ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w00 1/7 p. 32
  • Kuki tugomba kuba abantu bababarira?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki tugomba kuba abantu bababarira?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
w00 1/7 p. 32

Kuki tugomba kuba abantu bababarira?

IKINYAMAKURU cyo muri Kanada cyitwa The Toronto Star cyagize kiti “abahanga mu bya siyansi batangiye gukora ubushakashatsi ubu bumaze kugaragaza ko kubabarira bishobora gutuma umuntu amererwa neza mu byiyumvo—kandi bishobora cyane rwose gutuma amererwa neza mu buryo bw’umubiri.” Ariko kandi, Umwarimu witwa Carl Thoresen wigisha muri Kaminuza yitwa Stanford University ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba ari umushakashatsi uyobora umushinga witwa Stanford Forgiveness Project, yavuze ko “abantu basobanukiwe icyo kubabarira bisobanura n’ukuntu bikorwa, ari bake cyane.”

Kubabarira umuntu abikuye ku mutima ni kimwe mu bintu by’ingenzi biranga Ubukristo. Inkuru yo muri icyo kinyamakuru cyitwa The Toronto Star ibisobanura ivuga ko ari “ukumenya ko wakorewe amakosa, ukivanamo uburakari bwose byaba byaguteye, maze amaherezo ukagirira uwagukoreye amakosa impuhwe ndetse n’urukundo.” Bigomba gutandukanywa no kurenzaho, gupfobya, kwibagirwa, cyangwa guhakana icyaha; ndetse nta n’ubwo bisobanura ko urimo wishyira mu mimerere ishobora kukonona ubwawe. Iyo nkuru ivuga ko urufunguzo rwo kubabarira by’ukuri ari “ukwivanamo uburakari n’ibyiyumvo bibi.”

Abashakashatsi bavuga ko hakenewe gukorwa ubundi bushakashatsi bw’inyongera ku bihereranye n’inyungu kubabarira bigira ku mubiri. Icyakora, bagaragaza ko hari inyungu bigira ku bwenge, hakubiyemo “kutaremererwa mu bwenge cyane, kudahangayika no kutiheba.”

Impamvu iruta izindi ituma dukwiriye kuba abantu bababarira, ivugwa mu Befeso 4:32, hagira hati “mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha, nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.” (Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Mu bihereranye no kubabarira, kimwe no ku bindi bintu byinshi, tugirwa inama yo kwigana Imana.—Abefeso 5:1.

Kwanga kubabarira abandi kandi kubagirira imbabazi byari bifite ishingiro, bishobora kugira ingaruka mbi ku mishyikirano yacu bwite tugirana n’Imana. Yehova adutegerejeho ko tubabarirana. Ubwo ni bwo twasenga dusaba ko yatubabarira.—Matayo 6:14; Mariko 11:25; 1 Yohana 4:11.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze