ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 31
  • Guca Amahundo ku Isabato

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Guca Amahundo ku Isabato
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Baca amahundo ku Isabato
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ese Abakristo bagomba kuziririza Isabato?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ni ibihe bintu byemewe n’amategeko ku Isabato?
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ese wagombye kuruhuka isabato ya buri cyumweru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 31

Igice cya 31

Guca Amahundo ku Isabato

BIDATINZE, Yesu n’abigishwa be bavuye i Yerusalemu basubira i Galilaya. Hari mu gihe cy’urugaryi, kandi ingano zari zeze. Abigishwa bari bashonje. Nuko, baca amahundo maze barayahekenya. Ariko kubera ko hari ku Isabato, igikorwa cyabo nticyisobye abantu.

Abayobozi ba kidini b’i Yerusalemu bari barashatse kwica Yesu bamushinja ko atubahirizaga Isabato. Icyo gihe rero, Abafarisayo bazamuye ikirego. Baramushinje bati “dore, abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!”

Abafarisayo bihandagazaga bavuga ko guca amahundo no kuyavungira mu ntoki kugira ngo uyarye byari ugusarura no guhura. Ariko uburyo butagoragozwa basobanuragamo icyo gukora umurimo ari cyo bwatumaga Isabato ihinduka umutwaro, kandi ubundi yaragombaga kuba igihe cy’ibyishimo, cyubaka mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo rero, Yesu yarwanyije ibitekerezo byabo yifashishije ingero zo mu Byanditswe kugira ngo agaragaze ko Yehova Imana atigeze agambirira ko itegeko Rye rihereranye n’Isabato rikoreshwa muri ubwo buryo budakwiriye kandi butagoragozwa.

Yesu yavuze ko igihe Dawidi n’abo bari kumwe basonzaga, bagiye mu buturo bwera maze bakarya imitsima yo kumurikwa. Iyo mitsima yari imaze kuvanwa imbere ya Yehova bayisimbuje indi mishya, kandi ubusanzwe ikaba yari igenewe kuribwa n’abatambyi. Ariko kandi, kubera imimerere Dawidi n’abo bari kumwe barimo, ntibigeze bacirwaho iteka ry’uko bayiriye.

Yesu yatanze urundi rugero agira ati “ntimwasomye mu mategeko, uko abatambyi bazirura isabato bari mu rusengero, nyamara ntibabeho umugayo?” Koko rero, ku munsi w’Isabato abatambyi bakomezaga kubaga amatungo no gukora indi mirimo yo gutegura ibitambo mu rusengero! Yesu yaravuze ati “ariko ndababwira yuko ūruta urusengero ari hano.”

Yesu yakomeje acyaha Abafarisayo agira ati “iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘nkunda imbabazi kuruta ibitambo,’ ntimwagaya abatariho urubanza.” Nuko asoza agira ati “kuko Umwana w’umuntu ari umwami w’isabato.” Ni iki Yesu yashakaga kuvuga muri ayo magambo? Yesu yari arimo yerekeza ku butegetsi bw’Ubwami bwe bw’amahoro bw’imyaka igihumbi.

Ubu abantu bamaze imyaka igera ku 6.000 bari mu bubata bukomeye bwa Satani Diyabule, kandi urugomo n’intambara bigize imibereho yabo ya buri munsi. Ku rundi ruhande, Isabato ikomeye, ari bwo butegetsi bwa Kristo, izaba ari igihe cyo kuruhuka iyo mibabaro yose no gukandamizwa. Matayo 12:1-8; Abalewi 24:5-9; 1 Samweli 21:2-7, umurongo wa 1-6 muri Biblia Yera; Kubara 28:9; Hoseya 6:6.

▪ Abigishwa ba Yesu bashinjwe iki, kandi se, Yesu yashubije ate?

▪ Ni ayahe makosa y’Abafarisayo Yesu yagaragaje?

▪ Ni mu buhe buryo Yesu ari “umwami w’isabato”?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze