1-17) Jya wumvira amategeko y’umwami (2-4) Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi (9) Iyo igihano kidahise gitangwa (11) Jya urya, unywe kandi wishime (15) 9 Bose bagira iherezo rimwe (1-3) Tujye twishimira ubuzima nubwo tugerwaho n’urupfu (4-12) Abapfuye nta cyo bazi (5) Mu Mva nta mirimo ikorerwayo (10) Ibihe n’ibigwirira abantu (11) Ubwenge si ko buri gihe bwishimirwa (13-18) 10 Ubujiji buke butuma ubwenge buba imfabusa (1) Abantu batagira ubwenge nta cyo bageraho (2-11) Ibibazo abantu batagira ubwenge bahura na byo (12-15) Abayobozi batagira ubwenge (16-20) Akanyoni gashobora kumva ibyo wavuze maze kakajya kubivuga (20) 11 Jya ukoresha uburyo ufite maze ukore ibyiza (1-8) Naga umugati wawe hejuru y’amazi (1) Jya utera imbuto kuva mu gitondo ugeze nimugoroba (6) Jya witwara neza ukiri muto (9, 10) 12 Jya wibuka Umuremyi, ubikore utarasaza (1-8) Umwanzuro w’umubwiriza (9-14) Amagambo y’abanyabwenge ameze nk’imihunda (11) Ujye utinya Imana y’ukuri (13)