Indirimbo ya 158
Ubumwe bwacu bwa gikristo
1. Ni nde umeze nka Yehova,
We soko y’ubumwe nyabwo?
Yatumye Kristo ngo atwigishe
Atanga ubuzima bwe.
Urufatiro rw’ubumwe Yarushyize muri Kristo,
Ngo abubaha Ijambo ry’Imana
Bunge ubumwe bahuje.
2. Dufite iyihe nshingano,
Twebwe abunze ubumwe?
Kwibwira kwacu n’imyifatire,
Bibe ibyo Ya ashaka.
Imirimo ya kamere,
Itera imibabaro.
Naho imbuto z’umwuka w’Imana,
Ziduhesha ibyishimo.
3. Tewokarasi ya Yehova
Ni uburinzi kuri twe.
Kwiga ukuri no guhinduka,
Bituma twunga ubumwe.
Ni iki Yehova adusaba?
Tugire iyihe mico?
Tugwe neza kandi dukiranuke;
Tugendere mu nzira ze.