ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w01 15/1 p. 32
  • Uko bananira amoshya y’urungano

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko bananira amoshya y’urungano
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
w01 15/1 p. 32

Uko bananira amoshya y’urungano

ICYIFUZO cyo gushaka kwemerwa n’abandi gisunikira benshi kwigana imitekerereze n’ibikorwa by’urungano rwabo. Abakiri bato ni bo cyane cyane bakeneye imbaraga zo kwanga kwifatanya mu bikorwa byangiza, urugero nko gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusambanyi. Ni gute bashobora kunanira amoshya y’urungano?

Abakobwa babiri b’abangavu bo muri Polonye baherutse kwandika bati “umwuka w’isi ugaragarira neza muri benshi mu rungano rwacu. Barakopera mu masomo, bakoresha imvugo yanduye, kandi bakunda kwambara imyenda y’imideri ikabije, bagakunda n’umuzika utagira rutangira kandi w’akahebwe. Mbega ukuntu twishimira kuba dufite ingingo zitubwira, twebwe abakiri bato, kandi zikaturinda kugira ngo ingimbi n’abangavu batanyurwa kandi b’ibyigomeke batatugiraho ingaruka!

“Nta magambo twabona yasobanura ukuntu dushimira ku bw’ingingo zo mu Munara w’Umurinzi zatumenyesheje, twebwe abakiri bato, ko dukenewe kandi dukunzwe. Inama zishingiye kuri Bibiliya twabonye zadufashije kuyobora intambwe zacu mu buryo bukwiriye kugira ngo dukomeze gushimisha Yehova Imana. Twemera tudashidikanya ko gukorera Yehova mu budahemuka ari yo nzira y’ubuzima nziza cyane kuruta izindi.”

Ni koko, abakiri bato bashobora kunanira amoshya y’urungano. Binyuriye mu gutoza ‘ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu,’ Abakristo bakiri bato biga gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge itagaragaza ‘umwuka w’isi,’ ahubwo igaragaza ‘umwuka uva ku Mana.’​—Abaheburayo 5:14, NW; 1 Abakorinto 2:12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze