ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w06 1/7 p. 32
  • Baramusuye bituma ahindura imitekerereze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Baramusuye bituma ahindura imitekerereze
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
w06 1/7 p. 32

Baramusuye bituma ahindura imitekerereze

“NUMVAGA nshishikariye kubwira abo mu rugo inkuru y’ ‘abamarayika’ babiri Imana yari yanyoherereje.” Ayo ni amagambo yanditswe n’umugabo wasuwe n’abakobwa babiri b’Abahamya ba Yehova. Bamusuye hashize ibyumweru bike apfushije umugore we wari ufite imyaka 45. Yari afite agahinda kenshi cyane. Abana be bakuru bari baragerageje kumuhumuriza, ariko bari batuye kure ye. Incuti ze ndetse n’abaturanyi ntibari barigeze baza kumusura.

Uwo mugabo yabwiye ba bakobwa bari bamusuye ati “sinjya nsenga Imana kuko numva itakiri hafi yanjye.” Icyakora, abo bakobwa bamugaragarije ko bamwitayeho banamusigira inkuru y’Ubwami ishingiye kuri Bibiliya ifite umutwe uvuga ngo Hari Ibihe Byiringiro ku Bantu Bacu Twakundaga Bapfuye? Uwo mugoroba yarayisomye nuko yumva arahumurijwe.

Bukeye, ba bakobwa babiri baragarutse. Bibutse ukuntu yari ababaye igihe bazaga kumusura ku ncuro ya mbere, maze bagaruka kureba uko yari amerewe. Nyuma yaho uwo mugabo yaje kwandika ati “ukuntu abo bakobwa babiri bangaragarije ko banyitayeho kandi ko bampangayikiye nubwo tutari tuziranye na gato, byarantagaje cyane.” Ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya bagiranye na we byamuteye inkunga. Ba bakobwa bombi bamubwiye ko bazagaruka kumusura. Uwo mugabo yarishimye cyane bituma yandika ibaruwa yarimo ayo magambo twabonye haruguru, maze ayohereza ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo mu gace k’iwabo.

Mbere y’uko uwo mugabo yimuka kugira ngo yegere umwe mu bana be, yabanje kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova hanyuma asura umuryango w’umwe muri ba bakobwa, barasangira. Yaranditse ati “ngiye kwimuka, ariko mu masengesho yanjye no ku mutima wanjye, sinzigera nibagirwa ba bakobwa uko ari babiri ndetse n’idini ryanyu. Ubu nsigaye nsenga; kenshi ndetse! Narahindutse pe! Abo bakobwa babiri babigizemo uruhare rukomeye kandi nzahora mbashimira.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze