Umutwe wa 14
Abakristo ba mbere babwirije ubutumwa bwiza bw’Ubwami bagera no mu turere twa kure cyane tw’isi. Yesu yaberekaga aho babwiriza kandi ni we watumye habaho igitangaza, bashobora kubwiriza abantu mu ndimi zabo. Yehova yabahaye ubutwari n’imbaraga, maze batsinda ibitotezo bikaze.
Yesu yakoresheje iyerekwa, maze yereka intumwa Yohana ubwiza buhebuje bwa Yehova. Yanamweretse Ubwami bwo mu ijuru butsinda Satani burundu kandi bukuraho ubutegetsi bwe bwose. Yohana yabonye Yesu ari Umwami, ategeka ari kumwe n’abandi bantu 144.000. Nanone yabonye isi yose yahindutse paradizo, abantu bose basenga Yehova mu mahoro kandi bunze ubumwe.