ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/8 p. 23
  • Ese wari ubizi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese wari ubizi?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ese Imana yemera ko tuyisenga uko twishakiye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ese kosa imibavu biracyafite umwanya mu gusenga k’ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/8 p. 23

Ese wari ubizi?

Ni iki intumwa Pawulo yatekerezagaho igihe yavugaga iby’‘umwiyereko wo kunesha’?

▪ Pawulo yaranditse ati “Imana . . . ihora ituyobora mu mwiyereko wo kunesha turi kumwe na Kristo, kandi igatuma impumuro y’ubumenyi ku byerekeye Imana itama ahantu hose binyuze kuri twe! Kuko ku Mana turi impumuro nziza ya Kristo ku bakizwa no ku barimbuka. Ku barimbuka, turi impumuro ituruka ku rupfu ikazana urupfu, naho ku bakizwa tukaba impumuro ituruka ku buzima igatanga ubuzima.”—2 Abakorinto 2:14-16.

Icyo gihe intumwa Pawulo yerekezaga ku muco Abaroma bari bafite wo gukora umwiyereko wo kunesha, wabaga ugamije gushimira umusirikare mukuru wanesheje abanzi b’igihugu. Muri ibyo birori, berekanaga iminyago n’imfungwa z’intambara babaga bafashe, bakajyana ibimasa byo gutamba, kandi rubanda rugashimagiza uwo musirikare mukuru n’ingabo ze. Uwo mwiyereko wasozwaga no gutamba bya bimasa, kandi birashoboka ko icyo gihe ari na bwo imfungwa nyinshi zicwaga.

Hari igitabo cyavuze ko imvugo y’ikigereranyo y’uko “impumuro nziza ya Kristo” isobanura urupfu kuri bamwe cyangwa ubuzima ku bandi, “ishobora kuba yarakomotse ku mugenzo w’Abaroma wo kosa imibavu mu gihe cy’umwiyereko. Iyo mpumuro yibutsaga abasirikare ko banesheje, ariko nanone ikibutsa imfungwa ko zabaga ziri hafi gupfa.”a—Byavuye muri The International Standard Bible Encyclopedia.

Ese “impinga z’imisozi” zikunzwe kuvugwa mu Byanditswe bya Giheburayo zari izihe?

▪ Igihe Abisirayeli bari hafi yo kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Yehova yabategetse ko bari kuzasenya ahantu hose Abanyakanani bo muri icyo gihugu basengeraga. Yarababwiye ati “mutsembe ibibuye byabo byabajweho ibishushanyo, kandi mutsembe ibishushanyo byabo byayagijwe byose, musenye amasengero yabo yose yo mu mpinga z’imisozi” (Kubara 33:52). Aho hantu basengeraga imana z’ibinyoma, hashobora kuba hari ahantu hirengeye, cyangwa ahandi hantu bubakaga podiyumu, urugero nko munsi y’ibiti cyangwa se mu midugudu (1 Abami 14:23; 2 Abami 17:29; Ezekiyeli 6:3). Kuri izo mpinga habaga hariho ibicaniro, inkingi zera z’amabuye cyangwa iz’ibiti, ibicaniro boserezaho imibavu hamwe n’ibindi bikoresho byinshi byakoreshwaga mu gusenga.

Mbere y’uko Abisirayeli bubaka urusengero i Yerusalemu, basengeraga Yehova ahantu hemewe, Ibyanditswe byita impinga z’imisozi. Umuhanuzi w’Imana Samweli yatambiye ibitambo “ku kanunga” cyangwa mu mpinga y’umusozi, mu mugi utaravuzwe izina wo mu gihugu cyitwa Sufi (1 Samweli 9:11-14). Icyakora igihe urusengero rwari rumaze kubakwa, abami b’indahemuka bagerageje kuvana izo ‘ngoro,’ cyangwa impinga z’imisozi, mu gihugu hose.—2 Abami 21:3; 23:5-8, 15-20; 2 Ibyo ku Ngoma 17:1, 6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’urwo rugero Pawulo yatanze, wareba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1990, ku ipaji ya 27, mu gifaransa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Igice cy’igishushanyo cyo mu Kinyejana cya kabiri kigaragaza umutambagiro wo kunesha w’Abaroma

[Aho ifoto yavuye]

Photograph taken by courtesy of the British Museum

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ibisigazwa by’inkingi zera biri i Gezeri

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze