ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 73
  • Umusamariya Mwiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umusamariya Mwiza
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Umusamariya mwiza
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Umusamariya Wagaragaje ko Ari Umuntu Mwiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Isomo mu birebana no kugira neza
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Kuba “Umusamariya mwiza” bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 73

Igice cya 73

Umusamariya Mwiza

YESU ashobora kuba yari hafi y’i Betaniya, umudugudu wari mu birometero hafi bitatu uturutse i Yerusalemu. Umugabo umwe wari warazobereye mu by’Amategeko ya Mose yaramwegereye maze aramubaza ati “Mwigisha, nkore nte, kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?”

Yesu yatahuye ko uwo muntu, wari umwigisha w’amategeko, atabazaga kugira ngo amenye, ahubwo ko yashakaga kumugerageza. Uwo mwigisha w’amategeko ashobora kuba yarashakaga ko Yesu asubiza mu buryo bwari kurakaza Abayahudi. Bityo rero, Yesu yatumye uwo mwigisha w’amategeko ubwe avuga icyo yabitekerezagaho, igihe yamubazaga ati “byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?”

Mu gusubiza, uwo mwigisha w’amategeko yagize ubushishozi budasanzwe, maze asubira mu mategeko y’Imana aboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5 no mu Balewi 19:18, agira ati “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

Yesu yaramubwiye ati “unshubije neza: nugenza utyo, uzagira ubugingo.”

Ariko uwo mwigisha w’amategeko ntiyanyuzwe. Kuri we, yumvaga igisubizo cya Yesu kitagusha ku ngingo. Yashakaga ko Yesu yemeza ko ibitekerezo bye byari byo, bityo ko yakiranukaga mu bihereranye n’uko yafataga abandi. Ku bw’ibyo rero, yarabajije ati “harya mugenzi wanjye ni nde?”

Abayahudi bumvaga ko imvugo ngo ‘mugenzi wawe’ yerekezaga gusa kuri bagenzi babo b’Abayahudi, nk’uko imirongo ikikije umurongo wo mu Balewi 19:18 isa n’aho ibigaragaza. Koko rero, intumwa Petero na yo yaje kuvuga nyuma y’aho iti “muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n’uw’ubundi bwoko, cyangwa ko amugenderera.” Bityo rero, uwo mwigisha w’amategeko, ndetse wenda n’abigishwa ba Yesu, bumvaga ko bari kuba babaye abakiranutsi baramutse bagiriye neza bagenzi babo b’Abayahudi gusa, kubera ko, ukurikije uko babonaga ibintu, abantu batari Abayahudi mu by’ukuri ntibari bagenzi babo.

Ni gute Yesu yashoboraga gukosora iyo mitekerereze yabo, atarakaje abantu bari bamuteze amatwi? Yabaciriye umugani, ushobora kuba wari ushingiye ku bintu byabayeho koko. Yesu yaravuze ati “hariho umuntu [Umuyahudi] wavaga i Yerusalemu, amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi, baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.”

Yesu yarakomeje ati “nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira; amubonye arakikira arigendera. N’Umulewi, ahageze na we abigenza atyo; amubonye arakikira arigendera. Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho; amubonye amugirira impuhwe.”

Abatambyi benshi n’Abalewi babafashaga mu mirimo yo mu rusengero bari batuye i Yeriko, hari urugendo rw’ibirometero 23, kandi iyo bavaga ku rusengero i Yerusalemu aho bakoreraga, bakoraga urugendo rugera kuri metero 900 bamanuka mu muhanda mubi. Umutambyi n’Umulewi bashoboraga kwitegwaho gufasha Umuyahudi mugenzi wabo wari uri mu kaga. Ariko ntibabikoze. Ahubwo, Umusamariya ni we wamufashije. Abayahudi bangaga Abasamariya urunuka, ku buryo hari hashize igihe gito batutse Yesu mu magambo akarishye bamwita “Umusamariya.”

Ni iki uwo Musamariya yakoze kugira ngo afashe wa Muyahudi? Yesu yaravuze ati “aramwegera, amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino: amushyira ku ndogobe ye, amujyana mu icumbi ry’abashyitsi, aramurwaza. Bukeye bwaho, yenda idenariyo ebyiri [hafi umushahara w’iminsi ibiri], aziha nyir’icumbi, ati ‘umurwaze, kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye nzabikwishyura ngarutse.’”

Yesu amaze guca uwo mugani, yabajije uwo mwigisha w’amategeko ati “noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?”

Kubera ko uwo mwigisha w’amategeko yumvaga bimubangamiye gushima Umusamariya, yapfuye gusa gusubiza ati “ni uwamugiriye imbabazi.”

Yesu yashoje amubwira ati “genda, nawe ugire utyo.”

Iyo Yesu aza guhita abwira uwo mwigisha w’amategeko ko abantu batari Abayahudi na bo ari bagenzi be, uretse no kuba uwo muntu atari kubyemera, abantu benshi mu bari bamuteze amatwi wenda na bo bari kujya ku ruhande rwe bakamushyigikira igihe yavuganaga na Yesu. Ariko kandi, iyo nkuru y’ibintu nyakuri byabayeho yagaragaje mu buryo budasubirwaho ko muri bagenzi bacu hakubiyemo n’abantu tudahuje ubwoko cyangwa ubwenegihugu. Mbega ukuntu Yesu yigishaga mu buryo buhebuje! Luka 10:25-37; Ibyakozwe 10:28; Yohana 4:9; 8:48.

▪ Ni ibihe bibazo umwigisha w’amategeko yabajije Yesu, kandi se, uko bigaragara, yabimubajije afite iyihe ntego?

▪ Ni bande Abayahudi bumvaga ko ari bo bagenzi babo, kandi se, ni iyihe mpamvu yatuma umuntu atekereza ko intumwa na zo ari uko zabibonaga?

▪ Ni gute Yesu yagaragarije umwigisha w’amategeko imitekerereze ikwiriye ku buryo atashoboraga kuyivuguruza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze