NEHEMIYA
1 Aya ni yo magambo ya Nehemiya*+ umuhungu wa Hakaliya: Mu kwezi kwa Kisilevu,* mu mwaka wa 20,* nari mu rugo rw’umwami i Shushani.+ 2 Nuko Hanani+ umuvandimwe wanjye, azana n’abandi bagabo baturutse mu Buyuda, maze mbabaza amakuru y’Abayahudi bari baragarutse mu gihugu cyabo bavuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu,+ mbabaza n’amakuru ya Yerusalemu. 3 Na bo baransubiza bati: “Abavuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu, bakaba bari mu ntara y’u Buyuda, babayeho nabi kandi barasuzugurwa.+ Inkuta za Yerusalemu zarasenyutse+ kandi amarembo yayo yarahiye ashiraho.”+
4 Nkimara kubyumva nicara hasi ndarira, mara iminsi mfite agahinda, narigomwe kurya no kunywa,+ ari na ko nkomeza gusenga Imana yo mu ijuru. 5 Nuko ndavuga nti: “Yehova Mana yo mu ijuru, Mana ikomeye kandi iteye ubwoba, ni wowe usohoza ibyo wasezeranyije kandi ukagaragariza urukundo rudahemuka abagukunda, bakurikiza amategeko yawe.+ 6 Ndakwinginze tega amatwi isengesho nsenga buri munsi+ nsabira abagaragu bawe ari bo Bisirayeli. Rwose twiteho, wumve isengesho ngusenga nkubwira ibyaha Abisirayeli bagukoreye. Twese abagaragu bawe twakoze ibyaha.+ 7 Rwose twaraguhemukiye+ ntitwakurikiza amabwiriza n’amategeko wahaye umugaragu wawe Mose.+
8 “Ndakwinginze, ibuka ibyo wabwiye umugaragu wawe Mose ugira uti: ‘nimutanyumvira, nzabatatanyiriza mu bihugu byinshi.+ 9 Ariko nimwikosora mukumvira amategeko yanjye nubwo mwaba mwaratatanye mukagera ku mpera y’isi, nzabakurayo+ mbazane ahantu natoranyije kugira ngo hitirirwe izina ryanjye.’+ 10 Ni abagaragu bawe bakaba n’abantu bawe wakijije ukoresheje imbaraga zawe nyinshi n’ukuboko kwawe gukomeye.+ 11 Yehova, ndakwinginze tega amatwi isengesho ryanjye n’isengesho ry’abagaragu bawe bubaha izina ryawe. Uyu munsi umfashe, maze uyu mugabo angirire impuhwe, ampe ibyo ngiye kumusaba.”+
Icyo gihe ni njye wari ushinzwe guha umwami divayi.+
2 Mu kwezi kwa Nisani,* igihe umwami Aritazerusi+ yari amaze imyaka 20+ ategeka, yashatse kunywa divayi maze nk’uko byari bisanzwe ndayimuha.+ Ariko bwari ubwa mbere ambonye mbabaye. 2 Umwami arambaza ati: “Ese ko mbona utameze neza kandi nzi ko utarwaye? Ni iki kiguhangayikishije?” Mbyumvise ngira ubwoba bwinshi.
3 Nuko nsubiza umwami nti: “Nyakubahwa, nakwishima nte kandi umujyi ba sogokuruza bashyinguwemo warasenyutse n’amarembo yawo akaba yarahiye agashiraho?”+ 4 Umwami arambaza ati: “None se urifuza iki?” Ako kanya mpita nsenga Imana yo mu ijuru.+ 5 Hanyuma ndamubwira nti: “Mwami niba ubona nta cyo bitwaye kandi ukaba unyishimira, nyohereza mu Buyuda mu mujyi ba sogokuruza bashyinguwemo, kugira ngo nongere nywubake.”+ 6 Icyo gihe umwami yari yicaranye n’umwamikazi. Nuko umwami arambaza ati: “Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki, kandi se uzagaruka ryari?” Umwami ampa uruhushya+ nanjye mubwira igihe nzagarukira.+
7 Nongera kubwira umwami nti: “Mwami, niba ubona nta cyo bitwaye, umpe amabaruwa yo gushyira ba guverineri b’intara zo hakurya y’Uruzi rwa Ufurate,+ kugira ngo bandeke ngende ngere mu Buyuda. 8 Nanone umpe ibaruwa nyishyire Asafu urinda ishyamba ry’umwami, kugira ngo azampe ibiti byo kubakisha amarembo y’ikigo cy’umutamenwa*+ kiri hafi y’urusengero, n’ibyo kubakisha inkuta z’umujyi+ n’inzu nzabamo.” Nuko umwami ampa ayo mabaruwa,+ kuko Imana yari inshyigikiye.+
9 Hanyuma ngera kuri ba guverineri b’intara zo hakurya y’Uruzi rwa Ufurate maze mbaha amabaruwa y’umwami. Nanone umwami yari yampaye abasirikare bakuru n’abasirikare bagendera ku mafarashi ngo tujyane. 10 Sanibalati+ w’Umuhoroni n’umutware w’Umwamoni+ witwa Tobiya+ bumvise ko hari umuntu waje gufasha Abisirayeli, birabababaza cyane.
11 Amaherezo ngera i Yerusalemu. Hashize iminsi itatu, 12 mbyuka nijoro ndi kumwe n’abandi bagabo bake. Icyakora nta we nabwiye icyo Imana yanjye yari yansabye gukorera Yerusalemu, kandi twari dufite indogobe imwe gusa yari impetse. 13 Ndasohoka nyura mu Irembo ry’Ikibaya,*+ ndakomeza nyura imbere y’Iriba ry’Ikiyoka Kinini, ngera ku Irembo Banyuzamo Imyanda yo Gutwika.+ Nagendaga ngenzura inkuta za Yerusalemu, ndeba ukuntu zasenyutse n’ukuntu amarembo yayo yahiye agashiraho.+ 14 Nuko nyura iruhande rw’Irembo ry’Iriba*+ n’ahari amazi* y’umwami, ariko indogobe yari impetse ibura aho inyura kuko hari hato. 15 Muri iryo joro nkomeza+ kugenzura inkuta ndangije ndagaruka nyura mu Irembo ry’Ikibaya.
16 Abatware+ ntibari bazi aho nari nagiye n’icyo nakoraga, kuko nta cyo nari nabwiye Abayahudi, abatambyi, abanyacyubahiro, abatware n’abandi bakozi. 17 Nuko ndababwira nti: “Namwe murabona ukuntu ibyatubayeho bibabaje, ukuntu Yerusalemu yarimbutse n’amarembo yayo agashya agashira. None nimuze twongere twubake inkuta za Yerusalemu, kugira ngo abantu badakomeza kudusuzugura.” 18 Nanone mbabwira ukuntu Imana yari inshyigikiye,+ mbabwira n’amagambo umwami yambwiye.+ Babyumvise baravuga bati: “Mureke duhaguruke twubake.” Nuko bashyira hamwe, bitegura gukora uwo murimo mwiza.+
19 Sanibalati w’Umuhoroni, Tobiya+ w’Umwamoni+ na Geshemu w’Umwarabu+ babyumvise, batangira kuduseka+ no kudusuzugura, bavuga bati: “Ibyo mukora ni ibiki? Murashaka kurwanya umwami?”+ 20 Ariko ndabasubiza nti: “Imana yo mu ijuru ni yo izadufasha,+ kandi natwe abagaragu bayo nta kizatubuza kubaka. Ariko mwe mumenye ko nta burenganzira mufite muri Yerusalemu. Nta mugabane muhafite kandi nta n’icyo mugomba kuza kuhabaza.”+
3 Eliyashibu+ umutambyi mukuru hamwe n’abavandimwe be b’abatambyi bubaka Irembo ry’Intama,*+ baryegurira Imana+ kandi bateraho inzugi. Nanone begurira Imana igice kiva kuri iryo rembo kikagera ku Munara wa Meya+ no ku Munara wa Hananeli.+ 2 Ab’i Yeriko bubaka igice gikurikiyeho.+ Zakuri umuhungu wa Imuri na we yubaka igice gikurikiyeho.
3 Abahungu ba Hasenaya bubaka Irembo ry’Amafi.*+ Bateraho imbaho,+ bashyiraho inzugi n’ibyo kuzifungisha.* 4 Meremoti+ umuhungu wa Uriya umuhungu wa Hakozi asana igice gikurikiyeho. Meshulamu+ umuhungu wa Berekiya umuhungu wa Meshezabeli na we asana igice gikurikiyeho. Hanyuma Sadoki umuhungu wa Bayana na we asana igice gikurikiyeho. 5 Ab’i Tekowa+ na bo basana igice gikurikiyeho ariko abakomeye bo muri bo ntibicisha bugufi ngo bafatanye n’abandi gukora umurimo abayobozi babo babashinze.
6 Yoyada umuhungu wa Paseya na Meshulamu umuhungu wa Besodeya basana Irembo ry’Umujyi wa Kera.+ Bateraho imbaho, bashyiraho inzugi n’ibyo kuzifungisha. 7 Hanyuma Melatiya w’Umugibeyoni+ na Yadoni w’Umunyameronoti basana igice gikurikiyeho. Abo bagabo bari ab’i Gibeyoni n’i Misipa+ bategekwaga na guverineri w’akarere ko hakurya y’Uruzi rwa Ufurate.+ 8 Uziyeli umuhungu wa Harihaya, umwe mu batunganyaga zahabu, asana igice gikurikiyeho. Hanyuma Hananiya, umwe mu bavangaga amavuta,* asana igice gikurikiyeho. Basasa amabuye i Yerusalemu bageza ku Rukuta Rugari.+ 9 Refaya umuhungu wa Huri, umutware wayoboraga igice cy’intara ya Yerusalemu, asana igice gikurikiyeho. 10 Hanyuma Yedaya umuhungu wa Harumafu akurikiraho asana imbere y’inzu ye. Hatushi umuhungu wa Hashabuneya na we asana igice gikurikiyeho.
11 Malikiya umuhungu wa Harimu+ na Hashubu umuhungu wa Pahati-mowabu+ basana ikindi gice, basana n’Umunara w’Amafuru.+ 12 Hanyuma Shalumu umuhungu wa Haloheshi, umutware wayoboraga igice cy’intara ya Yerusalemu asana igice gikurikiyeho, we n’abakobwa be.
13 Hanuni n’abaturage b’i Zanowa+ basana Irembo ry’Ikibaya.*+ Bararyubaka, bashyiraho inzugi n’ibyo kuzifungisha. Nanone basana urukuta, ahantu hareshya na metero 445,* bageza ku Irembo Banyuzamo Imyanda yo Gutwika.+ 14 Malikiya umuhungu wa Rekabu, umutware wayoboraga intara ya Beti-hakeremu,+ asana Irembo Banyuzamo Imyanda yo Gutwika, araryubaka, ashyiraho inzugi n’ibyo kuzifungisha.
