Indirimbo ya 221
Rubyiruko! nimwigane ukwizera kwabo
1. Samweli acutse yagiye i Shilo
Gukorera Imana mu nzu yayo.
Aba umuhanuzi w’Isirayeli,
Umunaziri wubaha Yehova.
Abana ba Eli bo bari babi.
Mbese bayobeje umwana Samweli?
Oya, yari indahemuka yumvira.
Ntiyateye Yehova umugongo.
2. Umwana Timoteyo yamenyaga
Ibyanditswe, nuko aba umusaza.
Yashyiraga mu bikorwa ibyo yize.
Kugira ngo abe indahemuka.
Yera imbuto nziza mu matorero,
Nuko ahabwa inshingano ntampaka.
Ashimirwa kujyana na Pawulo;
Kandi yabereye bose umugisha.
3. Akana k’Akisirayelikazi
Mwibuke uko kizeraga Yehova.
Kagumye kwizera mu buhungiro;
Umwete wako ufasha abandi.
Kaburiye umugore wa Nāmani:
‘K’umuhanuzi wa Yehova akiza.
’Umugaba w’ingabo arumvira.
Aheshwa imigisha n’ako gakobwa.
4. Bavandimwe, bashiki bacu bato,
Mugere ikirenge mucy’abo bantu.
Dufite ibyiringiro by’‘imperuka.
’Yehova yatoranyije intumwa ze
Abato mwese, nimuze mufashe
’Bagaragu b’Imana ku rugamba.
Twamamaze imiburo n’ishimwe rye
Twironkere ibihembo by’imperuka.