ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w07 15/10 p. 32
  • “Natangajwe no kwiyemeza kwe kudasanzwe”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Natangajwe no kwiyemeza kwe kudasanzwe”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
w07 15/10 p. 32

“Natangajwe no kwiyemeza kwe kudasanzwe”

GÜNTER GRASS, umwanditsi w’Umudage wahawe Igihembo Cyitiriwe Nobeli mu by’Ubuvanganzo mu mwaka wa 1999, yasohoye igitabo kivuga iby’imibereho ye mu mwaka 2006. Muri icyo gitabo yavuze iby’igihe yari mu itsinda ry’abasivili ryo mu Budage rishinzwe umutekano. Muri icyo gitabo, avugamo umugabo wamutangaje ku buryo akimwibuka nubwo hashize imyaka isaga 60. Uwo ni umuntu wari wariyemeje kutihakana ukwizera kwe mu gihe hariho ibitotezo.

Mu kiganiro Grass yagiranye n’umunyamakuru cyasohotse mu kinyamakuru cyo mu Budage gisohoka buri munsi, agaragaza ko yibuka uwo muntu udasanzwe wanze gufata intwaro. Ku bihereranye n’uwo muntu, Grass yagize ati “[uwo mugabo] ntiyigeze ashyigikira amatwara yari yogeye icyo gihe, yaba ay’Abanazi, ay’Abakomunisiti cyangwa ay’Abasosiyalisiti. Yari umwe mu Bahamya ba Yehova.” Grass ntiyibukaga izina ry’uwo Muhamya, gusa yapfuye kumwita izina ryo mu Kidage risobanura ngo “ntidukora ibyo bintu” (Frankfurter Allgemeine Zeitung). Abashakashatsi b’Abahamya ba Yehova baje kubona ko uwo mugabo ari Joachim Alfermann. Incuro nyinshi Alfermann yarakubiswe kandi arashinyagurirwa, nyuma yaho aza gushyirwa mu kasho ka wenyine. Ariko kandi, yakomeje gushikama yanga gufata intwaro.

Grass yagize ati “natangajwe no kwiyemeza kwe kudasanzwe. Naribajije nti ‘biriya bintu abishobozwa n’iki? Abigenza ate?’” Alfermann amaze kwihanganira ibintu byinshi yageragereshejwe kugira ngo atandukire ubudahemuka bwe ku Mana, yajyanywe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Stutthof muri Gashyantare 1944. Yaje kurekurwa muri Mata 1945, arokoka atyo iyo ntambara kandi akomeza kuba Umuhamya wa Yehova w’indahemuka kugeza apfuye mu mwaka wa 1998.

Alfermann ni umwe mu Bahamya bagera ku 13.400 bo mu Budage no mu bihugu byari byarigaruriwe n’Abanazi, bababajwe bazira ukwizera kwabo. Bakurikije ubuyobozi bahabwaga na Bibiliya, ntibagira aho babogamira mu bya politiki kandi banga gufata intwaro (Matayo 26:52; Yohana 18:36). Abahamya bagera ku 4.200 bajyanywe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, abagera ku 1.490 barahatikirira. Ndetse no muri iki gihe, uburyo Abahamya bitwara mu bintu nk’ibyo, bitangaza abantu benshi badahuje na bo imyizerere, kandi bashimagiza ubutwari bwabo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 32]

Joachim Alfermann

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze