ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • nwt Daniyeli 1:1-12:13
  • Daniyeli

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Daniyeli
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Daniyeli

DANIYELI

1 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu arahagota.+ 2 Nuko Yehova atuma atsinda Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ kandi bimwe mu bikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari*+ mu nzu y’imana ye. Ibyo bikoresho yabishyize mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+

3 Hanyuma umwami ategeka Ashipenazi wayoboraga ibyo mu rugo rwe ngo azane bamwe mu bana b’Abisirayeli, harimo abakomoka mu muryango wavagamo abami n’abanyacyubahiro.+ 4 Bagombaga kuba bakiri bato, badafite ikibazo na kimwe, bafite isura nziza, bafite ubuhanga n’ubushishozi+ kandi bashobora gukora ibwami.* Yagombaga kubigisha imyandikire n’ururimi rw’Abakaludaya. 5 Nanone umwami yategetse ko buri munsi bazajya barya ku byokurya biryoshye by’umwami kandi bakanywa kuri divayi ye. Bagombaga kumara imyaka itatu bigishwa,* iyo myaka yashira bakajya gukorera umwami.

6 Muri abo bana harimo bamwe bakomokaga mu Buyuda, ari bo Daniyeli,*+ Hananiya,* Mishayeli* na Azariya.*+ 7 Nuko umukozi mukuru w’ibwami abita andi mazina.* Daniyeli amwita Beluteshazari,+ Hananiya amwita Shadaraki, Mishayeli amwita Meshaki naho Azariya amwita Abedenego.+

8 Ariko Daniyeli yiyemeza mu mutima we kutiyandurisha* ibyokurya biryoshye by’umwami cyangwa divayi yanywaga. Nuko asaba umukozi mukuru w’ibwami uburenganzira bwo kutiyandurisha ibyo bintu. 9 Imana y’ukuri ituma umukozi mukuru w’ibwami agirira neza Daniyeli kandi amugirira imbabazi.+ 10 Ariko umukozi mukuru w’ibwami abwira Daniyeli ati: “mfite ubwoba bw’uko umwami databuja wategetse ibyo mugomba kurya n’ibyo mugomba kunywa, yazabagereranya n’abandi bana mungana, akabona mudasa neza. Mwatuma umwami abona ko ndi umunyamakosa.” 11 Ariko Daniyeli abwira umurinzi, ni ukuvuga uwo umukozi mukuru w’ibwami yari yashinze kwita kuri Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya, ati: 12 “Turakwinginze, twebwe abagaragu bawe, tugerageze mu gihe cy’iminsi 10, ureke bajye baduha imboga abe ari zo turya baduhe n’amazi yo kunywa. 13 Nyuma yaho, uzagereranye mu maso hacu no mu maso h’abandi bana barya ibyokurya biryoshye by’umwami maze ibyo uzabona abe ari byo bizatuma ufata umwanzuro w’icyo wadukorera.”

14 Nuko abemerera ibyo bamusabye, amara iminsi 10 abagerageza. 15 Iyo minsi 10 irangiye, asanga mu maso habo ari heza kandi hagaragaza ko bafite ubuzima bwiza,* kurusha abandi bana bose baryaga ibyokurya biryoshye by’umwami. 16 Nuko uwo murinzi akomeza kubagaburira imboga, aho kubaha ibyokurya biryoshye na divayi. 17 Abo bana bose uko ari bane, Imana y’ukuri yabahaye ubumenyi n’ubushishozi mu birebana n’imyandikire yose n’ubwenge bwose. Nanone kandi, Daniyeli yahawe ubuhanga bwo gusobanukirwa iyerekwa ryose n’inzozi z’ubwoko bwose.+

18 Igihe cyari cyaragenwe n’umwami cyo kuzana abana imbere ye kigeze,+ umukozi mukuru w’ibwami abazana imbere ya Nebukadinezari. 19 Ubwo umwami yavuganaga na bo, yasanze nta n’umwe muri abo bana bose umeze nka Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya.+ Nuko bakomeza gukorera umwami. 20 Ibintu byose bisaba ubwenge n’ubuhanga umwami yababazaga, yasangaga babirusha inshuro 10 abatambyi bakoraga iby’ubumaji n’abashitsi+ bari mu bwami bwe bwose. 21 Nuko Daniyeli aguma aho kugeza mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bw’Umwami Kuro.+

2 Mu mwaka wa kabiri Umwami Nebukadinezari ari ku butegetsi, yarose inzozi nyinshi maze arahangayika cyane,+ ananirwa gusinzira. 2 Nuko umwami ategeka ko bahamagaza abatambyi bakora iby’ubumaji, abashitsi, abapfumu n’Abakaludaya,* ngo baze bamubwire inzozi yarose. Baraza bahagarara imbere y’umwami.+ 3 Umwami arababwira ati: “Narose inzozi, none ndahangayitse cyane kubera ko nifuza kumenya ibyo narose.” 4 Abakaludaya babwira umwami mu rurimi rw’Icyarameyi* bati:+ “Urakabaho iteka mwami! Twebwe abagaragu bawe tubwire inzozi warose, hanyuma tukubwire icyo zisobanura.”

5 Umwami asubiza Abakaludaya ati: “Uyu ni wo mwanzuro mfashe: Nimutambwira izo nzozi n’icyo zisobanura muri butemagurwe, amazu yanyu ahinduke imisarani rusange.* 6 Ariko nimumbwira izo nzozi n’icyo zisobanura, ndabaha impano, mbahembe kandi ntume mugira icyubahiro cyinshi.+ Ngaho nimumbwire izo nzozi n’icyo zisobanura.”

7 Bongera kumusubiza ku nshuro ya kabiri bati: “Mwami tubwire izo nzozi warose, natwe tukubwire icyo zisobanura.”

8 Ariko umwami arababwira ati: “Nzi neza ko mushaka gutinza ibintu gusa kuko mwabonye ko nafashe umwanzuro. 9 Nimutambwira izo nzozi, mwese murahabwa igihano kimwe. Mwemeranyije kumbeshya no kumbwira amagambo y’ibinyoma kugira ngo murebe ko ibintu byahinduka. Ubwo rero, nimumbwire izo nzozi, ni bwo ndi bumenye ko mushobora kuzisobanura.”

10 Nuko Abakaludaya basubiza umwami bati: “Nta muntu n’umwe ku isi* ushobora gukora ibyo umwami adusabye, kuko nta mwami ukomeye cyangwa guverineri wigeze asaba ikintu nk’icyo umutambyi ukora iby’ubumaji cyangwa umushitsi cyangwa Umukaludaya. 11 Icyo umwami ari kudusaba kiraruhije kandi nta muntu ushobora kukibwira umwami, keretse imana na zo zidatuye mu bantu.”

12 Ibyo birakaza umwami, agira umujinya mwinshi cyane maze ategeka ko abanyabwenge bose b’i Babuloni bicwa.+ 13 Igihe iryo tegeko ryatangwaga, abanyabwenge bose bagiye kwicwa, bagiye gushaka Daniyeli na bagenzi be ngo na bo bicwe.

14 Icyo gihe Daniyeli avugana na Ariyoki, wari uhagarariye abarinda umwami, avugana na we mu ibanga kandi abikora mu bwenge. Uwo ni we wari ugiye kwica abanyabwenge b’i Babuloni. 15 Daniyeli abaza Ariyoki wari umutware ibwami ati: “Ni iki gitumye umwami atanga itegeko rikomeye gutyo?” Nuko Ariyoki abwira Daniyeli uko byari byagenze.+ 16 Hanyuma Daniyeli aragenda asaba umwami ko yamuha igihe, kugira ngo azamubwire icyo inzozi ze zisobanura.

17 Nuko Daniyeli ajya iwe kandi amenyesha icyo kibazo bagenzi be, ari bo Hananiya, Mishayeli na Azariya. 18 Yabasabye gusenga Imana yo mu ijuru ngo ibagirire imbabazi, ibamenyeshe iryo banga kugira ngo we n’abo bagenzi be baticirwa hamwe n’abandi banyabwenge b’i Babuloni.

19 Hanyuma Daniyeli amenyeshwa iryo banga mu iyerekwa rya nijoro+ maze asingiza Imana yo mu ijuru. 20 Daniyeli aravuga ati:

“Izina ry’Imana nirisingizwe kugeza iteka ryose,*

Kuko ari yo yonyine ifite ubwenge n’ubushobozi.+

21 Ihindura ibihe,+

Igakuraho abami igashyiraho abandi+

Kandi iha abanyabwenge ubwenge, igaha ubumenyi abafite ubushishozi.+

22 Ni yo ihishura ibintu bigoye gusobanukirwa n’ibihishe,+

Ikamenya ibiri mu mwijima+

Kandi ibana n’umucyo.+

23 Mana ya ba sogokuruza, ndagushimiye kandi ndagusingiza

Kubera ko wampaye ubwenge n’imbaraga.

None dore umenyesheje ibyo twagusabye.

Watumye tumenya ibyo umwami yabajije.”+

24 Nuko Daniyeli ajya kwa Ariyoki, uwo umwami yari yashinze kwica abanyabwenge b’i Babuloni,+ aramubwira ati: “Ntugire umunyabwenge n’umwe w’i Babuloni wica. Ahubwo njyana imbere y’umwami kugira ngo mubwire icyo inzozi ze zisobanura.”

25 Ariyoki ahita yihuta ajyana Daniyeli imbere y’umwami, aramubwira ati: “Nabonye umugabo wo mu bantu bazanywe bavanywe mu Buyuda,+ ushobora kubwira umwami icyo ibyo yarose bisobanura.” 26 Nuko umwami abaza Daniyeli witwaga Beluteshazari ati:+ “Ese koko ushobora kumbwira ibyo nabonye mu nzozi n’icyo bisobanura?”+ 27 Daniyeli asubiza umwami ati: “Nta n’umwe mu banyabwenge, abashitsi, abatambyi bakora iby’ubumaji n’abaragura bakoresheje inyenyeri, ushobora kubwira umwami ibanga yabajije.+ 28 Ariko mu ijuru hariyo Imana ihishura amabanga+ kandi ni yo yamenyesheje umwami Nebukadinezari ibizaba mu minsi ya nyuma. Dore inzozi warose n’ibyo weretswe uryamye ku buriri bwawe:

29 “Mwami, igihe wari uryamye ku buriri bwawe, wetekereje ku bizaba mu gihe kizaza kandi Imana ihishura amabanga ni yo yatumye umenya ibizaba. 30 Naho njyewe icyatumye mpishurirwa iryo banga, si uko ndusha ubwenge abandi bantu bose bariho, ahubwo ni ukugira ngo wowe mwami umenyeshwe icyo ibyo warose bisobanura kandi umenye ibitekerezo byo mu mutima wawe.+

31 “Mwami, warebaga maze ubona igishushanyo kinini cyane. Icyo gishushanyo kinini cyane, kirabagirana cyane, cyari kiguhagaze imbere kandi cyari giteye ubwoba. 32 Icyo gishushanyo, umutwe wacyo wari zahabu nziza,+ igituza cyacyo n’amaboko yacyo ari ifeza,+ naho inda yacyo n’ibibero byacyo ari umuringa.+ 33 Amaguru yacyo yari icyuma,+ naho ibirenge byacyo ari icyuma kivanze n’ibumba.*+ 34 Wakomeje kwitegereza kugeza igihe ibuye ryaziye, bidakozwe n’ukuboko k’umuntu, ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo cy’icyuma kivanze n’ibumba, biramenagurika.+ 35 Icyuma, ibumba, umuringa, ifeza na zahabu byose byamenaguritse, bihinduka nk’umurama wo ku mbuga bahuriraho imyaka mu gihe cy’izuba maze umuyaga urabitwara ntibyongera kuboneka. Hanyuma rya buye ryikubise kuri icyo gishushanyo, rihinduka umusozi munini, ukwira isi yose.

36 “Mwami izo ni zo nzozi warose kandi tugiye kukubwira ibisobanuro byazo. 37 Mwami, wowe mwami w’abami, uwo Imana yo mu ijuru yahaye ubwami,+ ubushobozi, imbaraga n’ikuzo, 38 wowe yahaye ububasha bwo gutegeka abantu aho batuye hose, ugategeka inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere kandi ikabiguha byose ngo ubiyobore,+ ni wowe mutwe wa zahabu.+

39 “Ariko nyuma yawe hazaza ubundi bwami+ budakomeye nk’ubwawe, haze n’ubundi bwami bwa gatatu bw’umuringa, buzategeka isi yose.+

40 “Ubwami bwa kane buzakomera nk’icyuma+ kandi nk’uko icyuma kimenagura ibintu byose kikabishwanyaguza, ni ko na bwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabujanjagura, nk’uko icyuma kimenagura ibintu.+

41 “Nanone nk’uko wabonye ibirenge n’amano bigizwe n’ibumba ry’umubumbyi rivanze n’icyuma, ni ko ubwo bwami buzacikamo ibice. Ariko nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba ryoroshye, na bwo buzaba bufite igice gikomeye nk’icyuma. 42 Kubera ko amano y’ibirenge yari icyuma kivanze n’ibumba, igice kimwe cy’ubwo bwami kizaba gikomeye ikindi kidakomeye. 43 Nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba ryoroshye, buzivanga n’abantu* ariko ntibizafatana, nk’uko icyuma kitivanga n’ibumba.

44 “Mu gihe abo bami bazaba bategeka, Imana yo mu ijuru izashyiraho ubwami+ butazigera burimburwa.+ Ubwo bwami ntibuzahabwa abandi bantu.+ Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho+ kandi ni bwo bwonyine buzagumaho iteka.+ 45 Ibyo byose bizaba kuko wabonye ibuye ryaje rivuye ku musozi bidakozwe n’intoki z’umuntu, rikamenagura icyuma, umuringa, ibumba, ifeza na zahabu.+ Mwami, Imana Ikomeye ni yo yakumenyesheje ibizaba mu gihe kizaza.+ Izo nzozi ni iz’ukuri kandi wizere ibisobanuro byazo.”

46 Nuko Umwami Nebukadinezari yikubita hasi yubamye imbere ya Daniyeli, amwereka ko amwubashye cyane kandi ategeka ko ahabwa impano, bakanamutwikira umubavu.* 47 Umwami abwira Daniyeli ati: “Ni ukuri Imana yanyu ni Imana iruta izindi mana, ni Umwami uruta abandi bami kandi ni yo ihishura amabanga, kuko wabashije kumbwira iryo banga.”+ 48 Hanyuma umwami azamura Daniyeli mu ntera, amuha impano nyinshi nziza, amugira umuyobozi w’intara yose ya Babuloni+ n’umuyobozi w’abanyabwenge bose b’i Babuloni. 49 Daniyeli asaba umwami ngo agire Shadaraki, Meshaki na Abedenego+ abayobozi mu ntara ya Babuloni, ariko Daniyeli we akomeza gukorera ibwami.

3 Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo cya zahabu, gifite ubuhagarike bwa metero zigera kuri 27,* n’ubugari bwa metero zigera kuri 2 na santimetero 70,* maze agishinga mu kibaya cya Dura, mu ntara ya Babuloni. 2 Nuko umwami Nebukadinezari atuma abantu ngo bahurize hamwe abari bungirije umwami, ba perefe, ba guverineri, abajyanama, ababitsi, abacamanza, abashinzwe umutekano n’abayobozi bose b’intara, ngo baze gutaha igishushanyo umwami Nebukadinezari yari yashinze.

3 Abari bungirije umwami, ba perefe, ba guverineri, abajyanama, ababitsi, abacamanza, abashinzwe umutekano n’abayobozi bose b’intara, bahurira hamwe kugira ngo batahe igishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yashinze; bahagarara imbere y’icyo gishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yashinze. 4 Nuko umuntu ushinzwe gutangaza amategeko y’ibwami avuga mu ijwi ryumvikana cyane ati: “Yemwe bantu b’amoko yose n’ibihugu byose n’indimi zose, nimwumve ibyo musabwa gukora. 5 Nimwumva ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu,* ibikoresho by’umuziki bifite imirya, umwironge muremure n’ibindi bikoresho by’umuziki byose, mupfukame musenge igishushanyo umwami Nebukadinezari yashinze. 6 Umuntu wese utari bupfukame ngo agisenge, arahita ajugunywa mu itanura ry’umuriro waka cyane.”+ 7 Kubera iyo mpamvu, abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose, bamaze kumva ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu, ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’ibindi bikoresho byose by’umuziki, barapfukama basenga igishushanyo Umwami Nebukadinezari yari yashinze.

8 Uwo mwanya bamwe mu Bakaludaya baraza barega* ba Bayahudi. 9 Babwira Umwami Nebukadinezari bati: “Mwami, tukwifurije kubaho iteka. 10 Mwami, wowe ubwawe wategetse ko umuntu wese uri bwumve ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu, ibikoresho by’umuziki bifite imirya, umwironge muremure n’ibindi bikoresho byose by’umuziki, apfukama agasenga igishushanyo cya zahabu 11 kandi ko umuntu wese utari bupfukame ngo agisenge, ajugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana.+ 12 Ariko hari Abayahudi wagize abayobozi b’intara ya Babuloni, ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego.+ Mwami, abo bagabo ntibakwitayeho, ntibakorera imana zawe kandi banze gusenga igishushanyo cya zahabu washinze.”

13 Nuko Umwami Nebukadinezari ararakara cyane, ategeka ko bazana Shadaraki, Meshaki na Abedenego. Bazana abo bagabo imbere y’umwami. 14 Nebukadinezari arababaza ati: “Shadaraki, Meshaki na Abedenego, harya ngo mwanze gukorera imana zanjye+ kandi ntimushaka gusenga igishushanyo cya zahabu nashinze? 15 Ubwo rero, niba mwiteguye ku buryo nimwumva ijwi ry’ihembe, umwironge, inanga, nebelu, ibikoresho by’umuziki bifite imirya, umwironge muremure n’ibindi bikoresho byose by’umuziki mugapfukama mugasenga igishushanyo cyanjye, biraba ari byiza. Ariko nimwanga kugisenga murahita mujugunywa mu itanura ry’umuriro ugurumana. Ubundi se ni iyihe mana ishobora kubakiza, ikabakura mu maboko yanjye?”+

16 Nuko Shadaraki, Meshaki na Abedenego baramusubiza bati: “Mwami Nebukadinezari, kuri ibyo uvuze si ngombwa ko tugira icyo tugusubiza. 17 Nibiba ngombwa ko tujugunywa mu itanura, Imana yacu dukorera ifite ubushobozi bwo kudukiza, ikadukura mu itanura ry’umuriro ugurumana kandi ikadukura mu maboko yawe.+ 18 Ariko niyo itadukiza, umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo dusenge igishushanyo cya zahabu washinze.”+

19 Nuko Nebukadinezari arakarira cyane Shadaraki, Meshaki na Abedenego, ku buryo uburakari bwagaragaraga mu maso.* Ategeka ko bacana itanura, ubushyuhe bwaryo bukikuba inshuro zirindwi kurusha uko byari bisanzwe. 20 Ategeka bamwe mu basirikare be b’abanyambaraga kuboha Shadaraki, Meshaki na Abedenego, kugira ngo babajugunye mu itanura ry’umuriro ugurumana.

21 Nuko baboha abo bagabo bacyambaye imyitero yabo, imyenda yabo, ibitambaro byo ku mutwe n’indi myenda bari bambaye, babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana. 22 Ariko kubera ko itegeko ry’umwami ryari rikomeye kandi itanura rikaba ryarakaga birenze urugero, abo bagabo bari bafashe Shadaraki, Meshaki na Abedenego ni bo bishwe n’ibirimi by’umuriro, 23 naho abo bagabo batatu ari bo Shadaraki, Meshaki na Abedenego, bagwa muri iryo tanura ry’umuriro baboshye.

24 Nuko Umwami Nebukadinezari agira ubwoba, ahaguruka vuba vuba abaza abakozi bakuru b’ibwami ati: “Ese ntitwaboshye abagabo batatu maze tukabajugunya mu itanura ry’umuriro?” Baramusubiza bati: “Ni byo Mwami.” 25 Arababwira ati: “Dore ndabona abagabo bane bagendagenda mu muriro bataboshye kandi nta cyo babaye. Ariko uwa kane, arasa n’umwana w’imana.”

26 Hanyuma Nebukadinezari yegera umuryango w’itanura ry’umuriro ugurumana, arahamagara ati: “Yewe Shadaraki, Meshaki na Abedenego, mwa bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe,+ nimusohoke muze hano.” Uwo mwanya Shadaraki, Meshaki na Abedenego bava hagati mu muriro. 27 Nuko abari bungirije umwami, ba perefe, ba guverineri n’abakozi bakuru b’umwami bari aho,+ barebye abo bagabo, babona nta cyo umuriro wabatwaye,+ nta n’agasatsi ko ku mutwe wabo kahiye; ndetse n’imyitero yabo nta cyo yari yabaye kandi n’umuriro ntiwabanukagaho.

28 Nebukadinezari aravuga ati: “Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedenego nisingizwe,+ yo yohereje umumarayika wayo agakiza abagaragu bayo. Barayiringiye, banga kumvira itegeko ry’umwami kandi bari biteguye no gupfa,* aho gukorera indi mana itari iyabo cyangwa ngo bayisenge.+ 29 None rero, ntanze itegeko ko abantu bo mu moko yose, amahanga yose n’indimi zose bazavuga nabi Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedenego, bazatemagurwa kandi amazu yabo agahinduka imisarani rusange* kuko nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”+

30 Nuko umwami aha Shadaraki, Meshaki na Abedenego imyanya ikomeye* mu ntara ya Babuloni.+

4 “Ubu ni bwo butumwa Umwami Nebukadinezari ageza ku bantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose batuye ku isi hose. Mbifurije amahoro. 2 Nishimiye kubagezaho ibimenyetso n’ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye. 3 Ibimenyetso byayo birakomeye n’ibitangaza byayo birahambaye cyane! Ubwami bwayo buhoraho iteka ryose kandi ubutware bwayo buzahoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.+

4 “Njyewe Nebukadinezari nari meze neza mu nzu yanjye kandi nishimiraga ibyo nagezeho mu nzu yanjye.* 5 Ibintu nabonye mu nzozi byanteye ubwoba. Igihe nari ndyamye ku buriri bwanjye, ibishushanyo nabonye n’ibyo neretswe byanteye ubwoba.+ 6 Ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b’i Babuloni, kugira ngo bamenyeshe icyo inzozi zanjye zisobanura.+

7 “Icyo gihe abatambyi bakora iby’ubumaji, abashitsi, Abakaludaya* n’abaragura bakoresheje inyenyeri+ baraje. Igihe nababwiraga inzozi narose, bananiwe kumbwira icyo zisobanura.+ 8 Bigeze aho haza Daniyeli wiswe Beluteshazari,+ bamwitiriye imana zanjye,+ wari ufite umwuka w’imana zera+ maze mubwira inzozi narose nti:

9 “‘Beluteshazari we, wowe mutware w’abatambyi bakora iby’ubumaji,+ nzi neza ko umwuka w’imana zera ukurimo+ kandi ko nta banga na rimwe uyoberwa.+ None nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi, umbwire n’uko bizaba.

10 “‘Ibi ni byo neretswe ndyamye ku buriri bwanjye: Nabonye igiti+ kirekire cyane kiri mu isi hagati.+ 11 Nuko icyo giti kirakura kandi kirakomera maze umutwe wacyo ugera mu ijuru kandi abo ku mpera z’isi yose barakibonaga. 12 Cyari gifite amababi meza n’imbuto nyinshi, ku buryo abantu n’inyamaswa zose byagikuragaho ibyokurya. Inyamaswa zo mu gasozi zugamaga mu gicucu cyacyo kandi inyoni n’ibisiga byo mu kirere byiberaga mu mashami yacyo, ibyokurya byacyo bigatunga ibiremwa byose.

13 “‘Nakomeje kwitegereza ibyo nerekwaga ndyamye maze mbona haje umurinzi, uwera, aturutse mu ijuru.+ 14 Avuga mu ijwi ryumvikana cyane ati: “Muteme icyo giti,+ muteme n’amashami yacyo, mugikureho amababi kandi munyanyagize imbuto zacyo. Inyamaswa zihunge zive munsi yacyo n’inyoni n’ibisiga bive mu mashami yacyo. 15 Icyakora igishyitsi cyacyo n’imizi yacyo, mubihambire mukoresheje icyuma n’umuringa, mukirekere mu butaka kibe mu bwatsi bwo ku gasozi. Ikime cyo mu ijuru kijye kikigwaho kandi kibe hamwe n’inyamaswa mu bimera byo ku isi.+ 16 Umutima wacyo uhinduke ureke kuba uw’abantu, gihabwe umutima w’inyamaswa, kimare ibihe birindwi+ kimeze gityo.+ 17 Ibyo byategetswe n’abarinzi+ kandi uwo mwanzuro watangajwe n’abera, kugira ngo abariho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu,+ ko ibuha uwo ishatse kandi ikemera ko uworoheje kuruta abandi bose abutegeka.”

18 “‘Ibyo ni byo njyewe Umwami Nebukadinezari nabonye mu nzozi. None rero Beluteshazari we, mbwira icyo bisobanura, kuko abandi banyabwenge bo mu bwami bwanjye bose bananiwe kubimbwira.+ Ariko wowe urabishobora, kuko umwuka w’imana zera ukurimo.’

19 “Nuko Daniyeli wiswe Beluteshazari+ amara akanya atangaye, ibitekerezo bye bituma agira ubwoba.

“Umwami aramubwira ati: ‘Beluteshazari we, izo nzozi n’ibisobanuro byazo ntibigutere ubwoba.’

“Beluteshazari aramusubiza ati: ‘nyagasani, izo nzozi zirakaba ku bakwanga kandi ibisobanuro byazo birakaba ku banzi bawe.

20 “‘Wabonye igiti, kirakura, kirakomera, umutwe wacyo ugera mu ijuru kandi abo ku isi yose barakibonaga.+ 21 Icyo giti cyari gifite amababi meza, imbuto nyinshi, kiriho ibyokurya bihaza abantu n’inyamaswa kandi inyamaswa zo mu gasozi ziberaga munsi yacyo, inyoni n’ibisiga byo mu kirere bikibera mu mashami yacyo.+ 22 Mwami, icyo giti ni wowe, kuko wakuze ugakomera, icyubahiro cyawe kikazamuka kikagera mu ijuru+ n’ubutware bwawe bukagera ku mpera z’isi.+

23 “‘Nanone mwami, wabonye umurinzi ari we uwera,+ amanuka ava mu ijuru aravuga ati: “muteme icyo giti mukirimbure, ariko igishyitsi cyacyo n’imizi yacyo mubihambire mukoresheje icyuma n’umuringa mukirekere mu butaka, kibe mu bwatsi bwo ku gasozi, kigweho ikime cyo mu ijuru kandi kibe hamwe n’inyamaswa zo mu gasozi, kimare ibihe birindwi kimeze gityo.”+ 24 Mwami, dore icyo ibyo bisobanura kandi ibyo Imana Isumbabyose yategetse bizakugeraho mwami databuja. 25 Uzirukanwa mu bantu ujye kubana n’inyamaswa zo mu gasozi kandi uzarisha ubwatsi nk’inka. Ikime cyo mu ijuru kizajya kikugwaho,+ umare ibihe birindwi+ umeze utyo,+ kugeza igihe uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.+

26 “‘Ariko kubera ko bavuze ngo igishyitsi cy’icyo giti kigumane imizi yacyo,+ nawe uzasubizwa ubwami bwawe, umaze kumenya ko ijuru ari ryo ritegeka. 27 None rero mwami, wemere iyi nama ngiye kukugira. Ureke ibyaha byawe maze ukore ibyiza kandi ureke amakosa yawe ugirire imbabazi abakene. Ahari wazamara igihe kirekire umeze neza.’”+

28 Ibyo byose byageze ku Mwami Nebukadinezari.

29 Hashize amezi 12, igihe umwami yagendagendaga hejuru y’inzu* ye i Babuloni, 30 yaravuze ati: “Iyi ni Babuloni Ikomeye niyubakiye nkoresheje imbaraga n’ububasha byanjye, kugira ngo ibe inzu y’umwami kandi iheshe icyubahiro ubwami bwanjye.”

31 Umwami atararangiza kuvuga ayo magambo, ijwi ryumvikanira mu ijuru rigira riti: “Umva ibyo ubwirwa Mwami Nebukadinezari, ‘ukuwe ku bwami!+ 32 Ugiye kwirukanwa mu bantu ujye kubana n’inyamaswa zo mu gasozi. Uzarisha ubwatsi nk’inka, umare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza igihe uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.’”+

33 Ako kanya ibyo biba kuri Nebukadinezari maze yirukanwa mu bantu, atangira kurisha ubwatsi nk’inka kandi ikime cyo mu ijuru kikajya kimugwaho, kugeza aho imisatsi ye yakuriye ikaba miremire nk’amababa ya kagoma n’inzara ze zigahinduka nk’iz’ibisiga.+

34 “Icyo gihe kirangiye,+ njyewe Nebukadinezari narebye mu ijuru maze ngarura ubwenge. Nuko nsingiza Isumbabyose, nshima Ihoraho iteka ryose nyihesha ikuzo, kuko ubutegetsi bwayo ari ubw’iteka ryose n’ubwami bwayo bukaba buhoraho uko ibihe bisimburana.+ 35 Abatuye isi bose ni nk’aho ari ubusa imbere yayo kandi ikora ibyo ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu batuye isi. Nta muntu ushobora kuyibuza gukora icyo ishaka*+ cyangwa ngo ayibaze ati: ‘urakora ibiki?’+

36 “Nuko icyo gihe ngarura ubwenge kandi ubwami bwanjye busubirana icyubahiro, gukomera n’ubwiza.+ Abakozi bakuru b’ibwami n’abanyacyubahiro banshatse babyitayeho, nsubizwa ku bwami bwanjye kandi ndushaho gukomera.

37 “None njyewe Nebukadinezari, ndasingiza Umwami wo mu ijuru,+ ndamushyira hejuru kandi ndamuhesha ikuzo, kuko imirimo ye ihuje n’ukuri,+ ibyo akora byose bihuje n’ubutabera kandi acisha bugufi abibone.”+

5 Umwami Belushazari+ yakoreshereje abanyacyubahiro be 1.000 ibirori bikomeye kandi yanyweraga divayi imbere yabo.+ 2 Divayi imaze kumugeramo, ategeka ko bazana ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza papa we Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero i Yerusalemu,+ kugira ngo umwami n’abanyacyubahiro be, abagore be n’inshoreke ze babinyweshe. 3 Nuko bazana ibikoresho bya zahabu bari baravanye mu rusengero rw’inzu y’Imana i Yerusalemu maze umwami n’abanyacyubahiro be, abagore be n’inshoreke ze barabinywesha. 4 Banywa divayi maze basingiza imana za zahabu, iz’ifeza, iz’umuringa, iz’ubutare* n’iz’ibiti n’amabuye.

5 Muri uwo mwanya haboneka ikiganza cy’umuntu, gitangira kwandika ku rukuta rw’inzu y’umwami aharebana n’igitereko cy’amatara kandi umwami yarebaga icyo kiganza kirimo kwandika. 6 Ako kanya mu maso h’umwami hagaragaza ko ahangayitse,* agira ubwoba bwinshi cyane bitewe n’ibyo yatekerezaga, amaguru ye acika intege+ n’amavi ye arakomana.

7 Nuko umwami avuga mu ijwi ryo hejuru cyane ahamagaza abashitsi, Abakaludaya* n’abaragura bakoresheje inyenyeri.+ Umwami abwira abanyabwenge b’i Babuloni ati: “Umuntu uri busome iyi nyandiko kandi akambwira icyo isobanura, arambikwa umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi+ kandi azategeka ari ku mwanya wa gatatu mu bwami.”+

8 Nuko abanyabwenge bose b’umwami baraza, ariko ntibashobora gusoma iyo nyandiko cyangwa kumubwira icyo isobanura.+ 9 Ibyo bituma Umwami Belushazari agira ubwoba bwinshi kandi mu maso he hagaragaza ko ahangayitse. Abanyacyubahiro be bari bayobewe icyo bakora.+

10 Umwamikazi yumvise amagambo umwami n’abanyacyubahiro be bavuze, yinjira mu cyumba cy’ibirori. Umwamikazi aravuga ati: “Urakabaho iteka mwami! Ibitekerezo byawe ntibigutere ubwoba kandi mu maso hawe ntihagaragaze ko uhangayitse. 11 Mu bwami bwawe hari umugabo* ufite umwuka w’imana zera. Ku butegetsi bwa papa wawe yagaragaje ko asobanukiwe, ko afite ubushishozi n’ubwenge bumeze nk’ubw’imana.+ Papa wawe, ni ukuvuga Umwami Nebukadinezari, yamugize umutware w’abatambyi bakora iby’ubumaji, abashitsi, Abakaludaya* n’abaragura bakoresheje inyenyeri.+ Mwami, papa wawe ni we wabikoze. 12 Kuko Daniyeli uwo umwami yise Beluteshazari,+ yari afite umwuka udasanzwe, ubumenyi n’ubushishozi bwo gusobanura inzozi, ibisakuzo no gusubiza ibibazo bikomeye.*+ None rero, nibatumeho Daniyeli kandi aragusobanurira iyo nyandiko.”

