Ibumoso: Amateraniro yabereye hanze i Londres mu Bwongereza mu wa 1945; iburyo: Ikoraniro ryihariye muri Malawi muri Afurika, mu wa 2012
UMUTWE WA 5
Amashuri y’ubwami—Gutoza abagaragu b’Umwami
USHIMISHIJWE n’umuntu urimo utanga ikiganiro kuri podiyumu. Ni umuvandimwe ukiri muto wo mu itorero ryanyu, kandi ni ubwa mbere atanze disikuru mu ikoraniro. Mu gihe ukurikiye disikuru ye, utangajwe n’imyitozo abagize ubwoko bw’Imana bahabwa. Wibutse imihati yashyizeho igihe yatangaga ikiganiro kuri podiyumu ku ncuro ya mbere. Amaze kwiga Ishuri ry’Abapayiniya yagize amajyambere atangaje. Nanone we n’umugore we baherutse kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Mu gihe bakoma amashyi bashimira uwo muvandimwe watanze disikuru nziza cyane, urebye hirya no hino maze utekereza inyigisho abagaragu b’Imana bose bahabwa.
Bibiliya yari yarahanuye ko hari igihe abagize ubwoko bw’Imana bose bari ‘kwigishwa na Yehova’ (Yes 54:13). Turi muri icyo gihe. Duhabwa inyigisho binyuze mu bitabo, mu materaniro, mu makoraniro no mu mashuri atandukanye agamije kudutegurira gusohoza inshingano zihariye mu muteguro wa Yehova. Muri uyu mutwe, tuzasuzuma uko izo nyigisho zose ziduha gihamya ikomeye y’uko Ubwami bw’Imana butegeka muri iki gihe.