Indirimbo ya 67
Mwibikire ubutunzi mu ijuru
1. Dukunde cyane Yehova,
Se w’imicyo y’ijuru!
Impano n’ibintu byiza,
Byose biva kuri we.
Imyambaro n’ibiribwa,
Ubutaka n’ibindi.
Dushimire ubiduha
Akanatubeshaho.
2. Kumara igihe cyacu
Turunda ubutunzi,
Budatanga ubuzima,
Byaba ari ubupfu!
Ahubwo, tujye dushaka
Ibyaba bikenewe,
Dusingire ubuzima
Dukora iby’ingenzi.
3. Dukoreshe ubutunzi
Dufasha abakene,
Tubabwire ubutumwa
Butanga ihumure.
Tube incuti z’Imana,
Binyuze ku murimo,
Bityo tube tuzigamye
Ubutunzi bw’iteka.