13 Nuko bazana Daniyeli imbere y’umwami maze umwami aramubaza ati: “Ese ni wowe Daniyeli wo muri ba bantu bavanywe mu Buyuda,+ ba bantu papa yakuye mu Buyuda?+ 14 Numvise ko umwuka w’imana ukurimo kandi ko usobanukiwe,+ ukagira ubushishozi n’ubwenge budasanzwe.+ 15 Bazanye abanyabwenge n’abashitsi imbere yanjye kugira ngo basome iyi nyandiko kandi bambwire icyo isobanura, ariko ntibashoboye kuyisobanura.+ 16 Icyakora numvise bavuga ko ushobora gusobanura amabanga+ no gusubiza ibibazo bikomeye.* None rero, nushobora gusoma iyo nyandiko kandi ukambwira icyo isobanura, urambikwa umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi kandi uzategeka uri ku mwanya wa gatatu mu bwami.”+

17 Nuko Daniyeli asubiza umwami ati: “Izo mpano nushaka uzigumane kandi ibyo washakaga kumpa ubihe abandi. Icyakora mwami ndagusomera iyo nyandiko kandi nkubwire icyo isobanura. 18 Mwami, Imana Isumbabyose yahaye papa wawe Nebukadinezari ubwami, gukomera, icyubahiro n’ikuzo.+ 19 Kubera ko yamuhaye gukomera, abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bagiriraga ubwoba imbere ye bagatitira.+ Uwo ashaka kwica yaramwicaga kandi uwo ashaka gukiza akamukiza. Yashyiraga hejuru uwo ashaka kandi agakoza isoni uwo ashaka.+ 20 Ariko igihe umutima we wishyiraga hejuru akanga kumva maze agakora ibikorwa by’ubwibone,+ yakuwe ku ntebe ye y’ubwami, yamburwa icyubahiro cye. 21 Yirukanywe mu bantu, umutima we uhinduka nk’uw’inyamaswa ajya kubana n’indogobe zo mu gasozi. Yahabwaga ubwatsi nk’inka kandi ikime cyo mu ijuru kikajya kimugwaho, kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.+

22 “Ariko wowe Belushazari nubwo uri umwana we kandi ukaba wari uzi ibyo byose, ntiwigeze wicisha bugufi mu mutima. 23 Ahubwo wishyize hejuru usuzugura Umwami nyiri ijuru,+ utegeka ko bazana ibikoresho byo mu nzu ye.+ Wowe n’abanyacyubahiro bawe n’abagore bawe n’inshoreke zawe mwabinywesheje divayi kandi musingiza imana z’ifeza, iza zahabu, iz’umuringa, iz’ubutare, iz’ibiti n’iz’amabuye, imana zitareba cyangwa ngo zumve kandi zitazi ikintu na kimwe.+ Ariko Imana ifite ubushobozi ku buzima bwawe+ no ku byo ukora, ntiwigeze uyisingiza. 24 Ni yo mpamvu yohereje ikiganza cyo kwandika iyi nyandiko.+ 25 Iyi ni yo nyandiko yanditswe: MENE, MENE, TEKELI na PARISINI.

26 “Dore icyo ayo magambo asobanura: MENE bisobanura ngo: ‘Imana yabaze iminsi y’ubwami bwawe, iyigeza ku iherezo.’+

27 “TEKELI bisobanura ngo: ‘wapimwe ku munzani ugaragara ko nta biro ufite.’

28 “PERESI bisobanura ngo: ‘ubwami bwawe bwaciwemo ibice buhabwa Abamedi n’Abaperesi.’+

29 Nuko Belushazari atanga itegeko maze bambika Daniyeli umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi, batangaza ko agiye gutegeka ari mu mwanya wa gatatu mu bwami.+

30 Muri iryo joro Belushazari umwami w’Abakaludaya aricwa.+ 31 Nuko Dariyo+ w’Umumedi ahabwa ubwami, afite imyaka nka 62.

6 Hanyuma Dariyo abona ko ari byiza gushyiraho abantu 120 bungirije umwami bo gutegeka mu bwami bwose.+ 2 Ashyiraho abakozi bakuru b’ibwami batatu bo kubayobora,+ harimo na Daniyeli+ kugira ngo bajye babamenyesha uko ibintu byifashe maze umwami ye kugira igihombo. 3 Nuko Daniyeli akomeza kugaragaza ko atandukanye cyane n’abo bakozi bakuru b’ibwami ndetse n’abungirije umwami, kuko yari afite umwuka udasanzwe+ ku buryo umwami yashakaga kumuzamura mu ntera ngo ategeke ubwami bwose.

4 Muri icyo gihe, abo bakozi bakuru b’ibwami n’abungirije umwami bashakishaga impamvu z’urwitwazo kugira ngo barege Daniyeli ku birebana n’akazi yari ashinzwe.* Ariko ntibabashije kubona ikintu bashingiraho ngo bamurege, cyangwa aho yahemutse, kuko yari umuntu wiringirwa kandi nta burangare yagiraga cyangwa ngo abe yarahemutse. 5 Nuko abo bagabo baravuga bati: “Nta kintu twashingiraho turega Daniyeli, keretse nitugishakira mu mategeko y’Imana ye.”+

6 Abakozi bakuru b’ibwami n’abungirije umwami bose bajya kureba umwami. Baramubwira bati: “Mwami Dariyo, urakabaho iteka! 7 Abakozi b’ibwami bose, ba perefe, abungirije umwami, abakozi bakuru b’ibwami na ba guverineri, bagiye inama bemeza ko bagusaba ko hashyirwaho itegeko kandi rigakurikizwa, rivuga ko mu gihe cy’iminsi 30, umuntu uzagira icyo asaba imana iyo ari yo yose cyangwa umuntu wese utari wowe mwami, azajugunywa mu rwobo rw’intare.+ 8 None rero mwami, ushyireho iryo tegeko kandi urisinyeho,+ kugira ngo ridahindurwa, hakurikijwe amategeko y’Abamedi n’Abaperesi adashobora gukurwaho.”+

9 Nuko Umwami Dariyo arabyemera, asinya kuri iryo tegeko.

10 Ariko Daniyeli akimenya ko iryo tegeko ryasinywe, ajya mu nzu ye kandi amadirishya y’icyumba cye cyo hejuru yari akinguye yerekeye i Yerusalemu,+ akajya asenga apfukamye inshuro eshatu ku munsi, agasingiza Imana ye nk’uko yari asanzwe abigenza mbere yaho. 11 Hanyuma ba bagabo binjira kwa Daniyeli ku ngufu, basanga asenga yinginga Imana ye.

12 Nuko bajya kureba umwami maze bamwibutsa rya tegeko, bati: “Mwami, ese ntiwasinye itegeko rivuga ko mu gihe cy’iminsi 30, umuntu wese uzagira icyo asaba imana iyo ari yo yose cyangwa undi muntu wese utari wowe, azajugunywa mu rwobo rw’intare?” Umwami arabasubiza ati: “Ibyo byemejwe hakurikijwe amategeko y’Abamedi n’Abaperesi adashobora gukurwaho.”+ 13 Bahita babwira umwami bati: “Mwami, Daniyeli wo muri ba bantu bavanywe mu Buyuda+ ntakwitayeho cyangwa ngo yite ku itegeko wasinye, ahubwo asenga inshuro eshatu ku munsi.”+ 14 Umwami akibyumva arahangayika cyane, atekereza uko yakiza Daniyeli, izuba ririnda rirenga agishakisha uko yamukiza. 15 Nuko abo bagabo bahurira hamwe bajya kureba umwami, baramubwira bati: “Mwami, wibuke ko dukurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi, nta tegeko ryashyizweho n’umwami rigomba guhindurwa.”+

16 Umwami atanga itegeko, bazana Daniyeli bamujugunya mu rwobo rw’intare.+ Umwami abwira Daniyeli ati: “Imana yawe ukomeje gukorera iragukiza.” 17 Hanyuma bazana ibuye barifungisha hejuru* kuri uwo mwobo maze umwami ariteraho kashe yari ku mpeta ye na kashe zari ku mpeta z’abanyacyubahiro be, kugira ngo ibyari bigiye gukorerwa Daniyeli bidahinduka.

18 Umwami ajya mu nzu ye, muri iryo joro ntiyagira icyo arya, yanga ko hagira n’ikintu cyo kumushimisha bamukorera* kandi ananirwa gusinzira.* 19 Umwami abyuka kare mu gitondo, agenda yihuta ajya kuri rwa rwobo rw’intare. 20 Nuko ageze hafi y’urwo rwobo, ahamagara Daniyeli afite agahinda kenshi aramubaza ati: “Yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, ese Imana yawe ukomeje gukorera, yabashije kugutabara igukiza intare?” 21 Daniyeli ahita abwira umwami ati: “Mwami, nkwifurije kubaho iteka! 22 Imana yanjye yohereje umumarayika wayo afunga iminwa y’intare+ ntizagira icyo zintwara,+ kuko nta kibi nayikoreye kandi nawe mwami, nta kosa nagukoreye.”

23 Umwami arishima cyane, ategeka ko bazamura Daniyeli bakamukura muri urwo rwobo. Nuko bakura Daniyeli muri urwo rwobo basanga nta kintu na kimwe yabaye, kuko yiringiye Imana ye.+

24 Umwami ategeka ko bazana abo bagabo bareze* Daniyeli maze babajugunya muri urwo rwobo rw’intare, bo n’abana babo n’abagore babo. Intare zibasama bataragera hasi mu rwobo, zimenagura amagufwa yabo yose.+

25 Nuko umwami Dariyo yandikira abantu batuye ku isi hose bo mu moko yose n’amahanga yose n’indimi zose ati:+ “Mbifurije kugira amahoro! 26 Ntanze itegeko rivuga ko aho ubwami bwanjye butegeka hose, abantu bazajya bagira ubwoba bwinshi bagatitira bitewe no gutinya Imana ya Daniyeli.+ Ni Imana ihoraho kandi ihoraho iteka ryose. Ubwami bwayo ntibuzarimbuka kandi ubutware* bwayo buzahoraho iteka ryose.+ 27 Ni yo ikiza,+ ikarokora, igakorera ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no ku isi,+ kuko yakijije Daniyeli ntiyicwe n’intare.”

