ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w00 15/11 p. 32
  • Ubwiza bw’imbere bugira agaciro karamba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwiza bw’imbere bugira agaciro karamba
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
w00 15/11 p. 32

Ubwiza bw’imbere bugira agaciro karamba

UMUKRISTO UGEZE MU ZA BUKURU WIZERWA YAGIZE ATI “ABAKIRI BATO BABONA KO UBWIZA ARI NTA HO BUTANIYE N’INGESO NZIZA.”

Ni koko, kuva kera wasangaga abantu bashaka kwibanda ku bwiza bw’inyuma mu buryo bukabije, akenshi bigatuma batabona neza agaciro k’imico yo mu mutima. Ariko kandi, Umuremyi wacu we areba icyo turi cyo imbere mu mutima, atitaye ku isura yacu igaragarira amaso. Muri ubwo buryo, atanga urugero ruhebuje mu bihereranye no kubona ibintu nk’uko biri. Dukurikije uko Bibiliya ibivuga, Imana ubwayo yaravuze iti ‘Uwiteka ntareba nk’uko abantu bareba; abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka areba mu mutima.’​—1 Samweli 16:7.

Imana ni yo Soko y’ubwiza nyakuri bwa kimuntu, kandi Ijambo ryayo rigaragaza ko mu gihe ireba agaciro umuntu akwiriye by’ukuri, imico yo mu buryo bw’umwuka ni yo ihabwa agaciro kenshi kurushaho. Bibiliya igira iti “ubutoni burashukana, kandi uburanga bwiza ni ubusa; ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa” (Imigani 31:30). Koko rero, uburanga bw’inyuma bushobora kuba buhishe ububi bw’imbere (Esiteri 1:10-12; Imigani 11:22). N’ubwo ubwiza bwo ku mubiri bushobora kugenda buyoyoka uko imyaka ihita, ubwiza bw’imbere​—ni ukuvuga imico yo mu mutima​—bushobora gukura kandi bukaramba.

Ku bw’ibyo rero, mbega ukuntu ari iby’ubwenge kwihingamo imico imwe n’imwe, urugero nk’urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza n’ingeso nziza no kwizera, kugwa neza no kwirinda (Abagalatiya 5:22, 23)! Muri ubwo buryo, dushobora kugira ubwiza bw’imbere, mu by’ukuri bugira agaciro karamba.​—1 Petero 3:3, 4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze