Indiribo ya 211
Twifatanye mu murimo wo gusarura twishimye
1. Turi mu gihe cy’isarura,
Ni ’gikundiro kuri twe.
Mu gusarura dufatanya
N’abamarayika bera.
Kristo ni we wabitangije
Abiba imbuto nziza.
Tugeze mu gihe cy’isarura;
Nimusarure mwishimye.
2. Ingano ziri mu kigega.
Urumamfuruzatwikwa.
Abashaka kuturosera,
Barahekenya amenyo.
Abakozi ba Yehova bo,
Bahugiye mu murimo.
Ibisarurwa ni byinshi cyane;
Dukomeze gusarura.
3. Gukunda Imana n’abantu
Bituma dushishikara.
Umurimo urihutirwa,
Iherezo riri hafi.
Muri ’ki gihe cy’isarura,
Dufashe abantu bose
Abakiribashya tubatoze
Umurimo w’isarura.
4. Kristo arimo arareba
Ukuntu imyaka yeze.
Imirima irererana!
Abo kwigisha ni benshi!
Ibyishimo ni byinshi cyane.
Twe dukorana n’Imana.
Dukomeze kurangwa n’umwete
Ku murimo w’isarura.