28 Nuko Daniyeli amererwa neza mu bwami bwa Dariyo+ no mu bwami bwa Kuro w’Umuperesi.+

7 Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Belushazari+ umwami w’i Babuloni, Daniyeli yabonye ibintu mu nzozi aryamye ku buriri bwe.+ Nuko yandika ibyo yarose+ kandi yandika uko byose byagenze. 2 Daniyeli aravuga ati:

“Nitegerezaga ibyo nerekwaga nijoro maze ngiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru izamura amazi yo mu nyanja nini.+ 3 Nuko muri iyo nyanja havamo inyamaswa enye nini+ kandi nta n’imwe yari imeze nk’indi.

4 “Iya mbere yasaga n’intare+ ifite amababa nk’ay’igisiga cya kagoma.+ Nakomeje kwitegereza kugeza igihe amababa yayo yashikurijwe, nuko ihagurutswa ku butaka, ihagarara ku maguru yombi nk’umuntu kandi ihabwa umutima nk’uw’umuntu.

5 “Mbona indi nyamaswa ya kabiri yasaga n’idubu.+ Yari yegutse uruhande rumwe, ifite imbavu eshatu mu kanwa kayo izifatishije amenyo yayo. Nuko barayibwira bati: ‘Haguruka urye inyama nyinshi!’+

6 “Nyuma nkomeza kwitegereza maze ngiye kubona mbona indi nyamaswa yasaga n’ingwe,+ ariko ifite amababa ane ku mugongo wayo ameze nk’ay’igisiga. Nuko iyo nyamaswa yari ifite imitwe ine,+ ihabwa ubutware ngo itegeke.

7 “Nkomeza kwitegereza ibyo nerekwaga nijoro maze mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba, itinyitse, ifite imbaraga zidasanzwe kandi ifite amenyo manini cyane y’ibyuma. Yarwanyaga ibyo ihuye na byo, ikabimenagura, ibisigaye ikabinyukanyuka ikoresheje amajanja yayo.+ Yari itandukanye cyane n’izindi nyamaswa zose zayibanjirije kandi yari ifite amahembe 10. 8 Nakomeje kwitegereza ayo mahembe, mbona hagati yayo hameze irindi hembe rito+ maze atatu muri ya yandi ya mbere arakuka. Iryo hembe ryari rifite amaso nk’ay’umuntu n’akanwa kavuga amagambo y’ubwirasi.+

9 “Nuko nkomeza kwitegereza kugeza igihe intebe z’ubwami zishyiriweho maze Uwahozeho kuva kera cyane+ aricara.+ Imyenda ye yeraga nk’urubura+ kandi umusatsi wo ku mutwe we wasaga n’ubwoya bw’intama bukeye cyane. Intebe ye y’ubwami yari ibirimi by’umuriro, inziga zayo ari umuriro ugurumana.+ 10 Imbere ye hatembaga umugezi w’umuriro.+ Ibihumbi inshuro ibihumbi baramukoreraga kandi ibihumbi icumi inshuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye.+ Urukiko*+ ruraterana n’ibitabo birabumburwa.

11 “Nakomeje kwitegereza bitewe n’ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo y’ubwirasi.+ Naritegereje kugeza igihe ya nyamaswa yiciwe maze umubiri wayo ujugunywa mu muriro ugurumana irarimbuka. 12 Ariko za nyamaswa zindi zisigaye+ zambuwe ubutware kandi zongererwa igihe cyo kubaho n’igihe cyagenwe.

13 “Nakomeje kwitegereza ibyo nerekwaga nijoro maze mbona haje usa n’umwana w’umuntu+ azanye n’ibicu byo mu ijuru. Asanga Uwahozeho kuva kera cyane,+ bamujyana imbere ye. 14 Hanyuma ahabwa ubutware,+ icyubahiro+ n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bajye bamukorera.+ Ubutware bwe ni ubutware buzahoraho, butazigera bukurwaho kandi ubwami bwe ntibuzigera burimburwa.+

15 “Njyewe Daniyeli narahangayitse cyane bitewe n’uko ibyo neretswe byanteye ubwoba.+ 16 Nuko negera umwe mu bari bahagaze aho kugira ngo mubaze icyo bisobanura. Na we arabimbwira, amenyesha icyo byose bisobanura, agira ati:

17 “‘Izo nyamaswa nini uko ari enye,+ ni abami bane bazaduka mu isi.+ 18 Ariko abera b’Isumbabyose+ bazahabwa ubwami+ bube ubwabo+ iteka ryose, ndetse kugeza iteka ryose.’

19 “Hanyuma nifuza kumenya ibyerekeye ya nyamaswa ya kane yari itandukanye n’izindi zose, iteye ubwoba cyane, ifite amenyo y’ibyuma n’inzara z’umuringa. Yarwanyaga ibintu ihuye na byo, ibisigaye ikabinyukanyuka ikoresheje amajanja yayo.+ 20 Nanone nifuje kumenya ibyerekeye amahembe 10+ yari ku mutwe wayo n’irindi hembe ryameze maze atatu agakuka,+ rya rindi ryari rifite amaso n’akanwa kavuga amagambo y’ubwirasi. Ryagaragaraga ko ari rinini kurusha ayandi.

21 “Nakomeje kwitegereza, mbona iryo hembe rirwana n’abera kandi rirabatsinda,+ 22 kugeza igihe Uwahozeho kuva kera cyane+ aziye maze abera b’Isumbabyose+ bakarenganurwa kandi n’igihe cyagenwe kikagera kugira ngo abera bahabwe ubwami.+

23 “Nuko arambwira ati: ‘Iyo nyamaswa ya kane ni ubwami bwa kane buzaduka mu isi, buzaba butandukanye n’ubundi bwami bwose. Buzarwanya ikintu cyose buzasanga ku isi, bugitsinde kandi bukirimbure.+ 24 Naho ya mahembe 10, ni abami 10 bazakomoka muri ubwo bwami. Ariko hari undi mwami uzaza nyuma yabo, aze atandukanye n’abo ba mbere kandi azategeka abami batatu.+ 25 Azavuga amagambo yo gutuka Isumbabyose+ kandi azakomeza kubuza amahoro abera b’Isumbabyose. Aziyemeza guhindura ibihe n’amategeko kandi azamara igihe, ibihe n’igice cy’igihe* ategeka abera.+ 26 Ariko Urukiko ruraterana, nuko yamburwa ubutware bwe, kugira ngo arimburwe burundu akurweho.+

27 “‘Nuko ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose bwo munsi y’ijuru bihabwa abera b’Isumbabyose.+ Ubwami bwabo ni ubwami buzahoraho iteka ryose+ kandi ubwami bwose buzabakorera, bubumvire.’

28 “Ibyo ni byo nabonye mu nzozi. Njyewe Daniyeli, ibyo natekerezaga byarampangayikishije cyane ku buryo no mu maso hanjye hagaragazaga ko mpangayitse.* Ariko nakomeje kubibika mu mutima wanjye.”

8 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bw’Umwami Belushazari,+ njyewe Daniyeli, nyuma y’iyerekwa nari nabonye mbere, nabonye irindi yerekwa.+ 2 Ibyo nerekwaga nabibonye ndi ibwami*+ i Shushani* mu ntara ya Elamu.+ Ibyo narebaga mu iyerekwa, nabirebaga ndi iruhande rw’umugezi wa Ulayi. 3 Nuko ndebye mbona imfizi y’intama+ ifite amahembe abiri ihagaze imbere y’uwo mugezi.+ Ayo mahembe abiri yari maremare, ariko rimwe ryari rirerire kurusha irindi kandi irirerire ni ryo ryari ryameze nyuma.+ 4 Mbona iyo mfizi y’intama igenda yihuta, yerekeje mu burengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo. Nta nyamaswa yashoboraga kuyitangira kandi nta washoboraga kuyambura icyo yafashe.*+ Yakoraga ibyo ishatse kandi ikiyemera cyane.

5 Nakomeje kwitegereza maze ngiye kubona mbona isekurume y’ihene+ ije iturutse iburengerazuba, igenda idakoza amaguru hasi, yambukiranya isi yose. Iyo sekurume yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y’amaso yayo.+ 6 Iza inzira yose yegera ya mfizi y’intama y’amahembe abiri nari nabonye ihagaze imbere y’umugezi; yaje yiruka cyane iyisanga ifite umujinya mwinshi.

7 Mbona yegereye ya mfizi y’intama, iyirakariye cyane. Isekura iyo mfizi y’intama, iyivuna amahembe yayo abiri, ku buryo iyo mfizi y’intama itari igifite imbaraga zo guhagarara imbere y’iyo sekurume. Nuko itura iyo mfizi y’intama hasi irayinyukanyuka kandi ntihagira uyitabara ngo ayiyikize.*

8 Iyo sekurume y’ihene yariyemeraga bikabije, ariko imaze kugira imbaraga, ihembe ryayo rinini rihita rivunika maze aho ryari riri hamera amahembe ane agaragara cyane. Yari yerekeye mu mpande enye z’isi.+

9 Muri rimwe muri ayo mahembe hamera irindi rito, rirakura cyane ryerekeye mu majyepfo no mu burasirazuba, no mu Gihugu Cyiza.*+ 10 Ryarakuze cyane rigera ku ngabo zo mu kirere,* ku buryo ryatumye zimwe muri izo ngabo na zimwe mu nyenyeri zigwa ku isi maze rirazinyukanyuka. 11 Ryiyemeye ku Mutware w’ingabo, rimwambura igitambo gihoraho kandi urusengero yari yarashyizeho rukurwaho.+ 12 Hanyuma iryo hembe rigira ububasha kuri izo ngabo kandi igitambo gihoraho gikurwaho, bitewe n’igicumuro. Iryo hembe ryakomeje kujugunya ukuri hasi kandi ibyo ryashakaga gukora byose ryabigeragaho.

13 Nuko numva uwera avuga maze numva undi wera abaza uwo wavugaga ati: “Ese ibyagaragaye mu iyerekwa byerekeye igitambo gihoraho n’igicumuro kirimbura no kunyukanyuka ahera n’ingabo, bizamara igihe kingana iki?”+ 14 Arambwira ati: “Bizakomeza kugeza igihe hazashirira ibitondo n’imigoroba 2.300 kandi ahera hazongera kumera neza nka mbere.”

15 Njyewe Daniyeli, igihe nitegerezaga ibyo nerekwaga, nshaka uko nabisobanukirwa, nagiye kubona mbona imbere yanjye hahagaze uwasaga n’umuntu. 16 Nuko numva ijwi ry’umuntu rituruka mu mugezi wa Ulayi+ maze arahamagara ati: “Gaburiyeli we,+ sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.”+ 17 Aza hafi y’aho nari mpagaze, ariko ahageze ngira ubwoba bwinshi, nikubita hasi nubamye. Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, umenye ko ibyo wabonye mu iyerekwa ari ibyo mu gihe cy’imperuka.”+ 18 Ariko igihe yavuganaga nanjye ncyubamye hasi, narasinziriye cyane. Nuko ankoraho arampagurutsa, mpagarara aho nahoze mpagaze.+ 19 Arambwira ati: “Ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cya nyuma cy’uburakari bw’Imana, kuko bizaba mu gihe cyagenwe cy’imperuka.+

20 “Imfizi y’intama wabonye ifite amahembe abiri, igereranya abami b’Abamedi n’Abaperesi.+ 21 Naho isekurume y’ihene y’ubwoya bwinshi, igereranya umwami w’u Bugiriki.+ Ihembe rinini ryari hagati y’amaso yayo, rigereranya umwami wa mbere.+ 22 Nk’uko iryo hembe ryavunitse maze aho ryari riri hakamera andi mahembe ane,+ ni ko hazabaho ubwami bune, buzakomoka ku bwami bwe, ariko ntibuzagira imbaraga nk’ize.

23 “Igihe ubwami bwabo buzaba bugeze ku iherezo, ubwo abanyabyaha bazaba bakora ibyaha mu rugero rwuzuye, hazaduka umwami w’umugome kandi ufite uburyarya bwinshi.* 24 Azakomera cyane, ariko bidaturutse ku mbaraga ze. Azarimbura mu buryo buteye ubwoba,* agere ku byo ashaka byose kandi abikore nk’uko ashaka. Azarimbura abanyambaraga, arimbure n’abantu bera.+ 25 Nanone azashuka abantu akoresheje uburyarya. Aziyemera cyane mu mutima we kandi igihe hazaba hari umutekano,* azatuma abantu benshi barimbuka. Azarwanya n’Umutware w’abatware, ariko azavunika nta wumukozeho.

26 “Ibyavuzwe mu iyerekwa ku birebana n’imigoroba n’ibitondo ni ukuri. Ariko iryo yerekwa urigire ibanga kuko rizasohora nyuma y’iminsi myinshi.”+

27 Njyewe Daniyeli numvise ncitse intege kandi mara iminsi ndwaye.+ Hanyuma ndahaguruka nkora imirimo y’umwami.+ Ariko ibyo nari nabonye byakomeje gutuma numva nta mbaraga mfite kandi nta muntu washoboraga kubisobanukirwa.+

9 Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Dariyo+ umuhungu wa Ahasuwerusi wo mu bakomoka ku Bamedi, wari warashyizweho akaba umwami w’ubwami bw’Abakaludaya,+ 2 mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwe, njyewe Daniyeli nasomye ibitabo,* nsobanukirwa imyaka yavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya abibwiwe na Yehova; Yerusalemu yari kumara imyaka 70+ yarahindutse amatongo.+ 3 Nuko nerekeza amaso kuri Yehova Imana y’ukuri, musenga mwinginga, nigomwa kurya no kunywa,+ nambara imyenda y’akababaro* kandi nitera ivu. 4 Nsenga Yehova Imana yanjye, nyibwira ibyaha byakozwe, ndavuga nti:

“Yehova Mana y’ukuri, wowe Ukomeye kandi uteye ubwoba, wowe udahindura isezerano kandi ukagaragariza urukundo rudahemuka+ abagukunda, bakubahiriza amategeko yawe,+ 5 twakoze ibyaha n’amakosa, dukora ibibi kandi turigomeka.+ Ntitwumviye amategeko yawe n’imyanzuro wafashe. 6 Ntitwumviye abagaragu bawe b’abahanuzi+ bavugaga mu izina ryawe babwira abami bacu, abatware bacu, ba sogokuruza n’abantu bose bo mu gihugu. 7 Yehova, ni wowe ukiranuka ariko twe dufite ikimwaro* nk’uko bimeze uyu munsi, twe n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu n’Abisirayeli bose, abari hafi n’abari kure mu bihugu wabatatanyirijemo, bitewe n’uko baguhemukiye.+

8 “Yehova, twe n’abami bacu n’abatware bacu na ba sogokuruza dufite ikimwaro* bitewe n’uko twagucumuyeho. 9 Yehova Mana yacu ugira impuhwe n’imbabazi+ nubwo twakwigometseho.+ 10 Yehova Mana yacu, ntitwakumviye ngo dukurikize amategeko waduhaye ukoresheje abagaragu bawe b’abahanuzi.+ 11 Abisirayeli bose barenze ku Mategeko yawe. Twarahemutse kuko tutakumviye, bituma uduteza umuvumo wakomejwe n’indahiro, wanditswe mu Mategeko ya Mose, umugaragu w’Imana y’ukuri,+ kuko twagucumuyeho. 12 Ibyo wari waravuze ko bizatubaho+ n’ibyari kuba ku bayobozi batuyoboraga,* warabikoze kuko waduteje ibyago bikomeye. Wateje Yerusalemu ibyago bitari byarigeze bibaho munsi y’ijuru.+ 13 Nubwo ibyo byago byose byatugezeho nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Mose,+ ntitwinginze Yehova* Imana yacu ngo atugirire neza, ngo tureke ibyaha byacu+ kandi tugaragaze ko dusobanukiwe ukuri kwe.*

14 “Ubwo rero Yehova yakomeje gutegereza kandi aduteza ibyago, kuko Yehova Imana yacu yagaragaje ko akiranuka mu byo akora byose, ariko twe ntitwamwumviye.+

15 “None rero Yehova Mana yacu, wowe wakuye abantu bawe mu gihugu cya Egiputa ukoresheje ukuboko kwawe gukomeye,+ ukihesha izina ryiza nk’uko bimeze uyu munsi,+ twakoze ibyaha kandi dukora ibibi. 16 Yehova, nk’uko wagiye ukora ibikorwa byo gukiranuka,+ ndakwinginze ngo ureke kurakarira umujyi wawe wa Yerusalemu no kuwugirira umujinya, ni ukuvuga umusozi wawe wera, kuko ibyaha byacu n’amakosa ya ba sogokuruza byatumye Yerusalemu n’abantu bawe bisuzugurwa n’abadukikije bose.+ 17 None rero Yehova Mana yacu, tega amatwi isengesho ryanjye umugaragu wawe n’ibyo nkubwira nkwinginga, ugirire neza urusengero rwawe+ rwahindutse amatongo,+ kubera izina ryawe. 18 Mana yanjye, tega amatwi wumve. Fungura amaso yawe urebe ukuntu umujyi wacu witirirwa izina ryawe wahindutse amatongo, kuko impamvu tukwinginga atari uko twakoze ibikorwa byo gukiranuka, ahubwo turakwinginga tubitewe n’imbabazi zawe nyinshi.+ 19 Yehova, twumve. Yehova, tubabarire.+ Yehova, tega amatwi kandi ugire icyo ukora. Mana yanjye, ntutinde kubera izina ryawe, kuko umujyi wawe n’abantu bawe byitiriwe izina ryawe.”+

20 Igihe nari nkivuga, nsenga kandi mvuga ibyaha byanjye n’iby’Abisirayeli, ninginga Yehova Imana yanjye nsabira umusozi wera w’Imana yanjye,+ 21 ubwo nari ngisenga, nagiye kubona mbona wa mugabo Gaburiyeli,+ nari nabonye mu iyerekwa rya mbere+ ryansize nta mbaraga mfite, aje aho ndi ahagana ku isaha yo gutanga ituro rya nimugoroba. 22 Nuko aransobanurira ati:

“Daniyeli we, ubu nzanywe no gutuma ugira ubushishozi no gusobanukirwa. 23 Ugitangira gusenga, nahawe ubutumwa, none ndabukuzaniye kuko uri umuntu ukundwa cyane.*+ Ubwo rero, witondere ibyo wabonye kandi usobanukirwe ibyo wabonye mu iyerekwa.

24 “Hari ibyumweru 70* byagenewe abantu bawe n’umujyi wawe wera+ kugira ngo ibicumuro birangire n’ibyaha bikurweho,+ amakosa ababarirwe*+ haze gukiranuka kw’iteka,+ iyerekwa ndetse n’ubuhanuzi* bishyirweho ikimenyetso gifatanya+ kandi Ahera Cyane hasukwe amavuta. 25 Umenye kandi usobanukirwe ko uhereye igihe itegeko ryo gusana Yerusalemu no kongera kuyubaka rizatangirwa+ kugeza kuri Mesiya*+ Umuyobozi,+ hazaba ibyumweru 7 habe n’ibindi byumweru 62.+ Izasubizwaho kandi yongere yubakwe, igire imiferege n’aho abantu bahurira, ariko bizakorwa mu bihe by’amakuba.

26 “Ibyo byumweru 62 nibirangira, Mesiya azakurwaho*+ kandi nta kintu azasigarana.+

“Abasirikare b’umuyobozi uzaza bazarimbura umujyi n’ahera.+ Iherezo ryaho rizazanwa n’umwuzure. Hazabaho intambara kugeza ku iherezo. Hemejwe ko hazaba amatongo.+

27 “Azakomeza isezerano yagiranye na benshi rimare icyumweru kimwe. Icyo cyumweru nikigera hagati, azahagarika ibitambo n’amaturo.+

“Urimbura azaza ku ibaba ry’ibiteye iseseme.+ Ibyemejwe bizagera no ku habaye amatongo kugeza igihe cyo kurimbuka.”

10 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Kuro+ umwami w’u Buperesi, Daniyeli wiswe Beluteshazari+ yahishuriwe ibintu birebana n’intambara ikomeye kandi ibyo bintu byari ukuri. Ubwo butumwa yarabwumvise kandi yasobanuriwe ibyo yari amaze kubona.

2 Muri iyo minsi, njyewe Daniyeli nari maze ibyumweru bitatu byose ndira.+ 3 Sinigeze ndya ibyokurya biryoshye. Sinariye inyama cyangwa ngo nywe divayi kandi sinisize amavuta kugeza aho ibyo byumweru bitatu byarangiriye. 4 Ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa mbere, igihe nari ku nkombe z’uruzi runini ari rwo Tigre,*+ 5 nubuye amaso maze mbona umugabo wambaye imyenda myiza,+ yambaye umukandara wa zahabu yo muri Ufazi. 6 Umubiri we wasaga n’ibuye rya kirusolito,+ mu maso he hasa n’umurabyo, amaso ye ameze nk’ibintu bitanga urumuri bigurumana, amaboko ye n’ibirenge bye bimeze nk’umuringa usennye+ kandi iyo yavugaga, ijwi rye wumvaga rimeze nk’amajwi y’abantu benshi. 7 Njyewe Daniyeli ni njye njyenyine wabonye iryo yerekwa. Abantu twari kumwe ntibaribonye.+ Icyakora, baratitiye kubera ubwoba maze bariruka bajya kwihisha.

8 Nuko nsigara njyenyine kandi igihe nabonaga iryo yerekwa rikomeye imbaraga zanshizemo, mu maso yanjye hahinduka ukundi, nsigara nta ntege mfite.+ 9 Numva amagambo yavugaga, ariko igihe nayumvaga nahise nsinzira cyane nubitse umutwe hasi.+ 10 Icyakora ngiye kumva numva ukuboko kunkozeho+ kurankangura maze ndeguka nshinga amavi n’ibiganza. 11 Arambwira ati:

“Daniyeli mugabo ukundwa cyane,*+ tega amatwi wumve ibyo ngiye kukubwira. Haguruka uhagarare kuko nagutumweho.”

Ambwiye atyo, mpaguruka ntitira.

12 Yongera kumbwira ati: “Daniyeli we witinya,+ kuko uhereye umunsi wiyemezaga gusobanukirwa ibi bintu kandi ukicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yumviswe kandi ni yo yanzanye.+ 13 Ariko umutware+ w’ubwami bw’u Buperesi yamaze iminsi 21 andwanya. Icyakora Mikayeli*+ umutware ukomeye kuruta abandi,* yaje kuntabara maze nsigara aho iruhande rw’abami b’u Buperesi. 14 None naje kugusobanurira ibizaba ku bantu bawe mu minsi ya nyuma,+ kuko ibyo weretswe bizaba mu minsi izaza.”+

15 Ambwiye ayo magambo, nubika umutwe hasi sinagira icyo mvuga. 16 Nuko usa n’umuntu, ankora ku munwa+ maze ntangira kuvuga, mbwira uwari uhagaze imbere yanjye nti: “Databuja, ndi gutitira kubera ubwoba bwinshi, bitewe n’ibyo neretswe kandi nta mbaraga mfite.+ 17 Databuja, none se njye umugaragu wawe nabasha nte kuvugana nawe?+ Nta mbaraga mfite n’umwuka wanshiranye.”+

18 Nuko wa wundi wasaga n’umuntu yongera kunkoraho, arankomeza.+ 19 Arambwira ati: “Mugabo ukundwa we,*+ witinya.+ Gira amahoro!+ Komera! Komera rwose!” Igihe yari akimvugisha, numvise ngize imbaraga, ndamubwira nti: “Databuja, vuga kuko wankomeje.”

20 Arambwira ati: “Ubu ngiye gusubirayo ndwane n’umutware w’u Buperesi+ kandi nimara kugenda umutware w’u Bugiriki na we azaza. Ariko se uzi impamvu naje kukureba? 21 Naje kukureba kugira ngo nkubwire ibyanditswe mu gitabo cy’ukuri. Nta wundi muntu unshyigikiye muri ibi bintu uretse Mikayeli+ umutware wanyu.+

11 “Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Dariyo+ w’Umumedi, narahagurutse kugira ngo mukomeze kandi murinde. 2 Ubu rero, ibintu ngiye kukubwira ni ukuri:

“Dore hazategeka* abandi bami batatu mu Buperesi kandi uwa kane azishakira ubutunzi bwinshi kurusha abandi bose. Namara gukomera bitewe n’ubutunzi bwe, azahagurutsa abantu bose* kugira ngo barwanye ubwami bw’u Bugiriki.+

3 “Hazajyaho umwami ukomeye ategeke afite ububasha bwinshi+ kandi akore ibyo ashaka byose. 4 Ariko namara gukomera cyane, ubwami bwe buzasenyuka bwicemo ibice, byerekeze mu bice bine by’isi+ ariko ubwo bwami ntibuzasimburwa n’abamukomokaho* kandi ntibuzagira imbaraga nk’izo yari afite, kuko ubwami bwe buzarandurwa bugafatwa n’abandi batari abo.

5 “Umwe mu batware be, ni ukuvuga umwami wo mu majyepfo, azakomera ariko undi azamurusha imbaraga, ategeke afite ubutware bukomeye kurusha ubwe.

6 “Nyuma y’imyaka runaka bazagirana isezerano kandi umukobwa w’umwami wo mu majyepfo azasanga umwami wo mu majyaruguru kugira ngo bumvikane.* Ariko uwo mukobwa ntazakomeza kugira ububasha kandi n’umwami wo mu majyepfo ntazakomeza kugira ububasha bwe. Uwo mukobwa azatsindwa n’abandi, we hamwe n’abamuzanye, uwamubyaye n’uwamukomezaga muri icyo gihe. 7 Icyakora umwe mu bazamera ku mizi y’uwo mukobwa azahaguruka ahagarare mu mwanya we* kandi azasanga ingabo atere umujyi ukikijwe n’inkuta w’umwami wo mu majyaruguru. Azabarwanya kandi abatsinde. 8 Nanone azaza muri Egiputa azanye imana zabo, ibishushanyo bikozwe mu byuma,* ibintu byabo byiza by’ifeza na zahabu, azane n’abajyanywe ku ngufu. Hari imyaka azamara ari kure y’umwami wo mu majyaruguru, 9 uzatera ubwami bw’umwami wo mu majyepfo ariko agasubira mu gihugu cye.

10 “Abahungu be bazitegura intambara maze bahurize hamwe ingabo nyinshi kandi zikomeye. Azakomeza kugenda ntihagire umuhagarika, akwire mu gihugu hose nk’umwuzure. Ariko azasubirayo agende arwana inzira yose agere ku mujyi we ukikijwe n’inkuta.

11 “Umwami wo mu majyepfo azagira umujinya mwinshi maze agende arwane n’umwami wo mu majyaruguru. Uwo mwami* na we azahuriza hamwe abantu benshi cyane, ariko abo bantu benshi bazatsindwa n’uwo mwami wundi.* 12 Abo bantu benshi bazajyanwa. Umutima we uzishyira hejuru kandi azatuma abantu ibihumbi n’ibihumbi bagwa. Ariko umwanya we ukomeye ntazawukoresha.

13 “Umwami wo mu majyaruguru azagaruka, ahurize hamwe abantu benshi cyane, kuruta aba mbere. Nyuma y’igihe, ni ukuvuga nyuma y’imyaka runaka, azaza azanye ingabo nyinshi n’ibintu byinshi cyane. 14 Muri icyo gihe, hari benshi bazahagurukira kurwanya umwami wo mu majyepfo.

“Abanyarugomo* bo mu bantu bawe bazagerageza gutuma ibyagaragaye mu iyerekwa biba, ariko nta cyo bazageraho.

15 “Umwami wo mu majyaruguru azaza arunde ibintu byo kuririraho maze afate umujyi ukikijwe n’inkuta. Ingabo* z’umwami wo mu majyepfo ntizizabasha kumurwanya, ndetse n’ingabo zatoranyijwe mu ngabo ze, ntizizabishobora. Ntibazagira imbaraga zo kumurwanya. 16 Uwo uzaza kurwanya umwami wo mu majyepfo azakora ibyo yishakiye kandi nta wuzashobora kumurwanya. Azahagarara mu Gihugu Cyiza*+ kandi ukuboko kwe kuzaba gufite ubushobozi bwo kurimbura. 17 Azaba yiyemeje kuzana n’imbaraga zo mu bwami bwe bwose, hanyuma agirane isezerano na we kandi azakora ibyo yagambiriye. Azahabwa ubushobozi bwo kurimbura umukobwa w’abagore. Uwo mukobwa ntazatsinda kandi ntazakomeza kuba uwe. 18 Uwo mwami aziyemeza kurwanya ibihugu byo ku nkombe z’inyanja kandi azafata uturere twinshi. Hazaza umugaba w’ingabo akureho igisebo cy’umwami wo mu majyaruguru kandi ntikizongera kubaho. Azatuma icyo gisebo kijya kuri uwo mwami. 19 Azahindukira asubire mu mijyi ikikijwe n’inkuta yo mu gihugu cye, ariko azasitara agwe kandi ntazongera kuboneka.

20 “Mu mwanya we hazategeka undi mwami uzohereza umukoresha* ngo anyure mu bwami bwiza, ariko nyuma y’iminsi mike azarimburwa, bidatewe n’uburakari cyangwa intambara.

21 “Mu mwanya we hazategeka undi mwami usuzuguritse kandi ntibazamuha icyubahiro cy’ubwami. Azaza mu gihe abantu bazaba bafite umutekano,* afate ubwami akoresheje uburyarya. 22 Azatsinda ingabo* zuzuye ahantu hose nk’umwuzure maze zirimbuke, nk’uko bizagendekera Umuyobozi+ w’isezerano.+ 23 Kubera isezerano bagiranye, azakomeza kugira uburyarya maze ashyirwe hejuru, akomere bitewe n’abantu bake. 24 Igihe abantu bazaba bafite umutekano,* azinjira mu turere dukize cyane kurusha utundi two mu ntara, akore ibyo ba papa be na ba sekuruza batakoze. Azabagabanya ibyo yafashe n’ibyo yasahuye hamwe n’ibindi bintu kandi apange imigambi yo gutera ahakikijwe n’inkuta, ariko bizamara igihe gito.

25 “Azateranyiriza hamwe ingabo ze kandi agire imbaraga zo gutera umwami wo mu majyepfo, afite ingabo nyinshi. Ariko umwami wo mu majyepfo azitegura iyo ntambara afite ingabo nyinshi cyane kandi zikomeye. Uwo mwami ntazatsinda, kuko abantu bazamugambanira. 26 Abarya ibyokurya bye biryoshye ni bo bazamurimbuza.

“Ingabo ze zizamera nk’izitwawe n’umwuzure kandi benshi bazicwa.

27 “Abo bami bombi baziyemeza mu mitima yabo gukora ibibi kandi bazicara ku meza amwe, umwe abeshya mugenzi we. Ariko nta cyo bazageraho, kuko iherezo rizaza mu gihe cyagenwe.+

28 “Azasubira mu gihugu cye afite ibintu byinshi kandi umutima we uzarwanya isezerano ryera. Azakora ibyo yiyemeje maze asubire mu gihugu cye.

29 “Azagaruka mu gihe cyagenwe, atere umwami wo mu majyepfo. Icyakora icyo gihe ntibizagenda nk’uko byagenze mbere, 30 kuko amato y’i Kitimu+ azamutera maze agacishwa bugufi.

“Azagaruka avuga amagambo akomeye yo kwamagana isezerano ryera+ kandi azakora ibyo yiyemeje. Azagaruka yite ku baretse isezerano ryera.* 31 Ingabo* yohereje zizagira icyo zikora,* urusengero rumeze nk’umujyi ukikijwe n’inkuta ruzahumanywa+ kandi igitambo gihoraho gikurweho.+

“Hazashyirwaho igiteye iseseme kirimbura.+

32 “Abakora ibibi bakica isezerano, azatuma baba abahakanyi akoresheje amagambo y’uburyarya. Ariko abantu bazi Imana yabo bazatsinda kandi bakore ibyo biyemeje. 33 Abafite ubushishozi+ bazafasha abantu benshi gusobanukirwa ibintu. Bazamara iminsi runaka bahura n’imibabaro.* Bazicishwa inkota n’ibirimi by’umuriro, bajyanwe mu kindi gihugu ku ngufu kandi basahurwe. 34 Ariko nibahura n’imibabaro, bazafashwa ho gato kandi abenshi bazifatanya na bo babaryarya. 35 Bamwe mu bafite ubushishozi bazahura n’imibabaro, kugira ngo hakorwe umurimo wo kubatunganya, kubasukura no kubeza+ kugeza ku mperuka, kuko izaza mu gihe cyagenwe.

