ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 123
  • “Uwo Muntu Nguyu!”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Uwo Muntu Nguyu!”
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Pilato atangaza ati “wa muntu nguyu!”
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ponsiyo Pilato yari muntu ki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Bamuvana kwa Pilato Bakamujyana kwa Herode, Hanyuma Bakongera Kumugarura
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Atangwa Maze Bakamujyana
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 123

Igice cya 123

“Uwo Muntu Nguyu!”

KUBERA ko Pilato yari yatangajwe n’imyifatire ya Yesu kandi akaba yari azi neza ko yari umwere, yashakishije ubundi buryo bwo kumurekura. Yabwiye imbaga y’abantu bari aho ati “mufite umugenzo, ko mbabohorera imbohe imwe mu minsi ya Pasika.”

Kubera ko hari umwicanyi ruharwa witwaga Baraba na we wari ufunzwe, Pilato yarababajije ati “uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?”

Abantu babitewe n’abatambyi bakuru bari babashyuhije, basabye ko Baraba yarekurwa, ariko Yesu we bamusabira kwicwa. Pilato ntiyarekeye aho, ahubwo mu kubasubiza yarongeye arababaza ati “muri abo bombi, uwo mushaka ni nde, nkamubabohorera?”

Barashakuje bati “ni Baraba.”

Hanyuma Pilato yababajije yacitse intege ati ‘nuko Yesu witwa Kristo mugire nte?’

Basakurije icyarimwe bati “namanikwe!” “Manika! Mumanike!”

Kubera ko Pilato yari azi ko uwo basabaga ngo yicwe yari umwere, yarabinginze ati “kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha; nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”

N’ubwo Pilato yari yakoze uko ashoboye kose, iyo mbaga y’abantu bari barubiye, bohejwe n’abayobozi babo ba kidini, bakomeje gusakuza bagira bati “namanikwe!” Iyo mbaga y’abantu bari barubijwe n’abatambyi, bashakaga amaraso. Kandi wibuke ko, iminsi itanu gusa mbere y’aho, bamwe muri bo bashobora kuba bari mu bahaye Yesu ikaze igihe yinjiraga i Yerusalemu ari Umwami! Muri icyo gihe, abigishwa ba Yesu, niba bari banahari, baricecekeye kandi ntibigaragaza.

Pilato abonye ko ibyo yabasabaga nta cyo byatangaga, ahubwo ko byari byateje imidugararo, yafashe amazi maze akarabira intoki imbere y’iyo mbaga y’abantu, hanyuma aravuga ati “jyeweho nta cyaha kindiho ku bw’amaraso y’uyu mukiranutsi: birabe ibyanyu.” Abantu babyumvise baramushubije bati “amaraso ye natubeho no ku bana bacu.”

Bityo rero, Pilato yubahirije icyifuzo cyabo—kandi bitewe n’uko yashakaga gushimisha iyo mbaga y’abantu aho gukora ibyo yari azi ko ari byo bikwiriye—yababohoreye Baraba. Yafashe Yesu maze amwambura imyenda, hanyuma aramukubita. Uko ntikwari ugukubita gusanzwe. Ikinyamakuru cyitwa Journal de l’Association des médecins américains cyavuze ku bihereranye n’uburyo Abaroma bakubitaga muri aya magambo:

“Ubusanzwe, bakoreshaga ikiboko kigufi (flagrum cyangwa flagellum) cy’imikoba itandukanye umwe umwe cyangwa iboheranyije y’uburebure bugiye butandukana, babaga bahambiriyeho utwuma duto twiburungushuye cyangwa uduce tw’amagufwa y’intama dusongoye bakagenda basiga umwanya hagati. . . . Mu gihe abasirikare b’Abaroma bakubitaga umuntu mu mugongo bikurikiranya kandi babigiranye imbaraga zabo zose, twa twuma twiburungushuye twamukomeretsaga imbere mu mubiri, naho utugufwa tw’intama tugapfumura uruhu tukinjira imbere. Hanyuma, uko bakomezaga kumukubita, imihore yaratanyagurikaga maze igahinduka udushwanyu tw’inyama zivirirana.”

Yesu amaze gukubitwa muri ubwo buryo bubabaje, yajyanywe mu ngoro y’umutware, maze inteko yose y’abasirikare irakorana. Aho ngaho, abasirikare bakomeje kumushinyagurira, baboha ikamba ry’amahwa maze barimutsindagira ku mutwe. Bamushyize urubingo mu kuboko kw’iburyo, banamwambika umwenda w’umuhengeri usa n’uwo abami bambaraga. Hanyuma, bamubwiye bamunnyega bati “ni amahoro, mwami w’Abayuda!” Nanone kandi, bamuciriye mu maso bamukubita n’inshyi. Bamwatse urubingo rukomeye yari afashe mu ntoki maze baba ari rwo bamukubitisha mu mutwe, bikaba byaratumaga amahwa asongoye ya rya ‘kamba’ bari bamwambitse bamushinyagurira arushaho kumujomba mu mutwe.

Pilato yatangajwe cyane n’imyifatire idasanzwe yo kwiyubaha n’ubutwari Yesu yagaragaje mu gihe yakorerwaga ibyo bintu bibi, ku buryo byamuteye gushakisha ubundi buryo bwo kumukiza. Yabwiye iyo mbaga y’abantu ati “dore, ndamusohoye, ndamubazaniye, ngo mumenye yuko ari nta cyaha mubonyeho.” Wenda yatekereje ko ubwo bari kubona ukuntu Yesu yari yababajwe urubozo, byari gutuma bamugirira imbabazi. Igihe Yesu yari ahagaze imbere y’ako gatsiko k’abantu batagiraga umutima, yambaye ikamba ry’amahwa n’umwitero w’umuhengeri, avirirana mu maso kandi bigaragara ko yababaye, Pilato yaravuze ati “uwo muntu nguyu!”

N’ubwo yari yakubiswe kandi yakomeretse cyane, ni we muntu w’ikirangirire kurusha abandi bose mu mateka ya kimuntu, mu by’ukuri akaba ari we muntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose! Ni koko, imyifatire ya Yesu yo kwiyubaha no gutuza yagaragaje ko ari umuntu ukomeye, ku buryo na Pilato ubwe agomba kuba yarabyemeye, kuko uko bigaragara amagambo yavuze yerekanaga ko yari amwubashye kandi amufitiye impuhwe. Yohana 18:39–19:5; Matayo 27:15-17, 20-30, gereranya na NW; Mariko 15:6-19; Luka 23:18-25, gereranya na NW.

▪ Ni gute Pilato yagerageje kurekura Yesu?

▪ Ni iki Pilato yakoze kugira ngo yikureho urubanza?

▪ Gukubitwa byabaga bikubiyemo iki?

▪ Ni gute Yesu yashinyaguriwe amaze gukubitwa?

▪ Ni gute Pilato yongeye gushakisha ukuntu yarekura Yesu?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze