Kutaryarya birakenewe, ariko se birahagije?
MBESE koko kutaryarya birakenewe mu mibereho yacu ya buri munsi? Bavuga ko umuntu utaryarya aba ari inyangamugayo; ntiyifata uko atari, ntavuga ibintu abica ku ruhande ahubwo avugisha ukuri. Uko bigaragara, uwo muco ni ingirakamaro mu gutuma tugirana imishyikirano myiza n’abandi. Intumwa Pawulo yatanze inama agira ati “mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n’abanezeza abantu ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana” (Abakolosayi 3:22). Ni nde utakwishimira kugira umukozi nk’uwo utaryarya? Muri iki gihe, abantu bataryarya bashobora kugira amahirwe menshi yo kubona akazi kandi bakakarambaho.
Nyamara kandi, igituma kutaryarya biba ikintu cyifuzwa cyane kuruta ibindi, ni uburyo bigira ingaruka ku mishyikirano tugirana n’Imana. Imana yahaga Abisirayeli ba kera imigisha iyo babaga bubahirije amategeko n’iminsi mikuru babyitondeye. Igihe Pawulo yavugaga ku kuntu itorero rigomba kuba ritanduye, yateye Abakristo inkunga agira ati “tujye tuziririza iminsi mikuru tudafite umusemburo wa kera, cyangwa umusemburo ari wo gomwa n’ibibi, ahubwo tugire imitsima idasembuwe ari yo kuri no kutaryarya” (1 Abakorinto 5:8). Kugira ngo Imana yemere ugusenga kwacu, kutaryarya ntibikenewe gusa, ahubwo nanone ni ngombwa. Ariko kandi, tuzirikane ko kutaryarya byonyine bidahagije. Bigomba kujyanirana n’ukuri.
Abakoze ubwato bwa Titanic n’abagenzi babwo, bashobora kuba baremeraga nta buryarya ko butashoboraga kurohama. Icyakora kandi, mu rugendo rwa mbere bwakoze mu mwaka wa 1912, bwasekuye amazi yari yahindutse barafu maze abantu 1.517 bahasiga ubuzima. Ni iby’ukuri ko Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bemeraga nta buryarya uburyo basengaga Imana, ariko ishyaka bari bafite ‘ntiryavaga mu bwenge’ (Abaroma 10:2). Kugira ngo natwe Imana itwemere, ibyo twemera nta buryarya bigomba kuba bishingiye ku bintu by’ukuri. Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo bazishimira kugufasha gusuzuma ibintu bikubiye mu gukorera Imana nta buryarya kandi mu kuri.