Indirimbo ya 218
Hamwe na Kristo muri Paradizo
1. Isezerano rya Kristo
Ryo guhabwa Paradizo.
Ryahawe wa munyabyaha,
Ryatumye twizera
Ijambo ry’Imana.
Riduha ibyiringiro
Byo guhangana n’urupfu.
Tuzi ukuri k’Ubwami,
N’icyo twakora ngo
Twemerwe n’Imana.
2. Imbaga y’abantu benshi
Biringiye Paradizo.
Ntibakibaho mu bwoba.
Ijambo ry’Imana
Baryizirikaho.
Dusaba Imana yacu
Kuyikorera iteka,
Kandi tukayisingiza,
Ubutadohoka,
Turi abizerwa.
3. Abi izindi ntama nabo
Bahishiwe Paradizo.
Abo bamaze kumenya
Iby’ibitangaza
Bikorwa n’Imana.
Ubutumwa babwiriza,
Buhesha abantu bose
Ibyiringiro nyakuri;
By’ubuzima bwiza,
Muri Paradizo.