IGICE CYA 14
Wagaragaza ute ko ubera Yehova indahemuka?
Jya ukora ibyo Imana ishaka. 1 Petero 5:6-9
Jya wirinda kwifatanya mu migenzo n’ibikorwa Bibiliya iciraho iteka. Icyakora kubyirinda bisaba ubutwari.
Ntukivange muri politiki kuko idashyigikira Yehova n’Ubwami bwe.
Hitamo neza, utege Imana amatwi. Matayo 7:24, 25
Jya wifatanya n’Abahamya ba Yehova, bazagufasha kwegera Imana.
Komeza kwiga ibyerekeye Imana kandi wumvire amategeko yayo.
Iyo umaze kugira ukwizera gukomeye, uba ushobora kwegurira Yehova ubuzima bwawe maze ukabatizwa.—Matayo 28:19.
Jya utega Imana amatwi. Jya usoma Bibiliya kandi usabe Abahamya ba Yehova bagufashe kuyisobanukirwa, hanyuma ushyire mu bikorwa ibyo wiga. Nubigenza utyo, uzabaho iteka ryose.—Zaburi 37:29.