ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/1 p. 32
  • Urwibutso rw’Abahamya ba Yehova bishwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urwibutso rw’Abahamya ba Yehova bishwe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/1 p. 32

Urwibutso rw’Abahamya ba Yehova bishwe

KU ITARIKI ya 7 Werurwe mu mwaka wa 2002, hari icyapa cy’urwibutso cyashyizwe ahagaragara mu mujyi wa Körmend mu burengerazuba bwa Hongiriya. Cyari icyo kwibuka urupfu rw’Abahamya ba Yehova batatu bishwe n’ishyaka rya Nazi mu mwaka wa 1945.

Icyo cyapa kimanitse ku rukuta rw’ibiro bikuru by’urwego rushinzwe kuzimya umuriro ku Muhanda wa Hunyadi, ahicirwaga abantu mu ruhame. Icyo cyapa cyari urwibutso rw’ “Abakristo bishwe bazira kudatandukira umutimanama wabo muri Werurwe mu mwaka wa 1945. Antal Hőnisch (1911-1945), Bertalan Szabó (1921-1945) na János Zsondor (1923-1945), Abahamya ba Yehova, 2002.”

Abo Bakristo bishwe hasigaye amezi abiri gusa ngo Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangire. Bazize iki? Hari ikinyamakuru cyo muri Hongiriya gisobanura kigira kiti “Hitler amaze gufata ubutegetsi mu Budage, Abayahudi si bo bonyine bibasiwe, ahubwo n’abayoboke b’Abahamya ba Yehova baratotejwe kandi bababazwa urubozo, bashyirwaga mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa kandi bakicwa iyo babaga banze kwihakana imyizerere yabo. . . . Muri Werurwe 1945, iterabwoba ryari ryose mu burengerazuba bwa Hongiriya. . . . Iryo terabwoba ryari rikubiyemo gucira Abahamya ba Yehova kure y’iwabo no kubica.”

Ibirori byo gushyira ahagaragara icyo cyapa byari bigizwe n’ibice bibiri. Igice cya mbere cyabereye mu nzu mberabyombi y’i Batthyány, mu bahafatiye ijambo hakaba hari harimo Professor Szabolcs Szita, umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Itsembatsemba ry’Abayahudi kiri i Budapest; László Donáth, akaba ari umwe mu bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu igakurikirana n’ibibazo bya rubanda nyamuke n’amadini; na Kálmán Komjáthy, wiboneye abo bantu bishwe, ubu akaba ari impuguke mu by’amateka muri uwo mujyi. Mu gice cya kabiri, abantu basaga 500 bari aho bakoze urugendo muri uwo mujyi berekeza aho József Honfi, Umuyobozi w’akarere ka Körmend, yari gushyira ahagaragara icyo cyapa.

Mu ibaruwa Umuhamya wa Yehova witwa Ján Žondor (János Zsondor) yanditse asezera, yateye abavandimwe na bashiki bacu b’Abakristo inkunga yo kutababara. Yaranditse ati “mpora ntekereza ku magambo Yohana yanditse mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 2 umurongo wa 10, havuga ngo ‘ujye ukiranuka uzageze ku gupfa.’ . . . Mumbwirire incuti n’abavandimwe, be kubabara kuko mfuye bampora ukuri batampora ko ndi umugizi wa nabi.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Bertalan Szabó

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Antal Hőnisch

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Ján Žondor

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze