ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/11 p. 5
  • Jya wirinda kwigereranya n’abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wirinda kwigereranya n’abandi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ibisa na byo
  • Ni iki Yehova adushakaho?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Uko warwanya ibyiyumvo bibi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Mika 6:8—“Gendana n’Imana yawe wicisha bugufi”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • “Icyo Yehova agusaba ni iki?”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/11 p. 5

Ibanga rya 2

Jya wirinda kwigereranya n’abandi

NI IKI BIBILIYA YIGISHA? “Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”​—Abagalatiya 6:4.

KUKI BITOROSHYE? Kwigereranya n’abandi biratworohera. Hari igihe twigereranya n’abo dufite ibyo turusha; ariko akenshi, twigereranya n’abaturusha imbaraga, ubukire cyangwa ubuhanga. Uko byaba bimeze kose, kwigereranya n’abandi bitugiraho ingaruka mbi. Hari igihe twibeshya, tukibwira ko agaciro k’umuntu gapimirwa ku byo atunze cyangwa ku byo ashobora gukora. Nanone bishobora gutuma dutangira kugirira abandi ishyari no kurushanwa na bo.—Umubwiriza 4:4.

WAKORA IKI? Ujye ugerageza kwibona nk’uko Imana ikubona, kandi ibyo bitume wumva ko ufite agaciro. Bibiliya igira iti “abantu bareba ibigaragarira amaso, ariko Yehovaa we akareba umutima” (1 Samweli 16:7). Kugira ngo Yehova amenye agaciro ufite, ntakugereranya n’abandi, ahubwo akureba mu mutima, agasuzuma ibyo utekereza, ibyiyumvo byawe n’imigambi yawe (Abaheburayo 4:12, 13). Yehova azi ubushobozi bwawe, kandi agutera inkunga yo kujya wimenya, ukazirikana aho bugarukira. Iyo wigereranyije n’abandi ugamije kumenya agaciro ufite, bituma amaherezo uba umwibone, cyangwa ntiwigere unyurwa n’uko uri. Bityo rero, ujye wemera wicishije bugufi ko udashobora kumenya byose.—Imigani 11:2.

None se ni ikihe kintu cyihariye wakora, kugira ngo Imana ibone ko ufite agaciro? Imana yahumekeye umuhanuzi Mika, maze arandika ati “yewe muntu wakuwe mu mukungugu we, yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo. Icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera, ugakunda kugwa neza kandi ukagendana n’Imana yawe wiyoroshya” (Mika 6:8)? Niwumvira iyo nama, Imana izakwitaho (1 Petero 5:6, 7). Ese hari ikindi kintu cyatuma unyurwa kurusha icyo?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Iryo ni ryo zina ry’Imana nk’uko Bibiliya ibigaragaza.

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Yehova aduha agaciro ashingiye ku biri mu mutima wacu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze