“Twese turi abo mu muryango umwe”
MU MYAKA ya vuba aha, urwikekwe rushingiye ku idini no ku bwoko rwogeye ku isi hose. Itandukaniro rishingiye ku moko ryasunikiye abantu gukora ibikorwa by’ubwicanyi, kubabaza abandi urw’agashinyaguro, n’ibindi bikorwa bibi by’urukozasoni. Dukurikije raporo yatanzwe na Amnistie Internationale, kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kwatumye abantu basaga miriyoni 23 ku isi hose, bahunga bakava mu ngo zabo, mu mwaka wa 1994.
Mu Rwanda honyine, abantu bagera ku 500.000 barishwe, n’abandi basaga 2.000.000 baba impunzi, nyuma y’urugomo rwabaye hagati y’Abatutsi n’Abahutu. Ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyitwa Le Soir cyagize kiti “Abahamya ba Yehova baratotejwe mu buryo bwihariye, bitewe n’uko banze gufata intwaro.” Abahamya ba Yehova ntibifatanya mu ntambara zikoreshwamo intwaro. Ariko kandi, ababarirwa mu magana bo muri bo biciwe mu rugomo. Ibyo bitwibutsa amagambo Yesu yabwiye abigishwa be agira ati “kuko mutari ab’isi, . . . ab’isi ba[ra]banga.”—Yohana 15:19.
Umuryango w’Umuhamya umwe—ari we Eugène Ntabana, umugore we, n’abana babiri—babaga mu murwa mukuru, i Kigali. Igihe yabaga asobanurira abaturanyi be ibihereranye no kutabogama kwa Gikristo, incuro nyinshi Eugène yavugaga ibihereranye n’agati kitwa bougainvillier (soma bugenviriye), agati karandaranda, kakaba kororoka mu turere dushyuha.—Matayo 22:21.
Eugène yagiraga ati “hano i Kigali, agati ka bougainvillier gashobora kurabya indabo zitukura, iza roza, kandi rimwe na rimwe kakarabya n’iz’umweru. Nyamara ariko, zose ni izo mu muryango umwe w’ikimera. Ni kimwe no ku bantu. N’ubwo ubwoko, ibara ry’umubiri, cyangwa umuryango dukomokamo bishobora kuba bitandukanye, twese turi abo mu muryango umwe, ari wo muryango w’abantu.”
Ikibabaje ni uko umuryango wa Ntabana, n’ubwo wari ufite kamere irangwa n’amahoro, n’igihagararo cyo kutabogama, waje kwicwa n’imbaga y’abantu bafite inyota yo kumena amaraso. Ariko kandi, bapfuye ari abizerwa. Dushobora kwizera tudashidikanya ko Yehova Imana azasohoreza isezerano rye kuri abo bantu, maze bakazazurirwa kuragwa isi, aho urwikekwe rutazongera kuba ukundi (Ibyakozwe 24:15). Hanyuma, umuryango wa Ntabana, hamwe n’abandi, “bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.