15 Shaluni umuhungu wa Kolihoze, umutware wayoboraga intara ya Misipa+ asana Irembo ry’Iriba,*+ araryubaka, ararisakara maze ashyiraho inzugi n’ibyo kuzifungisha. Nanone asana urukuta rw’Ikidendezi+ cya Shela ahagana ku Busitani bw’Umwami,+ ageza kuri esikariye*+ zimanuka ziva mu Mujyi wa Dawidi.+
16 Nehemiya umuhungu wa Azibuki umutware wayoboraga igice cy’intara ya Beti-zuri+ asana igice gikurikiyeho, ahera imbere y’Irimbi rya Dawidi+ ageza ku kidendezi+ cyacukuwe, ageza no ku Nzu y’Abanyambaraga.
17 Abalewi basana igice gikurikiyeho, bayobowe na Rehumu umuhungu wa Bani. Hashabiya, umutware wayoboraga igice cy’intara ya Keyila+ asana igice gikurikiraho cy’intara ye. 18 Abavandimwe babo basana igice gikurikiyeho, bayobowe na Bavayi umuhungu wa Henadadi umutware wayoboraga igice cy’intara ya Keyila.
19 Ezeri umuhungu wa Yeshuwa+ umutware w’i Misipa asana igice gikurikiyeho, cyari imbere y’ahazamuka hagana ku Bubiko bw’Intwaro, ku Nkingi ifashe urukuta.+
20 Baruki umuhungu wa Zabayi+ akorana umwete, asana igice gikurikiyeho gihera ku Nkingi ifashe urukuta kikagera ku muryango w’inzu ya Eliyashibu+ umutambyi mukuru.
21 Meremoti+ umuhungu wa Uriya, umuhungu wa Hakozi asana igice gikurikiyeho, gihera ku muryango w’inzu ya Eliyashibu kikagera aho irangiriye.
22 Abatambyi bo mu Ntara ya Yorodani*+ basana igice gikurikiyeho. 23 Benyamini na Hashubu basana igice gikurikiyeho imbere y’inzu yabo. Azariya umuhungu wa Maseya, umuhungu wa Ananiya, asana igice gikurikiyeho hafi y’inzu ye. 24 Binuwi umuhungu wa Henadadi asana igice gikurikiyeho, gihera ku nzu ya Azariya kikagera ku Nkingi ifashe urukuta,+ kikagera no mu nguni y’urukuta.
25 Palali umuhungu wa Uzayi asana igice gikurikiyeho, imbere y’Inkingi ifashe urukuta n’imbere y’umunara ufatanye n’Inzu y’Umwami,+ haruguru ahegereye Urugo rw’Abarinzi.+ Pedaya umuhungu wa Paroshi na we asana igice gikurikiyeho.+
26 Abakozi bo mu rusengero*+ bari batuye muri Ofeli,+ na bo barasana bageza imbere y’Irembo ry’Amazi+ mu burasirazuba, no ku munara ufatanye n’urukuta.
27 Ab’i Tekowa+ basana igice gikurikiyeho, bahera imbere y’umunara munini ufatanye n’urukuta bageza ku rukuta rwa Ofeli.
28 Abatambyi na bo basana hejuru y’Irembo ry’Ifarashi,+ buri wese asana imbere y’inzu ye.
29 Sadoki+ umuhungu wa Imeri, asana igice gikurikiyeho imbere y’inzu ye.
Shemaya umuhungu wa Shekaniya umurinzi w’Irembo ry’Iburasirazuba+ na we asana igice gikurikiyeho.
30 Hananiya umuhungu wa Shelemiya na Hanuni umuhungu wa gatandatu wa Zalafu basana igice gikurikiyeho.
Meshulamu+ umuhungu wa Berekiya na we asana igice gikurikiraho, imbere y’icyumba cye.
31 Malikiya wo mu ishyirahamwe ry’abatunganya zahabu asana igice gikurikiyeho, ageza ku nzu y’abakozi bo mu rusengero+ n’abacuruzi, imbere y’Irembo ry’Ubugenzuzi, ageza no ku cyumba cyo hejuru mu nguni.
32 Hagati y’icyumba cyo hejuru mu nguni n’Irembo ry’Intama+ hasanwa n’abatunganya zahabu n’abacuruzi.
4 Sanibalati+ yumvise ko twongeye kubaka urukuta, biramurakaza cyane kandi biramubabaza, maze atangira guseka Abayahudi. 2 Avugira imbere y’abavandimwe be n’imbere y’ingabo z’i Samariya ati: “Biriya bigwari by’Abayahudi birakora iki? Ese bumva hari icyo bazageraho? Ese bazatamba ibitambo? Ese bibwira ko bazuzuza inkuta mu munsi umwe? Ese bazavana amabuye mazima mu birundo by’ibishingwe kandi yarahiye?”+
3 Tobiya+ w’Umwamoni+ wari uhagaze iruhande rwe na we aravuga ati: “Urwo rukuta rw’amabuye bubaka, ingunzu* iramutse irwuriye rwahirima.”
4 Mana yacu, tega amatwi kuko abantu badusuzugura.+ Utume ibibi batwifuriza ari bo bibaho+ kandi ubatange abanzi babo babajyane ku ngufu mu gihugu kitari icyabo. 5 Ntiwirengagize+ amakosa yabo n’ibyaha byabo, ntubihanagure, kuko batutse abubatsi.
6 Nuko dukomeza kubaka urukuta turaruhuza, turaruzamura turugeza hagati kandi abantu bakomeza gukorana umwete.
7 Sanibalati, Tobiya,+ Abarabu,+ Abamoni n’Abashidodi+ bumvise ko umurimo wo gusana inkuta za Yerusalemu ugenda neza kandi ko ahari harasenyutse harimo gusanwa, bararakara cyane. 8 Nuko bose biyemeza kuza kurwanya Yerusalemu no guteza imivurungano mu bantu. 9 Ariko dusenga Imana yacu kandi dushyiraho abarinzi kugira ngo bajye baturinda ku manywa na nijoro.
10 Icyakora Abayahudi baravuga bati: “Dore imbaraga z’abikorera imitwaro zarashize n’ibishingwe ni byinshi. Ntituzashobora kubaka urukuta.”
11 Nanone abanzi bacu bakomezaga kuvuga bati: “Tuzabageraho batarabimenya cyangwa ngo batubone maze tubice duhagarike umurimo wabo.”
12 Buri gihe, Abayahudi bari baturanye na bo barazaga bakatuburira, ndetse babikoze inshuro 10. Baravugaga bati: “Bazabatera baturutse impande zose.”
13 Ni cyo cyatumye nshyira abarinzi ahabaga ari hagufi inyuma y’urukuta, aho umwanzi yashoboraga guturuka. Nahashyiraga abarinzi bafite inkota n’amacumu n’imiheto nkurikije imiryango yabo. 14 Nuko mbonye ko bafite ubwoba, mpita mpaguruka mbwira abakomeye+ n’abatware n’abandi bantu nti: “Ntimubatinye.+ Mwibuke ko Yehova afite imbaraga nyinshi kandi ko ateye ubwoba+ maze murwanirire abavandimwe banyu, abahungu banyu, abakobwa banyu, abagore banyu n’ingo zanyu.”
15 Abanzi bacu bamaze kumva ko twamenye ibyo bashakaga kudukorera kandi ko Imana y’ukuri yari yatumye batagera ku byo bari biyemeje, twese twasubiye kubaka urukuta. 16 Uhereye ubwo, kimwe cya kabiri cy’abantu banjye bakoraga umurimo,+ abandi basigaye bagafata amacumu, ingabo n’imiheto kandi bakambara amakoti y’ibyuma. Abatware+ bari bashyigikiye ab’umuryango wa Yuda bose 17 bubakaga urukuta. Abikoreraga imitwaro, buri wese yakoreshaga umurimo ukuboko kumwe, ukundi gufashe intwaro. 18 Buri mwubatsi yubakaga yambaye inkota ku itako kandi uwari ushinzwe kuvuza ihembe+ yari iruhande rwanjye.
19 Nuko mbwira abakomeye n’abatware n’abandi bantu nti: “Aho tugomba kubaka ni hanini kandi imirimo ni myinshi, natwe dutataniye hirya no hino ku rukuta, buri wese ari kure y’undi. 20 Nimujya mwumva bavugije ihembe, mujye mudusanga aho turi. Imana yacu ni yo izaturwanirira.”+
21 Twakomezaga gukora umurimo, abandi bangana na kimwe cya kabiri kindi bagafata amacumu kuva mu gitondo cya kare kugeza inyenyeri zibonetse. 22 Icyo gihe nabwiye abantu nti: “Abagabo bose bajye barara muri Yerusalemu, buri wese ari kumwe n’umugaragu we, baturinde nijoro, naho ku manywa bakore akazi.” 23 Ari njye, ari abavandimwe banjye, abagaragu banjye+ n’abarinzi bangendaga inyuma, nta wakuragamo imyenda kandi buri wese yabaga afite intwaro ye mu kuboko kw’iburyo.
5 Nuko abagabo n’abagore babo bitotombera cyane abavandimwe babo b’Abayahudi.+ 2 Bamwe baravugaga bati: “Twe n’abahungu bacu n’abakobwa bacu turi benshi. Tugomba kubona ibyokurya kugira ngo tubeho.” 3 Abandi bakavuga bati: “Imirima yacu n’imizabibu yacu n’amazu yacu tubitangaho ingwate* kugira ngo tubone ibyokurya mu gihe cy’inzara.” 4 Naho abandi bakavuga bati: “Twatanze imirima yacu n’imizabibu yacu ho ingwate kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyura umusoro w’umwami.+ 5 Kandi twe n’abavandimwe bacu dukomoka mu muryango umwe. Abana bacu n’abana babo na bo ni bamwe. None dore abahungu bacu n’abakobwa bacu tugiye kubamara tubagira abagaragu n’abaja. Ndetse hari bamwe mu bakobwa bacu bamaze kuba abaja.+ Nta n’ubundi bushobozi dufite bwo kugira icyo tubikoraho kuko imirima yacu n’imizabibu yacu bifitwe n’abandi.”
6 Maze kumva ayo magambo bavugaga bitotomba, ndarakara cyane. 7 Mbitekerezaho mu mutima wanjye, nuko ngaya abakomeye n’abatware, ndababwira nti: “Buri wese muri mwe yaka inyungu nyinshi umuvandimwe we.”+
Nuko ntumiza abantu benshi bitewe na bo. 8 Ndababwira nti: “Twakoze uko dushoboye kose tugaruza abavandimwe bacu b’Abayahudi bari baraguzwe n’amahanga. None se namwe murashaka kugurisha abavandimwe banyu+ ngo abe ari twe tubagaruza?” Babyumvise baraceceka, babura icyo bavuga. 9 Nuko ndakomeza ndababwira nti: “Ibyo mukora si byiza. Ese ntimwari mukwiriye gutinya Imana yacu,+ kugira ngo n’abantu bo mu bihugu bitwanga badakomeza kudutuka? 10 Byongeye kandi, njye ubwanjye, abavandimwe banjye n’abagaragu banjye tubaguriza amafaranga n’ibyokurya ariko ntitubake inyungu. Ubwo rero, tureke kuguriza abantu tubaka inyungu.+ 11 Ndabinginze, kuva uyu munsi mubasubize imirima yabo,+ imizabibu yabo, imyelayo yabo n’amazu yabo, kandi mubasubize kimwe cy’ijana* mwabakaga ngo kibe inyungu ku mafaranga, ku byokurya, kuri divayi nshya no ku mavuta.”
