Indirimbo ya 1
Imico ya Yehova
Igicapye
1. Yah Yehova, usumba byose,
Wowe soko y’ubuzima bwacu.
Ibyaremwe bituma tubona
Imbaraga zawe nyinshi.
2. Urangwa no gukiranuka.
Twishimira ibyo wategetse.
Bibiliya ni yo tubonamo
Ubuhanga butangaje.
3. Urukundo rwawe ni rwinshi.
Nta wabona icyo akwitura.
Dutangaza twishimye ikuzo
Rya Yehova n’imico ye.