Indirimbo ya 129
Iki ni cyo gihe!
1. Igihe kirageze
Cyo kubwiriza abantu.
Ntudohoke na rimwe;
Bwiriza Ijambo ry’Imana.
Duhe abantu umuburo.
Ngo bave muri Babuloni,
Batazarimbukana na yo.
Komeza kurangwa n’umwete,
Kandi wite ku nzu y’Imana.
2. Tujye tugaragaza
Urukundo n’ukuri,
Ku bashya n’aba kera,
Mu bavandimwe bacu bose.
Tujye dukorera Yehova
Buri munsi tutizigamye,
Niba dushaka ko twemerwa
Tugakomeza gushikama.
Ni cyo gihe cyo gushikama.
3. Intambara ya nyuma
Yo gutsinda k’ukuri,
Iregereje cyane.
Hehe n’igihe cy’umwijima.
Igihe nyacyo nikigera,
Abapfuye tuzabakira,
Barye ku Mugati Muzima.
Hehe n’ibitera ubwoba.
Tubwirize ubwo butumwa.