Igice cya 2
Yahawe Icyubahiro Mbere y’Uko Avuka
IGIHE marayika Gaburiyeli yari amaze kubwira umwari Mariya ko yari kuzabyara umuhungu uzaba umwami iteka ryose, Mariya yaramubajije ati “ibyo bizabaho bite, ko ntararyamana n’umugabo?”
Gaburiyeli yaramushubije ati “[u]mwuka [w]era [u]zakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza: ni cyo gituma uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana.”
Kugira ngo Gaburiyeli afashe Mariya kwizera ubutumwa bwe, yakomeje agira ati “kandi dore, mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y’umuhungu yo mu za bukuru; uwitwaga ingumba, none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu: kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”
Mariya yizeye ijambo rya Gaburiyeli. Kandi se, ni gute yaryitabiriye? Yariyamiriye ati “dore, ndi umuja w’Umwami Imana; bimbere uko uvuze.”
Gaburiyeli akimara kugenda, Mariya yahise yitegura ajya gusura Elizabeti wabanaga n’umugabo we Zakariya, mu gihugu cy’imisozi cya Yudaya. Kuva iwabo wa Mariya i Nazareti, hari urugendo rurerure, wenda rw’iminsi itatu cyangwa ine.
Ubwo amaherezo Mariya yageraga kwa Zakariya, yarinjiye maze arabaramutsa. Ako kanya, Elizabeti yahise yuzuzwa umwuka wera, maze abwira Mariya ati “mu bagore urahirwa, n’imbuto yo mu nda yawe irahirwa. Mbese ibi nabikesha iki ko nyina w’Umwami wanjye angendereye? Ijwi ry’indamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye, umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima.”
Mariya yumvise ibyo, yabyitabiriye ashimira abikuye ku mutima agira ati “umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana, n’ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye: kuko yabonye ubukene bw’umuja wayo; kandi uhereye none, ab’ibihe byose bazanyita Uhiriwe. Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye.” Ariko kandi, n’ubwo Mariya yahawe icyo gikundiro, icyubahiro cyose yacyerekeje ku Mana. Yagize ati ‘izina ryayo ni iryera. Imbabazi zayo ziri ku bayubaha, uko ibihe bihaye ibindi.’
Mariya yakomeje gusingiza Imana mu ndirimbo y’ubuhanuzi yahumetswe agira ati ‘yerekanishije imbaraga ukuboko kwayo; itatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo. Inyaze abakomeye intebe zabo, ishyize hejuru aboroheje; abashonje yabahagije ibyiza, naho abakire yabasezereye amāra masa. Itabaye Isirayeli umugaragu wayo, kuko yibutse imbabazi zayo, yasezeranije ba sogokuruza, ko izazigirira Aburahamu n’urubyaro rwe, iteka ryose.’
Mariya yamaranye na Elizabeti amezi agera kuri atatu, kandi nta gushidikanya ko yafashije cyane Elizabeti muri ibyo byumweru bya nyuma by’igihe cye cyo gutwita. Byari byiza rwose ko abo bagore bizerwa, bombi basamye babifashijwemo n’Imana, babana muri icyo gihe cy’ibyishimo mu mibereho yabo!
Mbese, wiboneye icyubahiro Yesu yahawe na mbere y’uko avuka? Elizabeti yamwise “Umwami wanjye,” kandi umwana wari mu nda ye yasimbagurikishijwe n’ibyishimo igihe Mariya yinjiraga. Ku rundi ruhande ariko, nyuma y’aho hari abandi bantu batagaragarije icyubahiro Mariya hamwe n’umwana yari atwite, nk’uko turi bubibone. Luka 1:26-56.
▪ Ni iki Gaburiyeli yavuze kugira ngo yumvishe Mariya ukuntu yari gusama?
▪ Ni gute Yesu yahawe icyubahiro mbere y’uko avuka?
▪ Ni iki Mariya yavuze mu ndirimbo y’ubuhanuzi yo gusingiza Imana?
▪ Mariya yamaranye na Elizabeti igihe kingana iki, kandi se, kuki byari bikwiriye ko amarana na we icyo gihe?