Yehova aduha Umukiza
29 Umuntu w’umwuka wa mbere Imana yaremye yari nk’umwana wayo w’imfura.
Imana iramukunda cyane kandi izamukoresha mu kurimbura abantu babi no gukiza abumvira.—Yohana 3:16, 36
30 Yohereje Umwana we ngo avukire ku isi. Yiswe Yesu. Nyina yitwaga Mariya—Luka 1:30-35
31 Yesu amaze gukura, yigishije ibintu byinshi byiza. Yigishije ko Yehova wenyine ari we Mana y’ukuri.—Mariko 12:29, 30
Yesu yavuze ko dukwiriye gusenga Yehova wenyine.—Matayo 4:10; Yohana 4:23, 24
Kandi yigishije abantu ibyerekeye ubwami bwa Yehova.—Luka 17:20, 21
32 Yesu yakijije abarwayi kandi yakoze ibintu byiza byinshi. Ntiyigeze akora ibibi.—Ibyakozwe 10:38; 1 Petero 2:21, 22
Ariko se, yari kuzadukiza ate icyaha n’urupfu?
33 Byari ngombwa ko atura Imana igitambo kugira ngo akize abantu beza. Mu bihe byahise, Imana yari yarategetse abantu kujya batanga ibitambo by’amatungo kubera ibyaha byabo.—Abaheburayo 7:25, 27
34 Yesu ntiyatanze ibitambo by’amatungo. Yitanzeho igitambo ku bwacu.—Matayo 20:28; Abaheburayo 10:12
Uzi se impamvu?