Indirimbo ya 225
Twegere Yehova
1. Kwemerwa na Yehova,
Tubikomeyeho.
Tuzaguma hafi ye,
Nk’abana bumvira.
Kutubera Incuti
Ni iby’agaciro.
Turindwa n’urukundo rwe.
Turamushimiye.
2. Yehova, udukunda,
Waratwishakiye,
Binyuze kuri Kristo,
Ngo duhunge isi.
Waratubabariye
Ku bw’ineza yawe.
Iyo turi kumwe nawe
Turishima cyane.
3. Twigishwa kukumenya
No kugusingiza.
Ibyo utugirira,
Biradutangaza.
Twifuza kukumenya,
Ndetse kurushaho.
Uzatubere Incuti
Kugeza iteka.