Indirimbo ya 24
“Si ab’isi”
1. Mana wadutoranyije,
Ni wowe twiyeguriye.
Ntituri aba Satani;
Tuzigana Kristo Yesu.
2. Twirinde kwitwara nk’isi,
Twitangire umurimo.
Tujye twirinda iby’isi
Ngo tuzabeho iteka.
3. Abagendana n’Imana,
Iyi si mbi izabanga.
Twiteze ko twatotezwa,
Imana izaturinda.
4. Nitugire ubutwari.
Yes’ asaba ko turindwa:
‘Ku bw’izina rya Yehova.’
Twifuze kurindwa na we.