ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w05 1/5 p. 3
  • Mbega ishyano!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbega ishyano!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ibisa na byo
  • Mu gihe ugize ibyago
    Nimukanguke!—2014
  • Umuzuko ni ibyiringiro bihebuje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Amagambo y’ibanze
    Nimukanguke!—2020
  • Nakora iki mu gihe ngize ibyago?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
w05 1/5 p. 3

Mbega ishyano!

AKANA k’agahungu k’imyaka ibiri n’igice kitwaga Owen, kakiniraga mu cyumba biyuhagiriramo mu nzu y’iwabo. Owen yaruriye agera ku kabati babikagamo imiti, ababyeyi be bibwiraga ko adashobora kugeraho. Mu bintu byari muri ako kabati harimo icupa ryamuteye amatsiko cyane. Yararifunguye maze anywa ibyarimo, ubwo ishyano riba riraguye!

Iryo cupa ryarimo aside, kandi ikibabaje ni uko ka Owen kahise gapfa! Ababyeyi be bashegeshwe n’agahinda. Se witwa Percy yashakiye ihumure mu idini rye. Yarabajije ati “kuki ibi byatubayeho?” Umukuru w’idini ryabo yaramushubije ati “Imana yashakaga akandi kamarayika mu ijuru.” Uwo mugabo wari wapfushije umwana yagize agahinda kenshi cyane, yumva ko Imana yamurenganyije rwose. Mu by’ukuri se, Imana ni yo yatumye iryo shyano rigwa? Percy yumvise ashobewe yiyemeza kutazongera gusengera mu idini rye.

Uko Percy yatekerezaga kuri ibyo byago, yaribazaga ati ‘mbese akana kanjye karacyababazwa? Ese nzongera kukabona?’

Nawe ushobora kuba waribajije uko bigenda iyo umuntu apfuye, ndetse niba bishoboka ko mu gihe kizaza wazongera kubonana n’abo wakundaga bapfuye. Ijambo ry’Imana Bibiliya ritanga ibisubizo by’ibyo bibazo. Bibiliya irimo ibisubizo bigaragara kandi bihumuriza ku bantu bose bashobora kuba barahuye n’ibyago nk’ibyo. Ikiruta ibyo byose, ihishura ibyiringiro bihebuje Imana yasezeranyije, ni ukuvuga umuzuko.

Wasoma ingingo ikurikira kugira ngo umenye byinshi kuri ibyo byiringiro bihebuje.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze