Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya Ibivugwa mu gitabo cy’Abafilipi ABAFILIPI IBIVUGWAMO 1 Intashyo (1, 2) Gushimira Imana. Ibyo Pawulo ashyira mu isengesho (3-11) Nubwo Pawulo yahuye n’ibibazo, ubutumwa bwiza bwageze hose (12-20) Nkomeje kubaho nakora ibyo Kristo ashaka, ariko nanone ndamutse mfuye byangirira akamaro (21-26) Mujye mwitwara mu buryo bukwiranye n’ubutumwa bwiza (27-30) 2 Abakristo bagomba kwicisha bugufi (1-4) Kristo yicishije bugufi maze ahabwa umwanya wo hejuru cyane (5-11) Mujye mukomeza guhatana kugira ngo muzabone agakiza (12-18) Abakristo bameze nk’imuri (15) Pawulo yohereza Timoteyo na Epafuradito (19-30) 3 Ntimugashingire ibyiringiro byanyu ku bigaragara ku mubiri (1-11) Ubu mbona ibintu byose nta cyo bimaze kubera ko ndi umwigishwa wa Kristo (7-9) Mpatanira kugera ku ntego (12-21) Ubwenegihugu bwo mu ijuru (20) 4 Mukomeze kunga ubumwe, mwishime kandi mukomeze kugira imitekerereze myiza (1-9) Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha (6, 7) Pawulo ashimira Abafilipi kubera impano batanze (10-20) Intashyo za nyuma (21-23)