ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/11 p. 32
  • “Igihe Nasuraga Inzu y’Ubwami”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Igihe Nasuraga Inzu y’Ubwami”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/11 p. 32

“Igihe Nasuraga Inzu y’Ubwami”

Uwitwa Laura,a akaba ari umunyeshuri wo muri kaminuza, yasabwe kujya mu materaniro yo mu rwego rw’idini hanyuma akandika raporo ku bihereranye n’ibyo yari kuba yabonye. Yahisemo kujya aho Abahamya ba Yehova bateranira, kandi raporo ye yayihaye umutwe uvuga ngo “Igihe Nasuraga Inzu y’Ubwami.” Ni iki Laura yasanze Abahamya batandukaniyeho n’abandi? Mu bintu byinshi yavuze, harimo ibi bikurikira.

Abana: “Abana bose bicaranye n’abantu bakuru mu cyumba kimwe. Mu madini yose nagiyemo, abana basiga ababyeyi babo maze bakajya guteranira mu Ishuri ryo ku Cyumweru.”

Ubumwe hagati y’amoko: “Ubusanzwe, amadini areshya abantu bafite ibara rimwe ry’uruhu cyangwa bo mu bwoko runaka. . . . Nyamara Abahamya ba Yehova bose bari bicaranye kandi nta dutsiko washoboraga kubona.”

Umuco wo kwakira abashyitsi: “Hari abantu benshi baje kunganiriza. . . . Ndetse hari n’abambajije niba hari umuntu twigana Bibiliya. Icyakora, sinumvaga ko barimo banshyiraho agahato. Barandetse ngo nifatire imyanzuro.”

Nta maturo yakwa: “Ikintu kimwe mu by’ukuri cyantangaje, ni uko nta muntu wakiraga amaturo. . . . Amadini nagiyemo yo yakira amaturo ndetse no mu materaniro y’abana.”

Ku isi hose, hari amatorero y’Abahamya ba Yehova agera hafi ku 90.000. Kuki utasura irikwegereye cyane?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Iryo zina ryasimbujwe irindi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze