Indirimbo ya 155
“Mwakirane”!
(Abaroma 15:7, NW)
1. Mwakirane nk’uko na Kristo yabakiriye!
Nturobanure kuko yadupfiriye twese.
Abakomeye bafashe abadakomeye,
Ngo bashimangire ibyiringiro bafite.
Ibyanditswe kera n’abahanuzi b’Imana,
Bituma ibyiringiro byacu byiyongera.
Bityo ntitukishimishe twe ubwacu gusa;
Inyungu z’umuvandimwe ni n’izacu natwe.
2. Abo Yehova arimo akorakoranya,
Mu mahanga, mu moko yose n’indimi zose.
Nta bwo bazongera kwiga kurwana na rimwe.
Bishimira kwitondera amategeko ye.
Ku bw’ikuzo ry’Umuremyi wacu udukunda,
Twakira abantu bose nta kurobanura.
Kandi tugakunda abantu b’ingeri zose.
Twagure imitima yacu twigana Kristo.
3. Dutere bose inkunga yo gusingiza Ya,
Kandi bishimane n’ishyanga rye baririmba.
Tugomba gutangaza mu ngo no mu mihanda,
Ubutumwa bw’Ubwami bw’ikuzo rya Yehova.
Icyo cyubahiro cyo gusingiza Yehova.
Rwose ntikizongera kuboneka ukundi.
Nidukundane; Imana ibe iy’ukuri,
Twakirane nk’uko Yehova abidusaba.