12 Babyumvise baravuga bati: “Tuzabibasubiza kandi nta kindi tuzabishyuza. Tuzabikora nk’uko ubivuze.” Nuko mpamagara abatambyi, nsaba abo bantu kurahira ko bazakora ibyo biyemeje. 13 Hanyuma nkunkumura umwenda nari nambaye mu gituza, maze ndavuga nti: “Uku abe ari ko Imana ikunkumura umuntu wese utazakora ibyo yiyemeje, imukure mu nzu ye no mu bintu atunze. Uku abe ari ko azakunkumurwa asigare nta cyo afite.” Iteraniro ryose ribyumvise riravuga riti: “Amen!” Nuko abantu basingiza Yehova kandi bakora ibyo biyemeje.
14 Nanone uhereye umunsi Umwami Aritazerusi+ yangiriye guverineri wabo+ mu gihugu cy’u Buyuda, kuva mu mwaka wa 20+ kugeza mu mwaka wa 32+ w’ubutegetsi bwe, ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka 12, njye n’abavandimwe banjye ntitwigeze turya ibyokurya bigenewe guverineri.+ 15 Ababaye ba guverineri mbere yanjye bananizaga abantu, buri munsi bakabaka garama 456* z’ifeza zo kugura ibyokurya na divayi kandi n’abagaragu babo batwazaga abantu igitugu. Ariko njye sinigeze mbikora,+ kuko ntinya Imana.+
16 Ikindi kandi, nakoresheje amaboko yanjye mu murimo wo kubaka uru rukuta, kandi abagaragu banjye barahahuriye na bo barakora, nyamara nta murima twigeze duhabwa.+ 17 Abayahudi n’abatware 150, hamwe n’abadusangaga baturutse mu bihugu byari bidukikije, twasangiriraga ku meza yanjye. 18 Buri munsi hatekwaga ikimasa kimwe, intama esheshatu nziza cyane n’inyoni kandi ni njye wabyishyuraga. Nanone rimwe mu minsi 10 hatangwaga divayi nyinshi z’ubwoko bwose. Nyamara nubwo byari bimeze bityo, sinigeze nsaba abantu ibyokurya bigenewe guverineri, kuko bakoraga umurimo uruhije. 19 Mana yanjye, ujye unyibuka kandi umpe umugisha kubera ibyo nakoreye aba bantu byose.+
6 Sanibalati, Tobiya,+ Geshemu w’Umwarabu+ n’abandi banzi bacu bose bageze aho bumva ko nongeye kubaka urukuta,+ kandi ko nta na hamwe hasigaye hatubatse (nubwo icyo gihe nari ntaratera inzugi ku marembo).+ 2 Nuko Sanibalati na Geshemu bahita bantumaho bati: “Ngwino duhurire muri umwe mu midugudu yo mu Kibaya cya Ono.”+ Ariko bari bafite umugambi wo kungirira nabi. 3 Nanjye mbatumaho nti: “Mfite akazi kenshi, sinshobora kuza. Nta mpamvu yatuma mpagarika ibyo nkora ngo nze kubareba.” 4 Ariko bantumaho inshuro enye zose bambwira ayo magambo, nanjye nkabasubiza ntyo.
5 Hanyuma ku nshuro ya gatanu Sanibalati antumaho umugaragu we ngo ambwire ayo magambo, afite n’ibaruwa ifunguye mu ntoki ze. 6 Yari yanditsemo ngo: “Biravugwa mu bantu bo mu bindi bihugu ndetse na Geshemu+ arabivuga, ko wowe n’Abayahudi mufite umugambi wo kwigomeka,+ akaba ari na yo mpamvu mwubaka urwo rukuta. Nanone biravugwa ko ugiye kubabera umwami. 7 Biravugwa kandi ko hari abahanuzi washyizeho ngo bakwamamaze muri Yerusalemu hose bavuga bati: ‘mu Buyuda hari umwami!’ None rero, kubera ko izo nkuru zitazabura kugera ku mwami, ngwino tubiganireho.”
8 Ariko mutumaho nti: “Ibyo uvuga ntibyigeze bibaho, ahubwo ni ibyo wihimbiye.” 9 Bose bageragezaga kudutera ubwoba bavuga bati: “Bazagera aho bacike intege maze bareke gukora uwo murimo.”+ Hanyuma nsenga Imana nyisaba imbaraga.+
10 Nuko ninjira mu nzu ya Shemaya umuhungu wa Delaya umuhungu wa Mehetabeli, wari wikingiranye. Arambwira ati: “Reka dushyireho igihe tuze guhurira mu nzu y’Imana y’ukuri, twinjire mu rusengero maze dukinge inzugi kuko bagiye kuza kukwica, ndetse bari buze kukwica nijoro.” 11 Ariko ndavuga nti: “Ese umugabo nkanjye yahunga? Kandi se ni nde muntu nkanjye wakwinjira mu rusengero agakomeza kubaho?+ Sininjiramo!” 12 Nuko mbona ko atari Imana yari yamutumye, ahubwo ko yari yampanuriye ibyo bitewe n’uko Tobiya na Sanibalati+ bari bamuhaye ruswa. 13 Bari bamuhaye ruswa kugira ngo antere ubwoba maze mbikore, mbe nkoze icyaha, bityo babone icyo baheraho bansebya kandi banteshe agaciro.
14 Mana yanjye, wibuke ibyo Tobiya+ na Sanibalati bakoze byose, kandi wibuke ukuntu umuhanuzikazi Nowadiya n’abandi bahanuzi bahoraga bagerageza kuntera ubwoba.
15 Amaherezo urukuta rwuzura mu minsi 52, ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa Eluli.*
16 Nuko abanzi bacu bose babyumvise n’amahanga yose yari adukikije abibonye, bakorwa n’isoni cyane,+ bamenya ko Imana yacu ari yo yatumye uwo murimo urangira. 17 Nanone muri iyo minsi, abatware+ b’i Buyuda bohererezaga Tobiya amabaruwa menshi, Tobiya na we akayasubiza. 18 Abantu benshi b’i Buyuda bari baramurahiriye ko batazamuhemukira kubera ko yari umukwe wa Shekaniya umuhungu wa Ara+ kandi umuhungu we Yehohanani yari yarashatse umukobwa wa Meshulamu+ umuhungu wa Berekiya. 19 Ndetse bahoraga bambwira ko Tobiya ari umuntu mwiza, hanyuma bakajya kumubwira ibyo navuze kandi yahoraga anyoherereza amabaruwa yo kuntera ubwoba.+
7 Urukuta rukimara kuzura,+ nahise nteraho inzugi.+ Hanyuma hashyirwaho abarinzi b’amarembo,+ abaririmbyi+ n’Abalewi.+ 2 Inshingano yo kuyobora Yerusalemu nayihaye Hanani+ umuvandimwe wanjye na Hananiya umutware w’Inzu y’Umutamenwa,+ kuko yari umuntu w’inyangamugayo kandi arusha abantu benshi gutinya Imana.+ 3 Nuko ndababwira nti: “Amarembo ya Yerusalemu agomba kujya akingurwa umunsi ugeze hagati.* Kandi igihe abarinzi bazaba bahagaze ku marembo, bajye bakinga inzugi bazikomeze. Mujye mushyiraho abarinzi bo mu baturage b’i Yerusalemu, buri wese acunge umutekano ahagaze imbere y’inzu ye.” 4 Uwo mujyi wari munini, urimo abantu bake+ kandi amazu yari atarongera kubakwa.
5 Ariko Imana yanjye inshyira mu mutima igitekerezo cyo guhuriza hamwe abakomeye n’abatware n’abandi baturage, kugira ngo biyandikishe hakurikijwe imiryango bakomokamo.+ Nuko mbona igitabo cyanditswemo abari baraje mbere hakurikijwe imiryango bakomokamo, nsanga handitswemo ibi bikurikira:
6 Aba ni bo bantu bo muri iyo ntara bavuye i Babuloni, aho Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yari yarabajyanye ku ngufu+ hanyuma bakagaruka i Yerusalemu n’i Buyuda, buri wese akajya mu mujyi we.+ 7 Ni bo bazanye na Zerubabeli,+ Yeshuwa,+ Nehemiya, Azariya, Ramiya, Nahamani, Moridekayi, Bilushani, Misipereti, Bigivayi, Nehumu na Bayana.
Dore umubare w’Abagabo b’Abisirayeli:+ 8 Abakomoka kuri Paroshi bari 2.172. 9 Abakomoka kuri Shefatiya bari 372. 10 Abakomoka kuri Ara+ bari 652. 11 Abakomoka kuri Pahati-mowabu+ wo mu muryango wa Yeshuwa na Yowabu+ bari 2.818. 12 Abakomoka kuri Elamu+ bari 1.254. 13 Abakomoka kuri Zatu bari 845. 14 Abakomoka kuri Zakayi bari 760. 15 Abakomoka kuri Binuwi bari 648. 16 Abakomoka kuri Bebayi bari 628. 17 Abakomoka kuri Azigadi bari 2.322. 18 Abakomoka kuri Adonikamu bari 667. 19 Abakomoka kuri Bigivayi bari 2.067. 20 Abakomoka kuri Adini bari 655. 21 Abakomoka kuri Ateri wo mu muryango wa Hezekiya bari 98. 22 Abakomoka kuri Hashumu bari 328. 23 Abakomoka kuri Bezayi bari 324. 24 Abakomoka kuri Harifu bari 112. 25 Abakomoka kuri Gibeyoni+ bari 95. 26 Abagabo b’i Betelehemu n’i Netofa bari 188. 27 Abagabo bo muri Anatoti+ bari 128. 28 Abagabo b’i Beti-azimaveti bari 42. 29 Abagabo b’i Kiriyati-yeyarimu,+ i Kefira n’i Beroti+ bari 743. 30 Abagabo b’i Rama n’i Geba+ bari 621. 31 Abagabo b’i Mikimasi+ bari 122. 32 Abagabo b’i Beteli+ no muri Ayi+ bari 123. 33 Abagabo b’ahandi hitwa Nebo bari 52. 34 Abakomoka kuri Elamu wundi bari 1.254. 35 Abakomoka kuri Harimu bari 320. 36 Ab’i Yeriko bari 345. 37 Ab’i Lodi n’i Hadidi no muri Ono+ bari 721. 38 Ab’i Senaya bari 3.930.
39 Aba ni bo batambyi:+ Abakomoka kuri Yedaya wo mu muryango wa Yeshuwa bari 973. 40 Abakomoka kuri Imeri bari 1.052. 41 Abakomoka kuri Pashuri+ bari 1.247. 42 Abakomoka kuri Harimu+ bari 1.017.
43 Aba ni bo Balewi:+ Abakomoka kuri Yeshuwa bo mu muryango wa Kadimiyeli,+ bakomoka kuri Hodeva bari 74. 44 Abaririmbyi+ bakomoka kuri Asafu+ bari 148. 45 Aba ni bo barinzi b’amarembo:+ Abakomoka kuri Shalumu, abakomoka kuri Ateri, abakomoka kuri Talumoni, abakomoka kuri Akubu,+ abakomoka kuri Hatita, abakomoka kuri Shobayi, bari 138.
46 Aba ni bo bakozi b’urusengero:*+ Hari abakomoka kuri Ziha, abakomoka kuri Hasufa, abakomoka kuri Tabawoti, 47 abakomoka kuri Kerosi, abakomoka kuri Siya, abakomoka kuri Padoni, 48 abakomoka kuri Lebana, abakomoka kuri Hagaba, abakomoka kuri Shalumayi, 49 abakomoka kuri Hanani, abakomoka kuri Gideli, abakomoka kuri Gahari, 50 abakomoka kuri Reyaya, abakomoka kuri Resini, abakomoka kuri Nekoda, 51 abakomoka kuri Gazamu, abakomoka kuri Uza, abakomoka kuri Paseya, 52 abakomoka kuri Besayi, abakomoka kuri Mewunimu, abakomoka kuri Nefushesimu, 53 abakomoka kuri Bakibuki, abakomoka kuri Hakufa, abakomoka kuri Harihuri, 54 abakomoka kuri Baziliti, abakomoka kuri Mehida, abakomoka kuri Harisha, 55 abakomoka kuri Barikosi, abakomoka kuri Sisera, abakomoka kuri Tema, 56 abakomoka kuri Neziya n’abakomoka kuri Hatifa.
57 Dore abahungu b’abagaragu ba Salomo:+ Hari abakomoka kuri Sotayi, abakomoka kuri Sofereti, abakomoka kuri Perida, 58 abakomoka kuri Yala, abakomoka kuri Darikoni, abakomoka kuri Gideli, 59 abakomoka kuri Shefatiya, abakomoka kuri Hatili, abakomoka kuri Pokereti-hazebayimu n’abakomoka kuri Amoni. 60 Abakozi bo mu rusengero* bose+ hamwe n’abahungu b’abagaragu ba Salomo bari 392.
61 Aba ni bo baturutse i Telimela, i Teliharisha, i Kerubu, muri Adoni no muri Imeri kandi ni bo batashoboye kumenya imiryango bakomokagamo ngo bamenye niba barakomokaga muri Isirayeli:+ 62 Hari abakomoka kuri Delaya, abakomoka kuri Tobiya n’abantu 642 bakomokaga kuri Nekoda. 63 Abatambyi ni aba: Hari abakomoka kuri Habaya, abakomoka kuri Hakozi+ n’abakomoka kuri Barizilayi. Yiswe Barizilayi+ kubera ko yashatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi w’i Gileyadi. 64 Abo ni bo bishatse mu gitabo bandikwagamo kugira ngo bagaragaze imiryango bakomokamo, ariko ntibibonamo, bituma batongera gukora umurimo w’ubutambyi.*+ 65 Guverineri*+ yababwiye ko batagombaga kurya ku bintu byera cyane,+ kugeza igihe hari kuzira umutambyi wari kubaza Imana akoresheje Urimu na Tumimu.*+
66 Abo bantu bose hamwe bari 42.360,+ 67 hatabariwemo abagaragu babo n’abaja babo+ bari 7.337. Nanone bari bafite abaririmbyi b’abagabo n’abagore 245.+ 68 Amafarashi yabo yari 736, n’inyumbu* zabo zari 245. 69 Ingamiya zari 435, naho indogobe zari 6.720.
70 Hari bamwe mu batware b’imiryango batanze ibyo gushyigikira umurimo.+ Guverineri yatanze zahabu yo gushyira mu bubiko ingana n’ibiro 8 na garama 400* n’udusorori 50 n’amakanzu 530 y’abatambyi.+ 71 Nanone bamwe mu batware b’imiryango batanze ibiro 168 bya zahabu* n’ibiro 1.254 by’ifeza* byo gushyigikira umurimo. 72 Abandi bantu basigaye batanze ibiro 168 bya zahabu,* ibiro 1.140 by’ifeza* n’amakanzu 67 y’abatambyi.
73 Nuko abatambyi, Abalewi, abarinzi b’amarembo, abaririmbyi,+ abandi bantu bo mu baturage, abakozi bo mu rusengero n’Abisirayeli bose batura mu mijyi yabo.+ Ukwezi kwa karindwi+ kwageze Abisirayeli batuye mu mijyi yabo.+
8 Abantu bose bateranira ahahurira abantu benshi imbere y’Irembo ry’Amazi.+ Hanyuma babwira umwanditsi* Ezira+ ngo azane igitabo cy’Amategeko ya Mose,+ ayo Yehova yategetse Isirayeli.+ 2 Nuko ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi,+ umutambyi Ezira azana igitabo cy’Amategeko imbere y’iteraniro+ ry’abagabo, abagore n’abandi bantu bose bashoboraga kumva kandi bagasobanukirwa. 3 Akomeza kubasomera mu gitabo cy’amategeko+ mu ijwi riranguruye ari imbere y’Irembo ry’Amazi ahahurira abantu benshi, ahera mu gitondo cya kare ageza saa sita ari imbere y’abagabo n’abagore n’abandi bantu bashoboraga gusobanukirwa, kandi abantu bose bari bateze amatwi bitonze,+ bumva ibyasomwaga mu gitabo cy’Amategeko. 4 Umwanditsi Ezira yari ahagaze kuri podiyumu bari bubakishije ibiti bategura uwo munsi, iburyo bwe hari Matatiya na Shema, Anaya, Uriya, Hilukiya na Maseya. Ibumoso bwe hari Pedaya, Mishayeli, Malikiya,+ Hashumu, Hashibadana, Zekariya na Meshulamu.
5 Nuko Ezira abumbura igitabo abantu bose bamureba kuko yari ahagaze hejuru asumba abandi bose. Akibumbuye abantu bose barahaguruka. 6 Hanyuma Ezira asingiza Yehova Imana y’ukuri, Imana ikomeye, abantu bose bikiriza bazamuye amaboko bavuga bati: “Amen! Amen!”*+ Maze bapfukama imbere ya Yehova bakoza imitwe hasi. 7 Abantu bakomeza guhagarara mu gihe Yeshuwa, Bani, Sherebiya,+ Yamini, Akubu, Shabetayi, Hodiya, Maseya, Kelita, Azariya, Yozabadi,+ Hanani na Pelaya b’Abalewi babasobanuriraga amategeko.+ 8 Bakomeza gusoma mu gitabo mu ijwi riranguruye, basoma Amategeko y’Imana y’ukuri, barayasobanura neza kandi bagaragaza uko bayashyira mu bikorwa. Bakomeza gufasha abantu gusobanukirwa ibyasomwaga.+
9 Nehemiya wari guverineri, Ezira+ wari umutambyi akaba n’umwanditsi n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati: “Uyu ni umunsi wera wa Yehova Imana yanyu.+ Ntimugire agahinda cyangwa ngo murire.” Kuko abantu bose bariraga mu gihe bumvaga amagambo yo mu Mategeko. 10 Nehemiya akomeza ababwira ati: “Mugende murye ibyokurya byiza, munywe n’ibiryoshye kandi mwoherereze ibyokurya+ abadafite icyo bateguriwe kuko uyu ari umunsi wera w’Umwami wacu. Ntimubabare, kuko ibyishimo Yehova abaha ari byo bibatera imbaraga.” 11 Nuko Abalewi bahumuriza abantu bose bababwira bati: “Nimutuze kandi ntimubabare kuko uyu ari umunsi wera.” 12 Abantu bose bararya baranywa, boherereza abandi ibyokurya kandi bakomeza kunezerwa cyane+ kuko bari basobanukiwe amagambo babwiwe.+
13 Ku munsi wa kabiri, abatware b’imiryango yose, abatambyi n’Abalewi bateranira aho umwanditsi Ezira yari ari kugira ngo barusheho gusobanukirwa amagambo yo mu Mategeko. 14 Nuko basanga mu Mategeko Yehova yategetse binyuze kuri Mose handitswemo ko Abisirayeli bagombaga kuba mu ngando* mu gihe cy’umunsi mukuru wabaga mu kwezi kwa karindwi.+ 15 Nanone hari handitswemo ko bagombaga gutangaza+ mu mijyi yabo yose n’i Yerusalemu bati: “Mujye mu misozi muzane amashami y’imyelayo, amashami y’ibiti bya pinusi, amashami y’igiti cy’umuhadasi, amashami y’imikindo n’amashami y’ibiti by’amababi menshi kugira ngo muyubakishe ingando, nk’uko byanditswe.”
16 Abantu baragenda barayazana bubaka ingando, buri wese yubaka ku gisenge cy’inzu ye, no mu ngo zabo no mu mbuga z’inzu y’Imana y’ukuri+ n’imbere y’Irembo ry’Amazi+ ahahuriraga abantu benshi, n’imbere y’Irembo rya Efurayimu ahahuriraga abantu benshi.+ 17 Nuko abantu bose bari baravuye mu gihugu bari barajyanywemo ku ngufu bubaka ingando maze bazibamo. Ntibari barigeze bizihiza uwo munsi mukuru batyo, kuva mu gihe cya Yosuwa+ umuhungu wa Nuni kugeza uwo munsi. Abantu bari bishimye cyane.+ 18 Buri munsi basomaga igitabo cy’Amategeko y’Imana y’ukuri+ mu ijwi riranguruye, kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa nyuma. Nuko bamara iminsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru, maze ku munsi wa munani habaho ikoraniro ryihariye nk’uko byategetswe.+
9 Ku munsi wa 24 w’uko kwezi, Abisirayeli bateranira hamwe maze bigomwa kurya no kunywa, bambara imyenda y’akababaro,* kandi bitera umukungugu.+ 2 Nuko abakomoka kuri Isirayeli bitandukanya n’abanyamahanga bose,+ barahaguruka bavuga ibyaha byabo n’ibya ba sekuruza.+ 3 Bahagarara aho bari bari maze bamara amasaha atatu* basoma mu gitabo cy’Amategeko+ ya Yehova Imana yabo mu ijwi riranguruye. Bamara andi masaha atatu bavuga ibyaha byabo kandi bunamira Yehova Imana yabo.
