ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/5 p. 3
  • Mbega inkuru ishishikaje!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbega inkuru ishishikaje!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ibisa na byo
  • Mbese inkuru ya Nowa idufitiye akamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ese inkuru ivuga iby’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa yaba ari impimbano?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ukwizera kwa Nowa gucira isi ho iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Ubwato bwa Nowa
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/5 p. 3

Mbega inkuru ishishikaje!

KUVA mu mwaka wa 1928 kugeza mu wa 1956, umushakashatsi witwa Richard E. Byrd yakoze ingendo eshanu zose ajya gusura umugabane wa Antaragitika. Kubera ko we n’abo bari kumwe bari bafite agatabo bandikagamo ibyo bahuraga na byo buri munsi byose, babashije kumenya aho imiyaga yerekezaga, babasha gushushanya amakarita kandi bakusanya amakuru menshi cyane arebana n’uwo mugabane wa Antaragitika.

Ingendo za Byrd zigaragaza akamaro ko kugira agatabo umuntu yandikamo ibyo ahura na byo byose. Abagendera mu bwato cyangwa mu ndege, bagira agatabo bandikamo ibyo bahura na byo byose. Nyuma y’igihe, bashobora kuzifashisha ibyo banditse basuzuma uko urugendo rwagenze cyangwa basuzuma ibintu bishobora kubabera ingirakamaro mu zindi ngendo bazakora.

Bibiliya ikubiyemo inkuru ishishikaje cyane y’ukuntu Umwuzure wo mu gihe cya Nowa wagenze. Uwo Mwuzure wageze ku isi hose wamaze igihe kirenze umwaka. Igihe Nowa n’umugore we, abahungu babo batatu hamwe n’abagore babo biteguraga uwo Mwuzure, bamaze imyaka iri hagati ya 50 na 60 bubaka inkuge, ikaba yari ubwato bunini cyane, bufite ubunini bwa metero kibe zigera ku 40.000. Ariko se, iyo nkuge yari iy’iki? Yari iyo kugira ngo abantu n’inyamaswa bazayirokokeremo Umwuzure.—Itangiriro 7:1-3.

Urebye, igitabo cyo muri Bibiliya cy’Itangiriro gikubiyemo icyo twakwita agatabo Nowa yanditsemo ibintu byabaye uhereye igihe Umwuzure watangiriye kugeza igihe we n’umuryango we basohokeye mu nkuge. Ariko se, cyaba gikubiyemo ibintu bidufitiye akamaro twe turiho muri iki gihe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze