Indirimbo ya 25
Ikiranga umwigishwa
Igicapye
1. Abakristo twese twahawe
Itegeko rihebuje.
Ni itegeko rya Yehova,
Rirebana n’urukundo,
Nk’urwagaragajwe na Kristo;
Yatanze ubuzima bwe.
Ni we cyitegererezo cyacu,
Twe twese abigishwa be.
2. Urukundo rudatenguha
Ruha umuntu intege.
Tugomba gukunda abandi,
Tukajya tubakorera.
Nta handi twabona incuti
Zikunda mu buryo nk’ubwo,
Incuti dushobora kwizera;
Tujye dukundana cyane.
(Reba nanone Rom 13:8; 1 Kor 13:8; Yak 2:8; 1 Yoh 4:10, 11.)