4 Nuko Yeshuwa, Bani, Kadimiyeli, Shebaniya, Buni, Sherebiya,+ Bani na Kenani bahagarara kuri podiyumu+ aho Abalewi bahagararaga, maze batakambira Yehova Imana yabo mu ijwi riranguruye. 5 Hanyuma Yeshuwa, Kadimiyeli, Bani, Hashabuneya, Sherebiya, Hodiya, Shebaniya na Petahiya bari Abalewi baravuga bati: “Nimuhaguruke musingize Yehova Imana yanyu iteka ryose.+ Nibasingize izina ryawe ry’icyubahiro, ryashyizwe hejuru rigasumba gushimwa no gusingizwa kose.
6 “Ni wowe Yehova wenyine.+ Ni wowe waremye ijuru, ndetse ijuru risumba andi majuru n’ibiririmo byose.* Ni wowe waremye isi n’ibiyirimo byose n’inyanja n’ibirimo byose. Ni wowe ubibeshaho byose kandi ibyo mu ijuru byose ni wowe byunamira. 7 Ni wowe Yehova Imana y’ukuri, watoranyije Aburamu+ ukamuvana muri Uri+ y’Abakaludaya ukamuhindurira izina ukamwita Aburahamu.+ 8 Wabonye ko umutima we ugutunganiye,+ maze umusezeranya ko uzamuha igihugu cy’Abanyakanani, Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abayebusi n’Abagirugashi, ukagiha abamukomokaho.+ Kandi ibyo wamusezeranyije warabikoze kuko ukiranuka.
9 “Wabonye imibabaro ba sogokuruza bahuye na yo muri Egiputa+ kandi igihe bakwingingaga bagusaba ko ubafasha ubwo bari bageze ku Nyanja Itukura warabumvise. 10 Hanyuma ukora ibimenyetso n’ibitangaza kugira ngo uhane Farawo n’abagaragu be bose n’abantu bo mu gihugu cye bose,+ kuko wari uzi ko ibyo bakoreraga abagaragu bawe babiterwaga n’ubwibone.+ Nuko wihesha izina rikomeye kugeza n’ubu.*+ 11 Inyanja wayigabanyijemo kabiri ku buryo bayambutse banyuze ku butaka bwumutse.+ Abari babakurikiye wabajugunye mu nyanja hasi cyane bamera nk’ibuye rijugunywe mu mazi maremare.+ 12 Ku manywa wabayoboraga ukoresheje inkingi y’igicu, nijoro ukabayobora ukoresheje inkingi y’umuriro kugira ngo ubamurikire mu nzira bagombaga kunyuramo.+ 13 Wamanukiye ku Musozi wa Sinayi+ maze uvugana na bo uri mu ijuru,+ ubamenyesha imanza zikiranuka, amategeko y’ukuri n’amabwiriza meza.+ 14 Wabigishije uko bakurikiza Isabato+ yawe yera n’uko bakurikiza amabwiriza n’amategeko wategetse binyuze ku mugaragu wawe Mose. 15 Barashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru,+ bagize inyota ubaha amazi yo kunywa uyakuye mu rutare,+ maze urababwira ngo bagende bature mu gihugu wari wararahiye ko uzabaha.
16 “Ariko ba sogokuruza bagaragaje ubwibone,+ baragusuzugura,*+ ntibumvira amategeko yawe. 17 Nuko banga kumvira,+ ntibibuka ibikorwa bitangaje wabakoreye, ahubwo baragusuzugura maze bishyiriraho umutware wo kubasubiza muri Egiputa aho bakoreshwaga imirimo y’agahato.+ Ariko ntiwabatereranye+ kubera ko uri Imana ikunda kubabarira, igira imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka.+ 18 N’igihe bacuraga igishushanyo cy’ikimasa bakavuga bati: ‘iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa,’+ kandi bagakomeza gukora ibikorwa bikabije byo kugusuzugura, 19 ntiwigeze ubata mu butayu kubera ko ugira imbabazi nyinshi.+ Inkingi y’igicu ntiyigeze ireka kubayobora ku manywa n’inkingi y’umuriro ntiyigeze ireka kubamurikira nijoro mu nzira bagombaga kunyuramo.+ 20 Wabahaye umwuka wawe kugira ngo bagire ubushishozi,+ ntiwabima manu yo kurya+ kandi bagize inyota ubaha amazi.+ 21 Wabahaye ibyokurya mu gihe cy’imyaka 40 bamaze mu butayu.+ Nta cyo bigeze babura. Imyambaro yabo ntiyigeze isaza+ n’ibirenge byabo ntibyabyimbye.
22 “Wabahaye ubwami n’abantu, ubagabanya ibihugu byabo+ ku buryo bafashe igihugu cya Sihoni,+ ni ukuvuga igihugu cy’umwami wa Heshiboni+ n’igihugu cya Ogi+ umwami w’i Bashani. 23 Abana babo wabagize benshi bangana n’inyenyeri zo mu ijuru,+ hanyuma ubajyana mu gihugu wari warasezeranyije ba sekuruza ko uzabaha kikaba icyabo.+ 24 Nuko abana babo binjira muri icyo gihugu baracyigarurira,+ batsinda Abanyakanani bari bagituyemo,+ ndetse ubagabiza abami babo n’abaturage bo muri icyo gihugu kugira ngo babakoreshe icyo bashaka. 25 Bigaruriye imijyi igoswe n’inkuta+ n’ubutaka bwera cyane,+ bigarurira amazu yuzuye ibintu byiza byose, ibigega by’amazi byari bisanzwe bicukuye, bigarurira imizabibu, imyelayo+ n’ibiti byinshi byera imbuto ziribwa. Barariye barahaga, barabyibuha kandi baranezerwa kubera ineza yawe nyinshi.
26 “Nyamara banze kumvira, bakwigomekaho+ kandi banga Amategeko yawe. Nanone bishe abahanuzi bawe bababuriraga ngo bakugarukire, kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+ 27 Ni cyo cyatumye ubareka maze abanzi babo+ bagakomeza kubateza amakuba.+ Ariko iyo babaga bageze muri ayo makuba baragusengaga cyane binginga, nawe ukabumva uri mu ijuru maze ukaboherereza abo kubakiza abanzi babo kubera ko ugira impuhwe nyinshi.+
28 “Icyakora iyo babaga bamaze gutuza, bongeraga gukora ibibi,+ maze ukareka abanzi babo bakabatwaza igitugu.+ Hanyuma baragarukaga bakagutabaza+ nawe ukabumva uri mu ijuru, maze ukabakiza kenshi kubera impuhwe zawe nyinshi.+ 29 Nubwo wababuriraga ngo bongere bakurikize Amategeko yawe, bagaragazaga ubwibone ntibayumvire.+ Bakoraga ibyaha, ntibakurikize Amategeko yawe kandi ari yo abeshaho umuntu iyo ayakurikije.+ Bakomezaga kwinangira* bakagutera umugongo, bakagusuzugura, bakanga kumva ibyo ubabwira. 30 Nyamara wabihanganiye+ imyaka myinshi, ubaburira ukoresheje umwuka wawe binyuze ku bahanuzi ariko ntibumvira. Amaherezo warabaretse abantu bo mu bindi bihugu babategekesha igitugu.+ 31 Kandi ntiwabarimbuye+ cyangwa ngo ubatererane bitewe n’impuhwe zawe nyinshi, kuko uri Imana igira imbabazi n’impuhwe.+
32 “None rero Mana yacu, Mana ikomeye, ifite imbaraga kandi iteye ubwoba, wowe utararetse isezerano ryawe, ukagaragaza n’urukundo rudahemuka,+ turagusabye ntiwirengagize ingorane twagize, yaba twe, abami bacu, abatware bacu,+ abatambyi bacu,+ abahanuzi bacu,+ ba sogokuruza n’abantu bawe bose uhereye mu gihe cy’abami ba Ashuri+ kugeza uyu munsi.* 33 Ariko mu byatubayeho byose nta ruhare wabigizemo* kuko wabaye indahemuka mu byo wakoze. Ahubwo ni twe twakoze ibibi.+ 34 Kandi abami bacu, abatware bacu, abatambyi bacu ndetse na ba sogokuruza ntibakurikije Amategeko yawe cyangwa ngo bite ku byo wategetse. Nta nubwo bitondeye ibyo wabibutsaga ubaburira. 35 Ndetse n’igihe bari mu bwami bwabo, bafite ibintu byiza kandi byinshi bari mu gihugu kinini kandi cyera cyane wari warabahaye, ntibagukoreye+ cyangwa ngo bareke ibikorwa byabo bibi. 36 None dore turi abagaragu.+ Turi abagaragu muri iki gihugu wahaye ba sogokuruza ngo barye imbuto zacyo n’ibintu byiza byo muri cyo. 37 Umusaruro wacyo mwinshi utwarwa n’abami washyizeho ngo badutegeke, bitewe n’ibyaha byacu.+ Badutegeka uko bashaka twe n’amatungo yacu, none dufite ibibazo bikomeye.
38 “Kubera ibyo byose rero, dufashe ibyemezo bidakuka+ tubishyira mu nyandiko. Kandi abatware bacu, Abalewi bacu n’abatambyi bacu bemeje iyo nyandiko bateraho kashe.”+
10 Abemeje iyo nyandiko bagateraho kashe+ ni aba:
Guverineri* Nehemiya akaba yari umuhungu wa Hakaliya,
Sedekiya, 2 Seraya, Azariya, Yeremiya, 3 Pashuri, Amariya, Malikiya, 4 Hatushi, Shebaniya, Maluki, 5 Harimu,+ Meremoti, Obadiya, 6 Daniyeli,+ Ginetoni, Baruki, 7 Meshulamu, Abiya, Miyamini, 8 Maziya, Bilugayi na Shemaya. Abo bari abatambyi.
9 Abalewi bemeje iyo nyandiko bagateraho kashe ni aba: Yeshuwa umuhungu wa Azaniya, Binuwi wo mu bahungu ba Henadadi, Kadimiyeli+ 10 n’abavandimwe babo, ari bo Shebaniya, Hodiya, Kelita, Pelaya, Hanani, 11 Mika, Rehobu, Hashabiya, 12 Zakuri, Sherebiya,+ Shebaniya, 13 Hodiya, Bani na Beninu.
14 Abatware bemeje iyo nyandiko bagateraho kashe ni aba: Paroshi, Pahati-mowabu,+ Elamu, Zatu, Bani, 15 Buni, Azigadi, Bebayi, 16 Adoniya, Bigivayi, Adini, 17 Ateri, Hezekiya, Azuri, 18 Hodiya, Hashumu, Bezayi, 19 Harifu, Anatoti, Nebayi, 20 Magipiyashi, Meshulamu, Heziri, 21 Meshezabeli, Sadoki, Yaduwa, 22 Pelatiya, Hanani, Anaya, 23 Hosheya, Hananiya, Hashubu, 24 Haloheshi, Piliha, Shobeki, 25 Rehumu, Hashabuna, Maseya, 26 Ahiya, Hanani, Anani, 27 Maluki, Harimu na Bayana.
28 Abandi basigaye, ni ukuvuga abatambyi, Abalewi, abarinzi b’amarembo, abaririmbyi, abakozi bo mu rusengero* n’undi muntu wese witandukanyije n’abantu bo mu bindi bihugu kugira ngo yumvire amategeko y’Imana y’ukuri,+ n’abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo, mbese abantu bose bashoboraga kumva ibiri muri iyo nyandiko bakabisobanukirwa, 29 bifatanyije n’abavandimwe babo b’abanyacyubahiro, barahira bavuga ko bazakurikiza Amategeko y’Imana y’ukuri, ayo yatanze binyuze kuri Mose umugaragu w’Imana y’ukuri, kandi ko bazitondera amategeko yose ya Yehova Umwami wacu, imanza ze n’amabwiriza yatanze, batabikora bakagerwaho n’ibyago. 30 Abakobwa bacu ntituzabashyingira abantu bo mu bindi bihugu kandi n’abakobwa babo ntituzemera ko bashyingiranwa n’abahungu bacu.+
31 Nihagira abantu bo mu gihugu baza kugurisha ibicuruzwa n’imyaka y’ubwoko bwose ku munsi w’Isabato+ cyangwa ku munsi wera,+ ntituzabigura. Nanone mu mwaka wa karindwi+ ntituzasarura ibyeze mu mirima yacu kandi ntituzigera twishyuza umuntu wese uturimo umwenda.+
32 Nanone twishyiriyeho amategeko y’uko buri wese muri twe azajya atanga garama enye z’ifeza* buri mwaka zigenewe umurimo w’inzu y’Imana yacu,+ 33 kugira ngo haboneke imigati igenewe Imana,*+ ituro ry’ibinyampeke ritangwa buri gihe+ n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri gihe ku Masabato+ n’igihe ukwezi kuba kwagaragaye+ no ku minsi mikuru yategetswe.+ Nanone hazaboneka ibintu byera n’ibitambo bitambirwa ibyaha+ kugira ngo Abisirayeli bababarirwe* kandi hakorwe imirimo yose irebana n’inzu y’Imana yacu.
34 Twakoresheje ubufindo* kugira ngo tumenye uko abatambyi n’Abalewi n’abaturage bagomba kuzajya bazana inkwi ku nzu y’Imana yacu, hakurikijwe amazu ya ba sogokuruza, bakazizana mu bihe byagenwe buri mwaka, kugira ngo zijye zicanwa ku gicaniro* cya Yehova Imana yacu nk’uko byanditswe mu Mategeko.+ 35 Ikindi kandi, buri mwaka tuzajya tuzana mu nzu ya Yehova ibyeze bwa mbere mu mirima yacu n’imbuto zeze bwa mbere ku biti byose byera imbuto.+ 36 Tuzajya tuzana n’abahungu bacu b’imfura n’amatungo yacu+ yavutse bwa mbere nk’uko byanditswe mu Mategeko. Tuzajya tuzana n’amatungo yavutse bwa mbere yo mu nka zacu no mu mikumbi yacu, tubizane ku nzu y’Imana yacu, tubihe abatambyi bakorera umurimo mu nzu y’Imana yacu.+ 37 Nanone tuzajya tuzana ifu itanoze y’imyaka yacu yeze bwa mbere+ n’amaturo yacu n’imbuto z’ibiti by’ubwoko bwose+ na divayi nshya n’amavuta,+ tubizanire abatambyi mu byumba byo kubikamo* by’inzu y’Imana yacu,+ tuzane na kimwe cya cumi cy’ibyeze mu mirima yacu kigenewe Abalewi,+ kuko Abalewi ari bo bahabwa kimwe cya cumi cy’ibyeze mu mijyi yacu yose ikorerwamo imirimo y’ubuhinzi.
38 Kandi umutambyi ukomoka kuri Aroni azajye aba ari kumwe n’Abalewi mu gihe bahabwa icya cumi. Abalewi na bo, kuri icyo cya cumi bajye bavanaho icya cumi kibe icy’inzu y’Imana yacu+ gishyirwe mu byumba by’inzu y’ububiko. 39 Nanone mu byumba by’ububiko ni ho Abisirayeli n’Abalewi bagomba gushyira ituro+ ry’ibinyampeke, irya divayi nshya n’iry’amavuta.+ Nanone aho ni ho haba ibikoresho by’urusengero kandi abatambyi, abarinzi b’amarembo n’abaririmbyi, ni ho bakorera. Ntituzirengagiza inzu y’Imana yacu.+
11 Nuko abatware batura muri Yerusalemu,+ ariko ku baturage basigaye hakoreshejwe ubufindo*+ kugira ngo hatoranywe umuryango umwe mu miryango icumi ujye gutura muri Yerusalemu umujyi wera, indi icyenda isigaye iture mu yindi mijyi. 2 Kandi abaturage basabira umugisha abantu bose bitangiye gutura muri Yerusalemu.
3 Aba ni bo batware bo mu ntara y’u Buyuda bari batuye mu mujyi wa Yerusalemu. Abandi Bisirayeli, abatambyi, Abalewi, abakozi bo mu rusengero*+ n’abana b’abagaragu ba Salomo+ bari batuye mu yindi mijyi y’u Buyuda, buri wese atuye mu isambu y’umuryango we mu mujyi w’iwabo.+
4 Muri Yerusalemu, hari hatuye bamwe mu bari bagize umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini. Abatware bo mu muryango wa Yuda ni Ataya umuhungu wa Uziya, umuhungu wa Zekariya, umuhungu wa Amariya, umuhungu wa Shefatiya, umuhungu wa Mahalaleli wo mu bahungu ba Peresi,+ 5 na Maseya umuhungu wa Baruki, umuhungu wa Kolihoze, umuhungu wa Hazaya, umuhungu wa Adaya, umuhungu wa Yoyaribu umuhungu wa Zekariya wo mu muryango wa Shela. 6 Abahungu ba Peresi bari batuye muri Yerusalemu bose hamwe bari abagabo b’intwari 468.
7 Abatware bo mu muryango wa Benyamini ni aba: Salu+ umuhungu wa Meshulamu, umuhungu wa Yowedi, umuhungu wa Pedaya, umuhungu wa Kolaya, umuhungu wa Maseya, umuhungu wa Itiyeli, umuhungu wa Yeshaya, 8 hakurikiraho Gabayi na Salayi. Bose hamwe bari 928. 9 Yoweli umuhungu wa Zikiri yari umutware wabo, na Yuda umuhungu wa Hasenuwa ari umutware wa kabiri w’umujyi.
10 Mu batambyi hari Yedaya umuhungu wa Yoyaribu, Yakini,+ 11 Seraya umuhungu wa Hilukiya, umuhungu wa Meshulamu, umuhungu wa Sadoki, umuhungu wa Merayoti, umuhungu wa Ahitubu+ wari umuyobozi w’inzu* y’Imana y’ukuri, 12 n’abavandimwe babo bakoraga imirimo mu nzu y’Imana. Bose hamwe bari 822. Hari harimo na Adaya umuhungu wa Yerohamu, umuhungu wa Pelaliya, umuhungu wa Amusi, umuhungu wa Zekariya, umuhungu wa Pashuri,+ umuhungu wa Malikiya, 13 n’abavandimwe be bari abatware b’imiryango ya ba sekuruza, bose hamwe bari 242. Na Amashisayi umuhungu wa Azareli, umuhungu wa Ahuzayi, umuhungu wa Meshilemoti, umuhungu wa Imeri, 14 n’abavandimwe babo, na bo bakaba bari abagabo b’abanyambaraga kandi b’intwari. Bose hamwe bari 128. Bari bafite umutware witwaga Zabudiyeli wakomokaga mu muryango w’abanyacyubahiro.
15 Mu Balewi hari Shemaya+ umuhungu wa Hashubu, umuhungu wa Azirikamu, umuhungu wa Hashabiya, umuhungu wa Buni, 16 hari na Shabetayi+ na Yozabadi+ bo mu batware b’Abalewi bagenzuraga imirimo ikorerwa hanze y’inzu y’Imana y’ukuri. 17 Hari na Mataniya+ umuhungu wa Mika, umuhungu wa Zabudi, umuhungu wa Asafu+ waririmbishaga indirimbo zo gusingiza Imana, akayobora n’abayisingizaga mu gihe cy’isengesho+ na Bakibukiya wari umwungirije. Hari na Abuda umuhungu wa Shamuwa, umuhungu wa Galali, umuhungu wa Yedutuni.+ 18 Abalewi bose bari batuye mu murwa wera bari 284.
19 Abarinzi b’amarembo ni Akubu, Talumoni+ n’abavandimwe babo. Bose hamwe bari 172.
20 Abasigaye bo mu Bisirayeli no mu batambyi no mu Balewi batuye mu yindi mijyi yose yo mu ntara y’u Buyuda, buri wese atura mu isambu y’umuryango we.* 21 Abakozi bo mu rusengero+ bo bari batuye muri Ofeli,+ kandi Ziha na Gishipa ni bo bari abatware babo.
22 Umutware w’Abalewi bari batuye muri Yerusalemu ni Uzi umuhungu wa Bani, umuhungu wa Hashabiya, umuhungu wa Mataniya,+ umuhungu wa Mika wo mu bakomoka kuri Asafu bari abaririmbyi, kandi ni we wari ushinzwe umurimo wo mu nzu y’Imana y’ukuri. 23 Umwami yari yarategetse ibyo abaririmbyi bari kujya bahabwa+ kandi hari harashyizweho gahunda ihoraho yo kubaha ibyo bakeneraga buri munsi. 24 Petahiya umuhungu wa Meshezabeli wo mu muryango wa Zera umuhungu wa Yuda ni we wari umujyanama w’umwami mu bibazo byose by’abaturage.
25 Naho ku birebana n’imidugudu n’amasambu yari ayegereye, hari bamwe mu bakomoka kuri Yuda bari batuye i Kiriyati-aruba+ no mu mijyi yari ihegereye, n’i Diboni n’imijyi yari ihegereye, n’i Yekabuzeri+ n’imidugudu yari ihegereye, 26 n’i Yeshuwa n’i Molada+ n’i Beti-peleti+ 27 n’i Hazari-shuwali+ n’i Beri-sheba n’imidugudu yari ihegereye, 28 n’i Sikulagi+ n’i Mekona n’imijyi yari ihegereye, 29 no muri Eni-rimoni+ n’i Zora+ n’i Yaramuti 30 n’i Zanowa+ no muri Adulamu n’imidugudu yaho, n’i Lakishi+ n’amasambu yaho, no muri Azeka+ n’imijyi yari ihegereye. Batura bahereye i Beri-sheba bageza mu Kibaya cya Hinomu.+
31 Abo mu muryango wa Benyamini na bo, bari batuye i Geba+ n’i Mikimashi no muri Ayiya n’i Beteli+ no mu midugudu yari ihegereye, 32 no muri Anatoti+ n’i Nobu+ no muri Ananiya, 33 n’i Hasori n’i Rama+ n’i Gitayimu 34 n’i Hadidi n’i Zeboyimu n’i Nebalati 35 n’i Lodi no muri Ono+ no mu kibaya cy’abanyamyuga. 36 Kandi bamwe mu Balewi bari batuye mu turere twa Yuda bagiye guturana n’Ababenyamini.
