Ese wari ubizi?
Ese koko ibimonyo bihunika ibiryo byabyo mu cyi, kandi mu isarura bikishakira ibibitunga?
▪ Mu Migani 6:6-8 hagira hati “sanga ikimonyo, witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge. Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja, ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi, kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.”
Mu by’ukuri, hari ubwoko bwinshi bw’ibimonyo bihunika ibyokurya. Birashoboka ko ubwoko bw’ibimonyo Salomo yavugaga, ari na bwo bwiganje muri Isirayeli muri iki gihe, ari ibimonyo bikusanya imbuto n’amababi y’ibiti (Messor semirufus).
Hari igitabo cyagize kiti “iyo ikirere kimeze neza, ibyo bimonyo biva mu biguri byabyo bikajya gushaka ibyokurya . . . [maze] bikarundanya imbuto muri ayo mezi y’ubushyuhe.” Hari igihe bikura izo mbuto ku bimera, cyangwa bikazitoragura hasi. Utwo dukoko twubaka ibiguri mu butaka hafi y’imirima, ibigega by’imyaka, cyangwa aho bayihurira, kuko ari ho tuba dushobora kubona ibinyampeke.
Muri icyo kiguri, ibimonyo bihunika ibyokurya mu byumba bitandukanye bihuzwa n’utuyira. Ibyo byumba ibimonyo bihunikamo bishobora kugira umurambararo wa santimetero cumi n’ebyiri, n’ubuhagarike bwa santimetero imwe. Bavuga ko ibyo bimonyo bishobora kumara “amezi arenga 4 bidasohotse ngo bijye gushaka ibyokurya cyangwa amazi,” kubera ko biba bimaze kwihunikira imyaka.
Umuziritsi wa vino y’umwami yakoraga iki?
▪ Nehemiya yari umuziritsi wa vino y’umwami w’Ubuperesi witwaga Aritazeruzi (Nehemiya 1:11). Umuntu wabaga ari umuziritsi wa vino mu ngoro z’abami ba kera bo mu Burasirazuba bwo hagati, ntiyabaga ari umugaragu woroheje, ahubwo yabaga ari umukozi wo mu rwego rwo hejuru. Inyandiko za kera hamwe n’amashusho menshi agaragaza abaziritsi ba vino ba kera, bidufasha kumenya ibintu byinshi ku birebana n’inshingano Nehemiya yari afite mu ngoro y’umwami w’Ubuperesi.
Umuziritsi yasogongeraga vino y’umwami, kugira ngo batamuroga. Ubwo rero, umuziritsi wa vino yabaga afitiwe icyizere cyinshi n’umwami. Umuhanga witwa Edwin M. Yamauchi yaravuze ati “ubugambanyi bwakorerwaga mu ngoro y’umwami w’Ubuperesi bugaragaza ko ibwami babaga bakeneye cyane ibisonga byizerwa.” Nanone, birashoboka ko umuziritsi wa vino yabaga ari umutegetsi w’umutoni wabaga afitanye ubucuti bukomeye n’umwami. Kuba yarabaga ari kumwe n’umwami buri munsi, bishobora kuba byaramuheshaga ububasha bwo guhitamo uwabaga ari bubonane n’umwami.
Uwo mwanya Nehemiya yari afite, ushobora kuba ari wo watumye yemererwa gusubira i Yerusalemu, kugira ngo yongere kubaka inkuta zayo. Agomba kuba yarakundwaga cyane n’umwami, kuko hari inkoranyamagambo yavuze iti “nta kindi umwami yamushubije uretse kumubaza ngo ‘uzagaruka ryari?’”—Nehemiya 2:1-6, The Anchor Bible Dictionary.
[Imbonerahamwe/Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Igishushanyo cyo mu ngoro y’umwami w’Ubuperesi yari i Persépolis
[Imbonerahamwe]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Umuziritsi wa vino
Igikomangoma Aritazeruzi
Dariyo mukuru
[Aho ifoto yavuye]
© The Bridgeman Art Library International