Indirimbo ya 109
Twasezeranyijwe ubuzima bw’iteka
1. Imana isumba byose
Yadusezeranyije
Ubuzima buhoraho.
Izabisohoza.
Inyikirizo
2.Isezerano ry’Imana,
Rigiye gusohozwa:
‘Abakiranutsi bose,
Bazaragwa isi.’
Inyikirizo
3. Imana itwizeza ko
Byose bizaba bishya.
Imigisha itonyange
Imeze nk’ikime.
Inyikirizo
4. Paradizo izabaho;
Byahamijwe na Yesu.
Kugira ngo Ya wenyine
Asengwe iteka.
Inyikirizo
Kubaho iteka,
Tubihatanire.
Iryo sezerano
Rizasohora.