12 Aba ni bo batambyi n’Abalewi bazanye na Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli+ na Yeshuwa:+ Seraya, Yeremiya, Ezira, 2 Amariya, Maluki, Hatushi, 3 Shekaniya, Rehumu, Meremoti, 4 Ido, Ginetoyi, Abiya, 5 Miyamini, Madiya, Biluga, 6 Shemaya, Yoyaribu, Yedaya, 7 Salu, Amoki, Hilukiya na Yedaya. Abo ni bo bari abatware b’abatambyi n’abavandimwe babo mu gihe cya Yeshuwa.
8 Abalewi ni Yeshuwa, Binuwi, Kadimiyeli,+ Sherebiya, Yuda na Mataniya+ wayoboraga abaririmbaga indirimbo zo gushimira Imana, afatanyije n’abavandimwe be. 9 Kandi abavandimwe babo ari bo Bakibukiya na Uni bahagararaga bateganye na bo mu gihe babaga bacunga umutekano.* 10 Yeshuwa yabyaye Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu,+ Eliyashibu abyara Yoyada.+ 11 Yoyada abyara Yonatani naho Yonatani abyara Yaduwa.
12 Mu gihe cya Yoyakimu aba ni bo bari abatambyi bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza: Meraya yari ahagarariye umuryango wa Seraya,+ Hananiya yari ahagarariye umuryango wa Yeremiya. 13 Meshulamu yari ahagarariye umuryango wa Ezira,+ Yehohanani yari ahagarariye umuryango wa Amariya. 14 Yonatani yari ahagarariye umuryango wa Maluki, Yozefu yari ahagarariye umuryango wa Shebaniya. 15 Adina yari ahagarariye umuryango wa Harimu,+ Helikayi yari ahagarariye umuryango wa Merayoti. 16 Zekariya yari ahagarariye umuryango wa Ido, Meshulamu yari ahagarariye umuryango wa Ginetoni. 17 Zikiri yari ahagarariye umuryango wa Abiya,+ uwari uhagarariye umuryango wa Miniyami ni. . . .* Pilitayi yari ahagarariye umuryango wa Mowadiya. 18 Shamuwa yari ahagarariye umuryango wa Biluga,+ Yehonatani yari ahagarariye umuryango wa Shemaya. 19 Matenayi yari ahagarariye umuryango wa Yoyaribu, Uzi yari ahagarariye umuryango wa Yedaya.+ 20 Kalayi yari ahagarariye umuryango wa Salayi, Eberi yari ahagarariye umuryango wa Amoki. 21 Hashabiya yari ahagarariye umuryango wa Hilukiya, Netaneli yari ahagarariye umuryango wa Yedaya.
22 Abari bahagarariye imiryango y’Abalewi n’iy’abatambyi banditswe mu gihe cya Eliyashibu, Yoyada, Yohanani na Yaduwa,+ kugeza mu gihe cy’ubutegetsi bwa Dariyo w’Umuperesi.
23 Abalewi bari bahagarariye imiryango ya ba sekuruza, banditswe mu gitabo cy’ibyabaye muri icyo gihe kugeza mu gihe cya Yohanani umuhungu wa Eliyashibu. 24 Abatware b’Abalewi ni Hashabiya, Sherebiya na Yeshuwa+ umuhungu wa Kadimiyeli.+ Abavandimwe babo bahagararaga bateganye na bo mu gihe cyo gusingiza Imana no kuyishimira hakurikijwe itegeko rya Dawidi+ umuntu w’Imana y’ukuri. Itsinda rimwe ry’abarinzi ryabaga riteganye n’irindi tsinda ry’abarinzi. 25 Mataniya,+ Bakibukiya, Obadiya, Meshulamu, Talumoni na Akubu+ bahagararaga ku marembo+ bakarinda ibyumba byo kubikamo ibintu byabaga hafi y’amarembo y’urusengero. 26 Abo bakoze umurimo mu gihe cya Yoyakimu umuhungu wa Yeshuwa,+ umuhungu wa Yosadaki no mu gihe cya guverineri Nehemiya n’umutambyi Ezira+ akaba n’umwanditsi.*
27 Mu gihe cyo gutaha inkuta za Yerusalemu bashatse Abalewi babavana aho babaga hose, babazana i Yerusalemu kugira ngo bizihize ibirori byo gutaha izo nkuta, kandi banezerwe baririmba indirimbo zo gushimira Imana,+ bacuranga ibyuma birangira n’inanga na nebelu.* 28 Abakomoka ku baririmbyi bateranira hamwe baturutse mu karere ka Yorodani, mu turere dukikije Yerusalemu no mu midugudu y’abaturage b’i Netofa,+ 29 n’i Beti-gilugali+ no mu masambu y’i Geba+ no muri Azimaveti,+ kuko abaririmbyi bari bariyubakiye imidugudu impande zose za Yerusalemu. 30 Nuko abatambyi n’Abalewi bariyeza,* beza n’abandi bantu+ n’amarembo+ n’inkuta.+
31 Hanyuma nzana abatware b’Abayuda bahagarara hejuru y’urukuta. Nanone nshyiraho korari ebyiri nini z’abaririmbyi baririmba indirimbo zo gushimira Imana bagendagenda. Korari imwe inyura mu ruhande rw’iburyo hejuru y’urukuta* igana ku Irembo Banyuzamo Imyanda yo Gutwika.+ 32 Hoshaya na kimwe cya kabiri cy’abatware b’i Buyuda barabakurikira, 33 bari kumwe na Azariya, Ezira, Meshulamu, 34 Yuda, Benyamini, Shemaya na Yeremiya. 35 Bari kumwe n’abahungu b’abatambyi bari bafite impanda,*+ harimo Zekariya umuhungu wa Yonatani, umuhungu wa Shemaya, umuhungu wa Mataniya, umuhungu wa Mikaya, umuhungu wa Zakuri, umuhungu wa Asafu,+ 36 n’abavandimwe be, ari bo Shemaya, Azareli, Milalayi, Gilalayi, Mayi, Netaneli, Yuda na Hanani, bafite ibikoresho by’umuziki bya Dawidi+ umuntu w’Imana y’ukuri kandi umwanditsi Ezira+ yabagendaga imbere. 37 Banyura hejuru y’Irembo ry’Iriba*+ barakomeza banyura hafi ya esikariye*+ zijya mu Mujyi wa Dawidi,+ banyura ku rukuta ruzamuka ruri hejuru y’Inzu ya Dawidi maze bagera ku Irembo ry’Amazi+ iburasirazuba.
38 Indi korari y’abaririmbyi yaririmbaga indirimbo zo gushimira Imana inyura ku rundi ruhande. Nanjye ndayikurikira ndi kumwe n’abantu bangana na kimwe cya kabiri, tugenda hejuru y’urukuta tunyura hejuru y’Umunara w’Ifuru+ tugera ku Rukuta Rugari.+ 39 Turakomeza tunyura hejuru y’Irembo rya Efurayimu,+ dukomereza ku Irembo ry’Umujyi wa Kera+ maze tugera ku Irembo ry’Amafi.*+ Nanone tunyura ku Munara wa Hananeli+ no ku Munara wa Meya, tugera no ku Irembo ry’Intama.*+ Nuko iyo korari y’abaririmbyi igeze ku Irembo ry’Abarinzi, turahagarara.
40 Amaherezo za korari ebyiri z’abaririmbyi zaririmbaga indirimbo zo gushimira Imana zihagarara ku rusengero rw’Imana y’ukuri, nanjye ndahagarara ndi kumwe n’abatware bangana na kimwe cya kabiri, 41 n’abatambyi, ari bo Eliyakimu, Maseya, Miniyamini, Mikaya, Eliyowenayi, Zekariya na Hananiya bafite impanda, 42 na Maseya, Shemaya, Eleyazari, Uzi, Yehohanani, Malikiya, Elamu na Ezeri. Abaririmbyi na bo bakomezaga kuririmba mu ijwi riranguruye bayobowe na Izurahiya.
43 Nuko kuri uwo munsi batamba ibitambo byinshi kandi baranezerwa,+ kuko Imana y’ukuri ari yo yari yatumye bagira ibyishimo byinshi. Abagore n’abana na bo baranezerewe+ ku buryo amajwi y’ibyishimo y’abari i Yerusalemu yumvikaniraga kure.+
44 Nanone kuri uwo munsi hari abagabo bahawe inshingano yo kurinda aho+ babikaga amaturo,+ imyaka yeze mbere+ n’ibya cumi.+ Bagombaga gukusanya imyaka yabaga yeze mu mirima ikikije imijyi, iyo Amategeko yageneraga+ abatambyi n’Abalewi.+ Abaturage b’i Buyuda barishimye cyane kubera ko abatambyi n’Abalewi bakoraga imirimo. 45 Nuko batangira gukora imirimo Imana yabo yabahaye, bakora n’imirimo yo kweza ibintu n’abantu. Uko ni na ko abaririmbyi n’abarinzi b’amarembo babigenje bakurikije itegeko rya Dawidi n’umuhungu we Salomo, 46 kuko kera, mu gihe cya Dawidi na Asafu, habagaho abayoboraga abaririmbyi hakabaho n’indirimbo zo gusingiza Imana no kuyishimira.+ 47 Kandi Abisirayeli bose bo mu gihe cya Zerubabeli+ no mu gihe cya Nehemiya batangaga amaturo agenewe abaririmbyi+ n’abarinzi b’amarembo,+ hakurikijwe ibyo babaga bakeneye buri munsi. Nanone batangaga ibyabaga bigenewe Abalewi,+ Abalewi na bo bagatanga ibyabaga bigenewe abakomoka kuri Aroni.
13 Uwo munsi basoma mu gitabo cya Mose abantu bateze amatwi,+ hanyuma basanga handitswemo ko Abamoni n’Abamowabu+ batagombaga kuzigera baza mu iteraniro ry’Imana y’ukuri.+ 2 Byatewe n’uko batahaye Abisirayeli umugati n’amazi, ahubwo bakagurira Balamu ngo abasabire ibyago.*+ Ariko ibyo byago yabasabiye Imana yacu yabihinduyemo umugisha.+ 3 Nuko abantu bamaze kumva iryo tegeko, bahita batandukanya Abisirayeli n’abanyamahanga*+ bose.
4 Mbere y’ibyo, umutambyi Eliyashibu+ wari mwene wabo wa Tobiya+ ni we wari ushinzwe ibyumba byo kubikamo* by’urusengero rw’Imana yacu.+ 5 Yari yarahaye Tobiya icyumba kinini cyahoze kibikwamo amaturo y’ibinyampeke yatangwaga buri gihe, umubavu,* ibikoresho, icya cumi cy’ibinyampeke, divayi nshya n’amavuta+ byari bigenewe Abalewi,+ abaririmbyi n’abarinzi b’amarembo, hamwe n’ituro ryari rigenewe abatambyi.+
6 Muri icyo gihe cyose sinari i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa 32+ w’ubutegetsi bwa Aritazerusi+ umwami w’i Babuloni, nasubiye kuba mu rugo rw’umwami maze nyuma y’igihe musaba uruhushya ngo ngende. 7 Nuko nza i Yerusalemu, mpageze mbona ibintu bibi cyane Eliyashibu+ yakoze kuko yari yarahaye Tobiya+ icyumba mu rugo rw’urusengero rw’Imana y’ukuri. 8 Ibyo birambabaza cyane maze ibikoresho byose bya Tobiya mbisohora muri icyo cyumba mbijugunya hanze. 9 Hanyuma ntanga itegeko basukura ibyumba byo kubikamo ibintu,* maze ngaruramo ibikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri+ n’amaturo y’ibinyampeke n’umubavu.+
10 Nanone nasanze Abalewi+ batarahabwaga ibyo bari bagenewe,+ ku buryo Abalewi n’abaririmbyi bakoraga umurimo bari barigendeye, buri wese yarasubiye mu isambu ye.+ 11 Nuko ncyaha abatware+ ndababwira nti: “Kuki mwirengagije urusengero rw’Imana y’ukuri?”+ Hanyuma ngarura abari barigendeye mbasubiza mu myanya yabo. 12 Abayuda bose bazana mu byumba byo kubikamo icya cumi+ cy’ibinyampeke na divayi nshya n’amavuta.+ 13 Nuko ibyo byumba byo kubikamo mbishinga umutambyi Shelemiya, umwanditsi Sadoki na Pedaya wari Umulewi. Bari bungirijwe na Hanani umuhungu wa Zakuri, umuhungu wa Mataniya. Abo bagabo bari bazwiho kuba inyangamugayo kandi bari bashinzwe kugabanya abavandimwe babo ibyo bari bagenewe.
14 Mana yanjye, ujye unyibuka+ kubera ibyo, kandi ntuzibagirwe ibintu byose nakoreye urusengero rw’Imana yanjye bigaragaza urukundo rudahemuka n’ibyo nakoreye abita ku mirimo yarwo yose.+
15 Muri iyo minsi namenye ko mu Buyuda hari abantu bengaga imizabibu ku Isabato+ kandi bakazana imitwaro y’ibinyampeke bayihekesheje indogobe, bakazana na divayi, imizabibu, imbuto z’imitini n’imizigo y’ubwoko bwose, bakabizana muri Yerusalemu ku munsi w’Isabato.+ Nuko mbabuza kubigurisha kuri uwo munsi.* 16 Kandi abantu b’i Tiro bari batuye mu mujyi bazanaga muri Yerusalemu amafi n’ibicuruzwa by’ubwoko bwose, bakabiha abaturage bo mu Buyuda ngo babigure ku Isabato.+ 17 Ntonganya abanyacyubahiro b’i Buyuda ndababwira nti: “Ibyo mukora ni bibi. Mugeze n’aho mwica itegeko ry’Isabato?* 18 Ese ibyo si byo ba sogokuruza bakoze bigatuma Imana yacu iduteza ibi byago byose, ikabiteza n’uyu mujyi? None dore mugiye gutuma Imana irushaho kurakarira Isirayeli kubera ko musuzugura Isabato.”+
19 Nuko mbere y’uko Isabato itangira, i Yerusalemu butangiye kwira, mpita ntanga itegeko maze inzugi z’amarembo zirakingwa. Hanyuma mbabwira ko batagomba kuzikingura Isabato itararangira, kandi nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira ibicuruzwa* byinjira ku munsi w’Isabato. 20 Ibyo byatumye abacuruzi n’abagurishaga ibicuruzwa by’ubwoko bwose barara hanze ya Yerusalemu ku nshuro ya mbere, ndetse no ku ya kabiri. 21 Nuko ndabiyama, ndababwira nti: “Kuki murara inyuma y’urukuta? Nimwongera nzabirukana nkoresheje imbaraga.” Kuva ubwo ntibongera kugaruka ku Isabato.
22 Hanyuma mbwira Abalewi ko bagomba guhora biyeza kandi bakaza kurinda amarembo, kugira ngo umunsi w’Isabato ukomeze kuba uwera.+ Mana yanjye, ibyo na byo ujye ubinyibukira, kandi ungirire impuhwe kuko ufite urukundo rwinshi rudahemuka.+
23 Nanone muri iyo minsi nabonye Abayahudi bari barashatse abagore b’Abanyashidodi+ n’Abamoni n’abagore+ b’Abamowabu.+ 24 Kimwe cya kabiri cy’abana babo bavugaga ururimi rw’Abanyashidodi, abandi bangana na kimwe cya kabiri bavuga ururimi rw’abantu bo mu bihugu bitandukanye, ariko nta n’umwe muri bo wari uzi kuvuga ururimi rw’Abayahudi. 25 Nuko ndabatonganya kandi mbasabira ibyago,* ndetse nkubita abagabo bamwe+ bo muri bo mbapfura n’umusatsi, maze mbarahiza Imana nti: “Abakobwa banyu ntimuzabashyingire abahungu babo, kandi ntimuzemere ko abahungu banyu bashaka abakobwa babo cyangwa ngo namwe mubashake.+ 26 Ese si bo batumye Salomo umwami wa Isirayeli akora ibyaha? Mu mahanga yose nta mwami wari umeze nka we,+ Imana ye+ yaramukundaga kandi yamugize umwami ngo ategeke Isirayeli yose, ariko na we abagore b’abanyamahanga batumye akora icyaha.+ 27 Ntibyumvikana ukuntu namwe mutinyuka gukora ibintu bibi cyane nk’ibyo, mugahemukira Imana yacu, mugashaka abagore b’abanyamahanga!”+
28 Umwe mu bahungu ba Yoyada,+ umuhungu w’umutambyi mukuru Eliyashibu+ yari yarashatse umukobwa wa Sanibalati+ w’Umuhoroni maze ndamwirukana.
29 Mana yanjye, wibuke ibibi bakoze kandi ubibahanire bitewe n’uko batumye udakomeza kwemera umurimo w’ubutambyi+ kandi bishe isezerano ry’ubutambyi n’iry’Abalewi.+
30 Nuko ndabeza, mbasaba kureka ibikorwa bibi byose by’abantu bo mu bindi bihugu kandi nshyira abatambyi n’Abalewi ku mirimo yabo, buri wese ajya ku murimo we.+ 31 Nanone ntanga itegeko ngo bajye bazana inkwi+ mu bihe byagenwe, bazane n’imbuto zihishije zeze mbere.
Mana yanjye, ujye unyibuka kandi umpe umugisha.+
Bisobanura ngo: “Yehova arahumuriza.”
Ni ukwezi ko kuri kalendari y’Abayahudi. Reba Umugereka wa B15.
Uwo ni umwaka wa 20 w’ubutegetsi bw’umwami w’u Buperesi Aritazerusi wa mbere.
Ni ukwezi ko kuri kalendari y’Abayahudi. Reba Umugereka wa B15.
Cyangwa “igihome.” Cyari kiri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’urusengero rwongeye kubakwa.
Iri rembo ryaganaga mu Kibaya cya Hinomu.
Bashobora kuba bararyise batyo kubera ko hafi yaryo hari iriba.
Cyangwa “ikidendezi.”
Bashobora kuba bararyise batyo bitewe n’uko ari ryo banyuzagamo intama.
Baryise batyo bitewe n’uko rishobora kuba ryari hafi y’isoko ry’amafi.
Cyangwa “ibyuma n’ibihindizo byo kubisesekamo.”
Cyangwa “bakoraga imibavu.”
Iri rembo ryaganaga mu Kibaya cya Hinomu.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 1.000.” Umukono umwe wanganaga na Santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Bashobora kuba bararyise batyo kubera ko hafi yaryo hari iriba.
Cyangwa “amadarajya; ingazi.”
Cyangwa “intara yo hafi aho.”
Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
Ni ikintu uwagujije atanga kugira ngo umugurije yizere ko azamwishyura.
Bagitangaga buri kwezi.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 40.” Reba Umugereka wa B14.
Ni ukwezi ko kuri kalendari y’Abayahudi. Reba Umugereka wa B15.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izuba rimaze kuba ryinshi.”
Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
Cyangwa “bakuwe ku murimo w’ubutambyi kuko babonwaga ko bahumanye.”
Cyangwa “Tirushata.” Ni izina ry’Abaperesi ryahabwaga guverineri w’intara.
Urimu na Tumimu byakoreshwaga bashaka kumenya imyanzuro ituruka ku Mana. Birashoboka ko twari utubuye bakoreshaga mu bufindo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idarakama 1.000.” Idarakama ivugwa aha yapimaga amagarama 8,4. Itandukanye n’idarakama ivugwa mu Byanditswe by’Ikigiriki. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idarakama 20.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Mina 2.200.” Mina imwe yo mu Byanditswe by’Igiheburayo yanganaga na garama 570. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “idarakama 20.000.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Mina 2.000.”
Cyangwa “uwandukuraga Ibyanditswe.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Ingando ni utuzu two kugamamo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “kimwe cya kane cy’umunsi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingabo zo mu ijuru.”
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “bashinga amajosi.”
Kwinangira ni ukwanga gukora ikintu.
Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “wagaragaje ko ukiranuka mu byatubayeho byose.”
Cyangwa “Tirushata,” rikaba ari izina ry’Abaperesi ryahabwaga guverineri w’intara.
Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatatu cya Shekeli.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
Cyangwa “imigati yo kugerekeranya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Imigati igenewe Imana.”
Cyangwa “kugira ngo bibe impongano.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”
Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
Cyangwa “urusengero.”
Cyangwa “umurage we.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu gihe babaga baririmba.”
Uko bigaragara, mu mwandiko w’Igiheburayo hari izina ryakuwemo.
Cyangwa “uwandukuraga Ibyanditswe.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “bakora umuhango wo kwihumanura.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kwera.”
Inkuta z’imijyi yo muri icyo gihe zari zifite umubyimba munini ku buryo abantu bazigendaga hejuru.
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Bashobora kuba bararyise batyo kubera ko hafi yaryo hari iriba.
Cyangwa “amadarajya; ingazi.”
Baryise batyo bitewe n’uko rishobora kuba ryari hafi y’isoko ry’amafi.
Bashobora kuba bararyise batyo bitewe n’uko ari ryo banyuzagamo intama.
Cyangwa “kugira ngo abavume.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
Cyangwa “abakomokaga ku banyamahanga.”
Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”
Cyangwa “ububani.”
Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Nuko kuri uwo munsi ndabihanangiriza ngo batongera kubigurisha.”
Cyangwa “muhumanya umunsi w’Isabato.”
Cyangwa “imizigo.”
Cyangwa “umuvumo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”