Uwo wafatiraho urugero—Dawidi
Dawidi yakundaga umuzika. Yari afite impano yo gucuranga kandi yari azi no guhimba indirimbo. Ndetse yari yaranakoze ibikoresho by’umuzika (2 Ibyo ku Ngoma 7:6). Dawidi yari umucuranzi w’umuhanga cyane ku buryo umwami w’Abisirayeli yamutumyeho kugira ngo ajye amucurangira ibwami (1 Samweli 16:15-23). Dawidi yarabyemeye. Ariko ibyo ntibyatumye Dawidi ahinduka umwibone cyangwa ngo yibande cyane ku muzika gusa. Ahubwo yakoresheje impano ze asingiza Yehova.
Ese ukunda umuzika? Nubwo utari umucuranzi w’umuhanga, ushobora kwigana urugero rwa Dawidi. Wabigenza ute? Ntukemere ko umuzika ufata umwanya wa mbere mu buzima bwawe cyangwa ngo utume ibitekerezo n’ibikorwa byawe bidashimisha Imana. Ahubwo umuzika ujye ugushimisha mu buzima. Kuba dushobora guhimba indirimbo no kumva umuzika ni impano twahawe n’Imana (Yakobo 1:17). Dawidi yakoresheje iyo mpano twahawe n’Imana mu buryo bushimisha Yehova. Ese nawe uzamwigana?