“Mumeze nk’Uko Imana Ishaka ko Tumera”
MU GIHE Abakristo bafatanya n’abatware b’isi, “ku bw’Umwami wacu,” bashobora kwitega ‘gushimirwa [ko] bakora neza’ (1 Petero 2:13-15). Ibyo, Abahamya ba Yehova bo muri Afurika y’Epfo baherutse kubyibonera mu ikoraniro ry’intara bagiriye mu nzu mberabyombi y’ikigo cya kaminuza.
Ku munsi wa mbere w’ikoraniro, abapolisi bashinzwe umutekano w’iryo shuri bari biteguye guhangana n’abantu b’abanyamujinya kandi batumvikana, nk’abo bari basanzwe babona mu makoraniro y’ubundi bwoko. Icyakora, kubera ko batari barigeze na rimwe bakorana n’Abahamya ba Yehova, nta gushidikanya ko bari bagiye kubona ibintu byari bubashimishe kandi bikabatangaza!
Nk’uko bari basanzwe bacunga umutekano basaka abinjira n’abasohoka, abo bapolisi bashinzwe umutekano basakaga buri modoka yabaga yinjiye cyangwa isohotse muri icyo kigo. Baratangaye cyane igihe basuhuzanywaga urugwiro, ukwihangana n’icyubahiro, n’ubwo iryo saka ryatinzaga abari baje mu ikoraniro. Nta wigeze abarwanya, ngo abatonganye cyangwa ababwire nabi nk’uko byari bisanzwe bibagendekera. Umupolisi mukuru ushinzwe umutekano yagize ati “mu buryo butandukanye n’abandi bantu baza hano, mwebwe mugaragaza umwuka wo kwicisha bugufi, muri abantu biyubashye kandi batuje, ibyo twese tukaba tubibona.”
Umukuru w’abashinzwe umutekano amaze kumenya iby’imyifatire irangwa n’ubwumvikane y’Abahamya ba Yehova, yafashe icyemezo cy’uko bitari bikiri ngombwa gusaka imodoka; yaravuze ati “bitewe n’uko mufite ikinyabupfura cyane.” Ku bw’ibyo, imodoka zabaga ziriho icyapa cyerekana aho bazihagarika, cyanditsweho “JW (bisobanurwa ngo Abahamya ba Yehova),” zinjiraga zitabanje gusakwa.
Ku iherezo ry’ikoraniro, umukuru w’abashinzwe umutekano yavuze ko yifuzaga kuzongera kubona Abahamya bagarutse bidatinze. Yagize ati “ntiturigera na rimwe tubona abantu bafite imyifatire myiza nkamwe. Mumeze nk’uko Imana ishaka ko tumera.” Bene ayo magambo yo gushimira, atera Abakristo b’ukuri inkunga yo kurushaho ‘kugira ingeso nziza,’ kugira ngo abantu ‘nibabona imirimo yabo myiza, izabatere guhimbaza Imana.’—1 Petero 2:12.