ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w04 15/6 p. 32
  • Mbese amasengesho yawe hari icyo yakumarira?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese amasengesho yawe hari icyo yakumarira?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
w04 15/6 p. 32

Mbese amasengesho yawe hari icyo yakumarira?

NI NDE muri twe waba utarigeze ahangana n’ikibazo yumva kimurenze? Bibiliya igaragaza ko intumwa Pawulo yari azi ko isengesho rishobora kugira icyo rihindura kuri bene ibyo bibazo.

Igihe Pawulo yari afungiwe i Roma arengana, yasabye bagenzi be bahuje ukwizera gusenga bamusabira, agira ati “ndiyongeza kubahugura kudusabira kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa” (Abaheburayo 13:18, 19). Ikindi gihe nanone, Pawulo yagaragaje ko yari afite icyizere cy’uko Imana yari gusubiza amasengesho y’abamusabiraga gufungurwa vuba (Filemoni 22). Bidatinze Pawulo yarafunguwe kandi arongera akora umurimo we w’ubumisiyonari.

Ariko se koko isengesho rishobora kugira icyo rihindura ku bibazo byawe? Hari igihe byashoboka. Icyakora wibuke ko isengesho atari umuhango w’idini gusa. Ahubwo mu by’ukuri iyo dusenga tuba tuganira na Data wo mu ijuru udukunda kandi ufite imbaraga. Tuvugishe ukuri mu masengesho yacu, hanyuma dutegereze twihanganye turebe ukuntu Yehova asubiza.

Imana ishobora kudahita isubiza buri sengesho, kandi si na ko buri gihe irisubiza mu buryo twari twiteze cyangwa mu gihe twari twiteze. Urugero, Pawulo yasenze kenshi avuga iby’“igishakwe cyo mu mubiri.” Imana ntiyigeze ikuriraho Pawulo ikibazo cye uko cyari kimeze kose, ahubwo yamuhumurije muri aya magambo atera inkunga agira ati “ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.”​—2 Abakorinto 12:7-9.

Natwe dushobora kugira icyizere ko n’ubwo Imana itadukuriraho ikibazo, ishobora ‘kuducira akanzu, kugira ngo tubone uko tubasha kucyihanganira’ (1 Abakorinto 10:13). Vuba aha Imana igiye gukuraho imibabaro yose y’abantu. Hagati aho ariko, guhindukirira ‘uwumva ibyo asabwa’ bishobora kugira icyo bikumarira.​—Zaburi 65:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze