Indirimbo ya 44
Yehova atwitaho rwose
1. Yehova atwitaho pe.
Aranaduhumuriza.
Ndetse azi n’imisatsi yacu.
Kuki twahangayika?
2. Kandi nitugeragezwa,
Ntituzigera twiheba.
Niba Imana yita ku bishwi,
Natwe izatwitaho.
3. Ubu Abakristo bose
Bahura n’imibabaro.
Uko ni ko Yehova atweza;
Adufasha iteka.
4. Twitabwaho na Yehova,
Muri byose mu rukundo.
Nidukomeza kumukorera,
Azatugororera.