Indirimbo ya 132
Rinda umutima wawe
1. Rinda umutima wawe
Ku bw’ingororano.
Ujye ushaka inama,
Z’Ijambo ry’Imana.
Kandi ujye wibuka ko
Ibikorwa byacu
N’ibitekerezo byacu
Bidatandukana.
2. Isengesho ridufasha
Kwegera Imana.
Tuyisaba ubufasha;
Muyibwire byose.
Kwiga Ijambo ry’Imana
Bijye biturinda;
Abagendera mu mucyo
Twifatanye na bo.
3. Nimwerekeze ubwenge
Ku bintu by’ukuri,
Biboneye n’ibikundwa;
Hamwe n’ibishimwa.
Muzagira amahoro
Nimwita kuri ’byo,
Mwiringire ubuzima
Nyakuri bw’iteka.