Imana irimbura isi mbi
18 Abana babyawe na Adamu barororotse baba benshi. Na bo bahindutse babi cyane. Nuko Imana yiyemeza kubarimbura.—Itangiriro 6:1, 5, 7
19 Ariko hariho umuntu mwiza witwaga Nowa.—Itangiriro 6:8, 9
Yehova Imana yamutegetse kubaka ubwato bunini cyane, ubwo we hamwe n’umuryango we bari kurokokeramo igihe abantu babi bari kuba barimburwa. Ubwo bwato bwari bukozwe nk’isanduku nini. Ubwo bwato bwiswe inkuge.—Itangiriro 6:13, 14
20 Binjije inyamaswa nyinshi mu nkuge.—Itangiriro 6:19-21
21 Yehova yagushije imvura nyinshi cyane. Nuko abantu babi bose barapfa. Abari mu nkuge bo bararokotse. Waba se uzi impamvu? —Itangiriro 6:17; 7:11, 12, 21; 1 Petero 3:10-12