36 “Uwo mwami azakora ibyo yishakiye maze yirate kandi yishyire hejuru y’izindi mana zose, ndetse azavuga amagambo atangaje yo gutuka Imana isumba izindi.+ Azakora ibyo yiyemeje, kugeza aho uburakari buzashirira kuko ibyemejwe bigomba kuba. 37 Ntazubaha Imana ya ba papa be kandi ntazita ku byifuzo by’abagore cyangwa iby’imana iyo ari yo yose, ahubwo azishyira hejuru y’abantu bose. 38 Azaha icyubahiro imana y’intambara kandi imana ba papa be batigeze bamenya azayubaha akoresheje zahabu, ifeza, amabuye y’agaciro n’ibindi bintu byiza cyane. 39 Azarwanya ahantu harinzwe kurusha ahandi, ashyigikiwe n’imana idasanzwe. Abazamwemera* azatuma bagira icyubahiro cyinshi, abahe gutegeka abantu benshi. Azajya aha agace k’igihugu umuntu wese ubanje kumwishyura.

40 “Mu gihe cy’imperuka, umwami wo mu majyepfo azahangana na we,* maze umwami wo mu majyaruguru amutere afite amagare y’intambara n’amafarashi n’amato menshi. Azinjira mu bihugu agere hose nk’umwuzure. 41 Nanone azinjira mu Gihugu Cyiza,*+ kandi ibihugu byinshi bizagwa. Ariko ibi ni byo bihugu bizamurokoka: Edomu, Mowabu n’igice cy’ingenzi cy’Abamoni. 42 Azakomeza gukoresha imbaraga ze arwanya ibihugu byinshi kandi igihugu cya Egiputa na cyo ntikizamurokoka. 43 Azategeka ubutunzi buhishwe bwa zahabu n’ifeza n’ibindi bintu byiza byose byo muri Egiputa. Abanyalibiya n’Abanyetiyopiya bazamukurikira.

44 “Ariko hazaza inkuru ziturutse iburasirazuba no mu majyaruguru zimuhangayikishe kandi azagenda arakaye cyane kugira ngo arimbure benshi, abatsembeho. 45 Azashinga amahema ye y’abami* hagati y’inyanja nini n’umusozi wera ufite Ubwiza.*+ Azagenda agana ku iherezo rye kandi nta wuzamutabara.

12 “Muri icyo gihe, Mikayeli*+ umutware ukomeye+ uhagarariye abantu bawe* azahaguruka kandi hazabaho igihe cy’amakuba atarigeze kubaho, kuva ishyanga ryabaho kugeza icyo gihe kandi abantu bawe bose banditswe mu gitabo+ bazarokoka.+ 2 Benshi mu basinziriye mu butaka bazakanguka, bamwe bahabwe ubuzima bw’iteka, abandi bakorwe n’isoni kandi basuzugurwe kugeza iteka ryose.

3 “Abafite ubushishozi bazarabagirana nk’umucyo wo mu kirere kandi abafasha abantu benshi kuba abakiranutsi, bazarabagirana nk’inyenyeri iteka ryose.

4 “Ariko wowe Daniyeli, ayo magambo uyagire ibanga n’igitabo ugishyireho ikimenyetso gifatanya, kugeza mu gihe cy’imperuka.+ Benshi bazashakisha hirya no hino* kandi ubumenyi nyakuri buzaba bwinshi.”+

5 Hanyuma njyewe Daniyeli ndareba, mbona abandi bagabo babiri bahagaze aho, umwe ahagaze ku nkombe yo hino y’uruzi undi ahagaze ku nkombe yo hakurya.+ 6 Nuko umwe abwira wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane,+ wari uhagaze hejuru y’amazi ya rwa ruzi, ati: “Ibi bintu bitangaje bizamara igihe kingana iki?” 7 Hanyuma uwo mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, wari hejuru y’amazi ya rwa ruzi, arambura ukuboko kwe kw’iburyo n’ukw’ibumoso ayerekeje mu ijuru, numva arahira Imana ihoraho iteka ryose+ ati: “Bizamara igihe cyagenwe, ibihe byagenwe n’igice cy’igihe.* Imbaraga z’abantu bera nizimara kumenagurwa,+ ibyo byose bizarangira.”

8 Nuko ibyo ndabyumva ariko sinabisobanukirwa.+ Maze ndavuga nti: “Databuja, ibi bintu bizarangira bite?”

9 Arambwira ati: “Daniyeli we, igendere kuko ayo magambo agomba kuba ibanga kandi yashyizweho ikimenyetso gifatanya kugeza mu gihe cy’imperuka.+ 10 Benshi bazisukura, biyeze kandi bazatunganywa.+ Ariko ababi bazakomeza gukora ibibi kandi nta n’umwe muri bo uzasobanukirwa ayo magambo. Ahubwo abafite ubushishozi ni bo bazayasobanukirwa.+

11 “Nanone kandi uhereye igihe igitambo gihoraho+ kizakurirwaho n’igihe igiteye iseseme kirimbura kizashyirirwaho,+ hazashira iminsi 1.290.

12 “Ugira ibyishimo ni ukomeza gutegereza* akageza igihe iminsi 1.335 izashirira.

13 “Naho wowe Daniyeli, komeza ugere ku iherezo. Uzaruhuka ariko ku iherezo ry’iminsi uzahaguruka uhabwe umugabane wawe.”*+

Ni ukuvuga, Babuloniya.

Cyangwa “mu ngoro y’umwami.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Bagaburirwa.”

Bisobanura ngo: “Imana ni yo Mucamanza Wanjye.”

Bisobanura ngo: “Yehova Yangaragarije Ineza.”

Bishobora kuba bisobanura ngo: “Ni Nde Umeze nk’Imana?”

Bisobanura ngo: “Yehova Yarafashije.”

Ni ukuvuga, amazina y’Abanyababuloni.

Cyangwa “kutihumanyisha.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “habyibushye.”

Ni ukuvuga, itsinda ry’abantu bafite ubuhanga mu bupfumu no kuragura bakoresheje inyenyeri.

Kuva kuri Dn 2:4b kugeza kuri 7:28, byanditswe bwa mbere mu rurimi rw’Icyarameyi.

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikimoteri, ingarani; ikirundo cy’amase.”

Cyangwa “ku butaka bwumutse.”

Cyangwa “uhereye iteka ukageza iteka.”

Cyangwa “ibumba batwitse (ribumbye).”

Cyangwa “urubyaro rw’abantu.” Ni ukuvuga, abaturage basanzwe.

Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 60.” Umukono umwe wanganaga na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 6.”

Ni igikoresho cy’umuziki.

Cyangwa “basebya.”

Cyangwa “ku buryo imyitwarire ye yahindutse cyane.”

Cyangwa “guhara amagara yabo.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikimoteri; ingarani; ikirundo cy’amase.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “atuma batunganirwa.”

Cyangwa “mu ngoro yanjye.”

Ni ukuvuga, abantu bafite ubuhanga mu bupfumu no kuragura bakoresheje inyenyeri.

Cyangwa “ingoro.”

Cyangwa “gukumira ukuboko kwayo.”

Ni amabuye y’agaciro bashongesha akavamo ibyuma.

Cyangwa “mu maso h’umwami harahinduka.”

Ni ukuvuga, itsinda ry’abantu bafite ubuhanga mu bupfumu no kuragura bakoresheje inyenyeri.

Cyangwa “umugabo ushoboye.”

Ni ukuvuga, itsinda ry’abantu bafite ubuhanga mu bupfumu no kuragura bakoresheje inyenyeri.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gupfundura amapfundo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gupfundura amapfundo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku birebana n’uko yasohozaga inshingano ze zirebana n’ubwami.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ku munwa.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Yanga ko haza abacuranzi.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibitotsi bye biramutoroka.”

Cyangwa “basebeje.”

Cyangwa “Ubutegetsi bw’Ikirenga.”

Ni ukuvuga, urukiko rwo mu ijuru.

Ni ukuvuga, ibihe bitatu n’igice.

Cyangwa “ku buryo mu maso hanjye hahindutse.”

Cyangwa “mu ngoro.”

Cyangwa “Susa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nta washoboraga gutabara ikiri mu kuboko kwayo.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ayikure mu kuboko kwayo.”

Cyangwa “cy’Ubwiza.”

Ni ukuvuga, ibintu byo mu kirere bitanga urumuri.

Cyangwa “usobanukiwe amagambo agoye gusobanura, w’umunyamayeri menshi.”

Cyangwa “butangaje.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu buryo butunguranye.”

Ni ukuvuga, ibitabo byera.

Cyangwa “ibigunira.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikimwaro gitwikiriye mu maso hacu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikimwaro gitwikiriye mu maso hacu.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abacamanza baduciraga imanza.”

Cyangwa “ntitwacururukije mu maso ha Yehova.”

Cyangwa “ubudahemuka bwawe.”

Cyangwa “w’agaciro kenshi; wubahwa cyane.”

Ni ukuvuga, ibyumweru by’imyaka; byose hamwe bingana n’imyaka 490.

Cyangwa “hatangwe igitambo cyo kwiyunga n’Imana.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuhanuzi.”

Cyangwa “Uwasutsweho Amavuta.”

Cyangwa “azicwa.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Hidekelu.”

Cyangwa “w’agaciro kenshi; wubahwa cyane.”

Bisobanura ngo: “Ni nde umeze nk’Imana?”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwe mu batware bakomeye.”

Cyangwa “w’agaciro kenshi; wubahwa cyane.”

Cyangwa “hazahaguruka.”

Cyangwa “azahagurutsa ibintu byose.”

Cyangwa “urubyaro rwe.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagirane isezerano.”

Uko bigaragara, uvugwa aha ni umwami wo mu majyepfo.

Cyangwa “ibishushanyo biyagijwe.”

Uko bigaragara, uvugwa aha ni umwami wo mu majyaruguru.

Uko bigaragara, uvugwa aha ni umwami wo mu majyepfo.

Cyangwa “abana b’abajura.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko.”

Cyangwa “cy’Ubwiza.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu ukusanya umusoro.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Azaza adateguje.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Azaza adateguje.”

Cyangwa “azatura uburakari abantu Imana yahaye isezerano.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “zizahaguruka.”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazagwa.”

Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu wese yemera.”

Cyangwa “azaterana na we amahembe.”

Cyangwa “cy’Ubwiza.”

Cyangwa “amahema ye y’akataraboneka.”

Cyangwa “w’Ubwiza.”

Bisobanura ngo: “Ni nde umeze nk’Imana?”

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana b’abo mu bantu bawe.”

Cyangwa “bazagisuzuma (ni ukuvuga igitabo) babyitondeye.”

Ni ukuvuga, ibihe bitatu n’igice.

Cyangwa “utegerezanya amatsiko.”

Cyangwa “ahantu wahawe.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze